bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Samuel 22
1 Samuel 22
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 23 →
1
Nuko Dawidi ava i Gati, ahungira mu buvumo bwa Adulamu. Bakuru be na bene wabo bose babimenye barahamusanga.
2
Abantu bose bari mu kaga, abarimo imyenda n'abashavuye, na bo baramusanga ababera umutware. Abari kumwe na we bose bageraga ku bantu magana ane.
3
Dawidi ava aho ajya i Misipa mu gihugu cya Mowabu, ahageze abwira umwami wa Mowabu ati: “Ndagusaba ko wareka data na mama bakimukira mu gihugu cyawe, kugeza ubwo nzamenya icyo Imana izangenera.”
4
Nuko abazanira umwami wa Mowabu, maze baguma ibwami igihe cyose Dawidi yamaze mu buhungiro.
5
Umuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati: “Wiguma muri ubu buhungiro, ahubwo subira mu Buyuda.” Nuko Dawidi aragenda agera mu ishyamba rya Hereti.
6
Sawuli aza kumenya aho Dawidi n'abantu be bari. Icyo gihe Sawuli yari ku musozi i Gibeya yicaye munsi y'igiti afite icumu mu ntoki, abagaragu be bamukikije.
7
Nuko Sawuli arababaza ati: “Ni ko mwa Babenyamini mwe, mwene Yese azabaha mwese imirima n'imizabibu? Ubwo se mwese azabagira abagaba b'ingabo?
8
Ese ni yo mpamvu mwese mwangambaniye? Nta n'umwe muri mwe ukinyitayeho. Nta muntu n'umwe wamenyesheje ko umuhungu wanjye yanywanye na mwene Yese, cyangwa ko yamushyigikiye kugira ngo anyigomekeho. Na n'ubu uwo mugaragu arashaka kunkuraho!”
9
Nuko Dowegi w'Umwedomu wari muri abo bagaragu ba Sawuli, aramubwira ati: “Nabonye mwene Yese i Nobu, aje kwa Ahimeleki mwene Ahitubu.
10
Nuko Ahimeleki amugishiriza inama Uhoraho, amuha impamba hamwe n'inkota ya wa Mufilisiti Goliyati.”
11
Umwami ahita atumira umutambyi Ahimeleki mwene Ahitubu, na bene wabo bose b'abatambyi b'i Nobu, nuko bitaba ibwami.
12
Sawuli aravuga ati: “Ni ko mwene Ahitubu!” Ahimeleki ati: “Karame nyagasani!”
13
Sawuli aramubaza ati: “Ni kuki wowe na mwene Yese mwangambaniye? Ni iki cyatumye umuha impamba n'inkota, kandi ukagisha inama Imana kugira ngo abone uko anyigomekaho? Na n'ubu arashaka kunkuraho!”
14
Ahimeleki aramusubiza ati: “Ariko se, mu bagaragu bawe ni nde w'indahemuka nka Dawidi? Ni umukwe wawe, ni umugaba w'ingabo zikurinda kandi yubashywe mu rugo rwawe.
15
Mbese bwari ari bwo bwa mbere mugishiriza inama Imana? Ashwi da! Nyagasani, ntubimpōre cyangwa ngo ubihōre undi muntu wo mu muryango wanjye, kuko nta kintu na busa nari nzi mu byo wavuze.”
16
Ariko umwami aravuga ati: “Wowe Ahimeleki n'umuryango wawe wose muhanishijwe urwo gupfa.”
17
Nuko umwami abwira abamurindaga ati: “Nimwice abatambyi b'Uhoraho kuko na bo bafatanyije na Dawidi, bamenye ko ahunze ntibabimbwira.” Ariko abagaragu b'umwami ntibemera kwica abatambyi b'Uhoraho.
18
Nuko umwami abwira Dowegi w'Umwedomu aba ari we wica abatambyi, ahita abica uko ari mirongo inani na batanu.
19
Nuko umujyi wa Nobu wari utuwe n'abatambyi awumarira ku icumu, yica abagabo n'abagore, abana n'impinja, inka n'intama n'indogobe.
20
Icyakora Abiyatari umuhungu wa Ahimeleki mwene Ahitubu, acika ku icumu arahunga asanga Dawidi.
21
Abiyatari amutekerereza uko Sawuli yicishije abatambyi b'Uhoraho.
22
Dawidi aramubwira ati: “Urya munsi nari nzi ko Dowegi w'Umwedomu yari ahari, akaba atari kubura kubibwira Sawuli. Abantu bose bo mu muryango wanyu ni jyewe bazize.
23
None humura igumire hano, umwanzi wacu ni umwe. Nugumana nanjye nta cyo uzaba.”
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 23 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31