bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Samuel 27
1 Samuel 27
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 28 →
1
Nyuma y'ibyo Dawidi aribwira ati: “Umunsi umwe Sawuli azanyica. Icyiza ni uko nahungira mu gihugu cy'Abafilisiti. Nindenga umupaka w'Abisiraheli bizaca Sawuli intege ye gukomeza kunkurikirana, bityo mbe mukize.”
2
Nuko ahagurukana n'ingabo ze magana atandatu, bajya kwa Akishi mwene Mawoki umwami w'i Gati,
3
buri wese ajyana n'umuryango we. Dawidi na we ajyana n'abagore be bombi Ahinowamu w'i Yizerēli, na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli, batura i Gati kwa Akishi.
4
Baza kubwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyakomeza kumukurikirana.
5
Dawidi abwira Akishi ati: “Nyagasani niba ngutonnyeho, umpe aho njya kwiturira mu mujyi wo mu cyaro, kuko bidakwiye ko dukomeza guturana nawe mu murwa wawe.”
6
Uwo munsi Akishi amugabira Sikulagi. Ni yo mpamvu uwo mujyi wabaye uw'abami b'u Buyuda kugeza n'ubu.
7
Dawidi yamaze umwaka n'amezi ane mu gihugu cy'Abafilisiti.
8
Bakiri i Sikulagi, Dawidi n'ingabo ze bāgabaga ibitero mu Bageshuri no mu Bagirizi no mu Bamaleki, kuva kera ayo moko yari atuye mu karere ka Shuru kugeza mu Misiri.
9
Aho Dawidi yateraga muri ako karere ntiyasigaga n'uwo kubara inkuru, yaba umugabo cyangwa umugore. Yanyagaga amashyo n'imikumbi, n'indogobe n'ingamiya n'imyambaro, yatabaruka akajya kwa Akishi.
10
Iyo Akishi yamubazaga niba hari aho bateye, Dawidi yamusubizaga ko bagiye mu majyepfo ya Kanāni, bagatera Abayuda cyangwa Abayerahimēli cyangwa Abakeni.
11
Aho Dawidi yateraga yarabatsembaga ntihagire umuntu n'umwe ajyana i Gati, kuko yatinyaga ko babwira Akishi ibyo akora. Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy'Abafilisiti.
12
Akishi yaramwizeraga cyane kuko yibwiraga ati: “Dawidi yatumye Abisiraheli bamuzinukwa, none azaba umugaragu wanjye iteka.”
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 28 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31