bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Numbers 20
Numbers 20
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 21 →
1
Mu kwezi kwa mbere Abisiraheli bose bagera mu butayu bwa Tsini, bashinga amahema i Kadeshi. Aho ni ho Miriyamu yaguye barahamuhamba.
2
Abantu babura amazi bagomera Musa na Aroni,
3
bijujutira Musa bavuga bati: “Iyaba twarapfiriye hamwe na bene wacu igihe Uhoraho yabicaga!
4
Mwatuzaniye iki muri ubu butayu? Kwari ukugira ngo tuhashirire twe n'amatungo yacu?
5
Kuki mwadukuye mu Misiri mukatuzana aha hantu habi? Ahantu utabona imyaka cyangwa imitini cyangwa imizabibu, cyangwa imikomamanga ntihabe n'amazi yo kunywa!”
6
Musa na Aroni babasiga aho, bajya imbere y'Ihema ry'ibonaniro bikubita hasi bubamye, babona ikuzo ry'Uhoraho.
7
Uhoraho abwira Musa ati:
8
“Fata inkoni, maze wowe na mukuru wawe Aroni mukoranyirize Abisiraheli imbere y'urutare, murubwire ruvubure amazi. Bityo muhe Abisiraheli amazi yo kunywa, buhire n'amatungo yabo.”
9
Musa yinjira mu Ihema ry'ibonaniro, afata iyo nkoni nk'uko Uhoraho yamutegetse.
10
Musa na Aroni bakoranyiriza Abisiraheli imbere y'urutare. Nuko Musa arababwira ati: “Mwa byigomeke mwe, mbese tubakurire amazi muri uru rutare?”
11
Musa abangura inkoni ye akubita urutare incuro ebyiri. Amazi menshi aradudubiza maze Abisiraheli baranywa buhira n'amatungo yabo.
12
Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Kubera ko mutanyizeye kandi ntimwereke Abisiraheli ubuziranenge bwanjye, ntimuzabageza mu gihugu mbahaye.”
13
Aho hantu bahita Meriba kuko ari ho Abisiraheli bijujutiye Uhoraho, ariko we akahaberekera ubuziranenge bwe.
14
Bakiri i Kadeshi, Musa yohereza intumwa ku mwami wa Edomu ngo zimubwire ziti: “Dore ubutumwa bwa bene wanyu b'Abisiraheli. Uzi imibabaro yose twagize:
15
ba sogokuruza bagiye mu Misiri, ubwoko bwacu bumarayo igihe kirekire. Abanyamisiri badufashe nabi twe na ba sogokuruza.
16
Twatakiye Uhoraho aratwumva, atwoherereza umumarayika kugira ngo adukure mu Misiri. None dore turi mu mujyi w'i Kadeshi uri ku mupaka w'igihugu cyawe.
17
Twemerere tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu mirima no mu mizabibu, ntituzanywa n'amazi yo mu mariba yanyu, tuzaca mu muhanda w'Abami nta guteshuka iburyo cyangwa ibumoso, kugeza igihe tuzarangiza kwambukiranya igihugu cyawe.”
18
Ariko Abedomu barabasubiza bati: “Ntitubemereye kunyura mu gihugu cyacu, nimubigerageza tuzabatera tubarwanye.”
19
Abisiraheli barabasubiza bati: “Tuzanyura mu muhanda mukuru, kandi amazi tuzanywa twe n'amatungo yacu, tuzayishyura. Nta kindi dusaba uretse kunyura mu gihugu cyanyu.”
20
Ariko Abedomu bakomeza kubangira, ndetse barundanya ingabo nyinshi kandi zikomeye zo kubakumīra.
21
Babuza batyo Abisiraheli kunyura mu gihugu cyabo, nuko Abisiraheli banyura indi nzira.
22
Abisiraheli bose bava i Kadeshi bajya ku musozi wa Hori,
23
ku mupaka w'igihugu cya Edomu. Uhoraho ahabwirira Musa na Aroni ati:
24
“Kubera ko mwangomeye ku byerekeye amazi y'i Meriba, Aroni agiye gupfa atageze mu gihugu ngiye guha Abisiraheli.
25
None jyana Aroni n'umuhungu we Eleyazari, muzamuke umusozi wa Hori,
26
wambure Aroni imyambaro ye maze uyambike umuhungu we Eleyazari. Aroni ari bupfireyo.”
27
Musa akora uko Uhoraho yamutegetse, bazamuka umusozi wa Hori Abisiraheli bose babireba.
28
Musa yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazari. Nuko Aroni apfira mu mpinga y'uwo musozi. Hanyuma Musa na Eleyazari baramanuka.
29
Abisiraheli bose bamenye ko Aroni yapfuye, bamara iminsi mirongo itatu bamuririra.
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 21 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
Recommended Reading
Commentary
Numbers Commentaries
→
Devotional
Numbers Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→