bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Samuel 21
1 Samuel 21
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 22 →
1
Dawidi ajya i Nobu ku mutambyi Ahimeleki, Ahimeleki amubonye amusanganira ahinda umushyitsi, aramubaza ati: “Ni kuki uri wenyine, akaba nta muntu muri kumwe?”
2
Dawidi aramusubiza ati: “Umwami yampaye ubutumwa, antegeka ko nta muntu ugomba kubumenya. Ingabo zanjye nazibwiye aho duhurira.
3
Mbese nta cyo kurya ufite? Mpa imigati itanu cyangwa icyo ufite cyose.”
4
Umutambyi aramusubiza ati: “Nta migati isanzwe mfite, ariko hari imigati yeguriwe Uhoraho. Niba ingabo zawe zaririnze abagore, nayiguha.”
5
Dawidi asubiza umutambyi ati: “N'ubusanzwe iyo turi bujye ku rugamba dutegetswe kwirinda abagore, kubera ibyo ingabo zanjye ntizihumanye. Niba se abantu banjye baba badahumanye mu rugendo rusanzwe, babura bate kudahumana mu rugendo rukomeye nk'uru?”
6
Uwo munsi ni bwo bari bakuye ku meza imigati yeguriwe Uhoraho, bayisimbuza imishya. Nuko umutambyi aha Dawidi imigati bari bakuye ku meza, kuko nta yindi yari afite.
7
Ubwo hakaba hari umutware w'abashumba ba Sawuli wari imbere y'Inzu y'Uhoraho, witwaga Dowegi w'Umwedomu.
8
Dawidi abaza Ahimeleki ati: “Nta cumu cyangwa inkota wagira? Ubutumwa bw'umwami bwihutirwaga, ku buryo ntashoboye gufata inkota cyangwa izindi ntwaro.”
9
Umutambyi aramusubiza ati: “Hariya inyuma y'igishura cy'ubutambyi, hari inkota ya wa Mufilisiti Goliyati watsinze mu kibaya cya Ela, izingiye mu mwenda. Niba uyishaka uyijyane nta yindi ihari.” Dawidi ni ko kuvuga ati: “Nta yindi ihwanye na yo, yimpe!”
10
Uwo munsi Dawidi ahungira Sawuli kure, ajya kwa Akishi umwami w'i Gati.
11
Abagaragu ba Akishi baramubaza bati: “Ariko uriya si we Dawidi, umwami w'Abisiraheli? Mbese si we babyinnye bikiranya ngo ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi we yica ibihumbagiza?’ ”
12
Dawidi yumvise ayo magambo, bituma atinya cyane Akishi umwami w'i Gati.
13
Ni ko kwisarisha mu maso yabo, atangira ibyo gusaragurika aharabika inzugi, yiha guta inkonda zigashoka mu bwanwa.
14
Nuko Akishi atonganya abagaragu be ati: “Ko mubona uyu muntu ari umusazi, ni kuki mwamunzaniye?
15
Mbese mwasanze nkeneye abasazi ku buryo mwazanye uyu nguyu, kugira ngo ansaragurike imbere? Ese murabona uyu muntu akwiriye kwinjira iwanjye koko?”
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 22 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31