bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
1 Samuel 31
1 Samuel 31
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
1
Igihe kimwe Abafilisiti barwanye n'Abisiraheli, barwanira ku musozi wa Gilibowa. Abisiraheli barahunga ndetse benshi muri bo barapfa.
2
Abafilisiti basatira Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.
3
Urugamba rwibasira Sawuli, abarashi b'Abafilisiti baramusatira baramukomeretsa cyane.
4
Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Kura inkota yawe unsogote, ntava aho nicwa urubozo na bariya banyamahanga batakebwe!” Ariko uwo wamutwazaga intwaro bimutera ubwoba ntiyabyemera. Sawuli ni ko gufata inkota ye ayishitaho.
5
Uwamutwazaga intwaro abonye Sawuli apfuye, yishita ku nkota ye apfana na Sawuli.
6
Nguko uko uwo munsi Sawuli n'abahungu be batatu n'uwamutwazaga intwaro, n'abo bari kumwe na we bose bapfiriye rimwe.
7
Nuko Abisiraheli bari batuye mu kibaya cya Yizerēli no hakurya ya Yorodani, bamenye ko ingabo z'Abisiraheli zahunze na Sawuli n'abahungu be bapfuye, basiga imijyi yabo barahunga, Abafilisiti baraza bayituramo.
8
Ku munsi ukurikiye uw'urugamba Abafilisiti baza gucuza imirambo, basanga Sawuli n'abahungu be batatu aho bapfiriye ku musozi wa Gilibowa.
9
Bamuca umutwe bamucuza intwaro ze, babizengurukana mu Bufilisiti hose, kugira ngo iyo nkuru imenyekane mu bantu no mu ngoro z'ibigirwamana byabo.
10
Intwaro za Sawuli bazishyira mu ngoro y'imanakazi Ashitaroti, naho umurambo we bawumanika ku rukuta rw'umujyi w'i Betishani.
11
Abaturage b'i Yabeshi y'i Gileyadi bumvise ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli,
12
abagabo bose b'intwari bagenda ijoro ryose bajya i Betishani, bamanura umurambo wa Sawuli n'iy'abahungu be bayijyana i Yabeshi barayitwika.
13
Hanyuma barundarunda amagufwa yabo, bayahamba aho i Yabeshi munsi y'umunyinya. Nuko bamara iminsi irindwi bigomwa kurya.
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31