bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Numbers 6
Numbers 6
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 7 →
1
Uhoraho ategeka Musa
2
kubwira Abisiraheli ati: “Nihagira umugabo cyangwa umugore uhiga umuhigo wo kunyiyegurira kugira ngo abe umunaziri,
3
ntakanywe divayi n'izindi nzoga zose zindisha cyangwa ibizikomokaho, habe n'umutobe w'imizabibu. Ntakarye n'imbuto mbisi cyangwa zumye z'imizabibu.
4
Igihe cyose azaba akiri umunaziri ntakagire icyo arya kivuye ku mizabibu, naho kaba akabuto k'imbere cyangwa igishishwa.
5
Ntakiyogosheshe imisatsi cyangwa ubwanwa igihe yahize kuba umunaziri kitarashira. Gutereka imisatsi n'ubwanwa ni ikimenyetso cy'uko yanyiyeguriye akaba umuziranenge.
6
Muri icyo gihe cyose ntagomba kwegera intumbi,
7
kabone n'ubwo yaba iya se cyangwa iya nyina cyangwa iy'umuvandimwe we, kuko aba agifite cya kimenyetso cy'uko yanyiyeguriye.
8
Igihe cyose azaba akiri umunaziri, azaba anyeguriwe.
9
Icyakora nihagira umuntu umupfira iruhande ku buryo butunguranye akamuhumanya, ajye amara iminsi irindwi abone kwiyogoshesha, abe ahumanutse.
10
Ku munsi wa munani, ajye ashyīra umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, azimuhere ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro.
11
Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo munaziri wahumanyijwe n'intumbi. Uwo munsi umutambyi atangaze ko uwo munaziri yongeye kunyiyegurira.
12
Nuko uwo munaziri anyiyegurire bundi bushya, atambe isekurume y'intama itarengeje umwaka, ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha. Igihe yamaze ari umunaziri mbere yo guhumana kizaba impfabusa.
13
“Dore itegeko ryerekeye umunaziri ucyuye igihe. Ajye aza ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro,
14
anture intama eshatu zidafite inenge, isekurume itarengeje umwaka y'igitambo gikongorwa n'umuriro, n'inyagazi itarengeje umwaka y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'impfizi y'igitambo cy'umusangiro.
15
Azane n'inkōko y'imigati idasembuye ikozwe mu ifu nziza, n'utugati dukozwe mu ifu ivanze n'amavuta, n'ibisuguti bidasembuye bisīze amavuta, n'ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa.
16
Umutambyi ajye abinzanira maze atambe igitambo cyo guhongerera ibyaha n'igitambo gikongorwa n'umuriro,
17
atambe n'impfizi y'intama y'igitambo cy'umusangiro hamwe n'imigati idasembuye yo ku nkōko, ature n'ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa.
18
Hanyuma umunaziri yiyogosheshereze ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro, maze uwo musatsi yateretse ari umunaziri awushyire mu muriro w'igitambo cy'umusangiro.
19
Nuko umutambyi afate ukuboko gutetse kwa ya mpfizi y'intama, n'umugati udasembuye n'igisuguti kidasembuye akuye kuri ya nkōko, abishyire mu biganza by'umunaziri.
20
Hanyuma umutambyi yongere abifate abīmurikire, bibone kumwegurirwa burundu kimwe n'inkoro n'itako by'igitambo cy'umusangiro. Ibyo birangiye, umunaziri ashobora kunywa divayi.
21
“Ngayo amategeko yerekeye umuntu wahize umuhigo wo kunyiyegurira ngo abe umunaziri, n'amaturo agomba kuntura. Niba kandi yarahize kuntura amaturo arenze ayo, ajye ayahigura.”
22
Uhoraho ategeka Musa
23
kubwira Aroni n'abahungu be ati: “Dore uko muzajya musabira Abisiraheli umugisha:
24
‘Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde,
25
Uhoraho akurebane impuhwe kandi akugirire imbabazi,
26
Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro.’ ”
27
Uhoraho arongera ati: “Abatambyi nibakoresha izina ryanjye batyo, nzaha Abisiraheli umugisha.”
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 7 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
Recommended Reading
Commentary
Numbers Commentaries
→
Devotional
Numbers Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→