bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Numbers 31
Numbers 31
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 32 →
1
Uhoraho abwira Musa ati:
2
“Ugiye kuzapfa, ariko uzabanze uhōre Abamidiyani ibibi bakoreye Abisiraheli.”
3
Nuko Musa abwira Abisiraheli ati: “Nimutoranye abajya kurwanya Abamidiyani, mubahōre ibyo bakoreye Uhoraho.
4
Mutoranye umutwe w'ingabo igihumbi muri buri muryango w'Abisiraheli zitabare.”
5
Nuko Abisiraheli batoranya ingabo ibihumbi cumi na bibiri, zitegura intwaro kugira ngo zitabare.
6
Musa azohereza ku rugamba, ziri kumwe na Finehasi mwene Eleyazari umutambyi. Finehasi yajyanye ibikoresho byo mu Ihema, n'impanda zo gukoresha ku rugamba.
7
Nuko zitera Abamidiyani nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa, zica abagabo bose.
8
Zica n'abami batanu b'Abamidiyani ari bo Ewi na Rekemu, na Suri na Huri na Reba. Zica na Balāmu mwene Bewori.
9
Abisiraheli banyaga abagore n'abana b'Abamidiyani, banyaga amatungo yabo yose, basahura n'ubutunzi bwabo bwose.
10
Batwika imijyi yose y'Abamidiyani n'inkambi zabo zose.
11
Hanyuma batabarukana ibyo basahuye n'iminyago y'abantu n'amatungo,
12
babishyīra Musa n'umutambyi Eleyazari n'Abisiraheli bose, aho bari bashinze amahema mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko.
13
Musa n'umutambyi Eleyazari n'abatware b'Abisiraheli bose, basanganirira ingabo inyuma y'inkambi.
14
Musa arakarira abatwaraga ingabo ibihumbi n'abatwaraga amagana batabarutse,
15
arababaza ati: “Kuki mutishe abagore?
16
Ntimuzi ko ari bo bakurikije inama za Balāmu, bagatuma Abisiraheli bacumura ku Uhoraho mu byabereye i Pewori? Ni bo batumye icyorezo gitera mu Bisiraheli.
17
None nimwice abahungu bose n'abagore bose,
18
ariko abakobwa ntimubice, ahubwo mubijyanire.
19
Mushinge kandi amahema yanyu inyuma y'inkambi muhamare iminsi irindwi. Maze ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, uwishe umuntu wese n'uwakoze ku ntumbi wese hamwe n'abo bakobwa, muzihumanure.
20
Muzahumanure n'imyambaro yose n'ibikoze mu mpu no mu bwoya bw'ihene byose n'ibibajwe mu biti byose.”
21
Umutambyi Eleyazari abwira ingabo zitabarutse ku rugamba ati: “Nimukurikize ibyo Uhoraho yategetse Musa.
22
Izahabu n'ifeza n'umuringa n'ibindi byuma byose
23
bidashobora gutwikwa n'umuriro, mubihumanure mubicishije mu muriro, kandi mubyogeshe amazi yo guhumanura. Naho ibintu byashobora gutwikwa n'umuriro mubyogeshe ayo mazi gusa.
24
Nimumara kumesa imyambaro yanyu ku munsi wa karindwi, muzaba muhumanutse mubone gusubira mu nkambi.”
25
Uhoraho abwira Musa ati:
26
“Wowe n'umutambyi Eleyazari n'abakuru b'Abisiraheli, mubare iminyago yose y'abantu n'iy'amatungo.
27
Nuko uyigabanyemo kabiri, umugabane umwe uhabwe abatabarutse ku rugamba, undi uhabwe abandi Bisiraheli.
28
Ku mugabane w'abatabarutse ukureho ibyo kunyegurira ku buryo bukurikira: umuntu umwe mu bantu magana atanu, n'itungo rimwe mu matungo magana atanu, yaba inka cyangwa indogobe, cyangwa ihene cyangwa intama.
29
Ubikure ku mugabane wabo maze ubihe umutambyi Eleyazari, bibe nk'ituro rinyeguriwe.
30
No ku mugabane w'abandi Bisiraheli ukure umuntu umwe mu bantu mirongo itanu, n'itungo rimwe mu matungo mirongo itanu, yaba inka cyangwa indogobe cyangwa ihene cyangwa intama. Ubihe Abalevi bashinzwe Ihema ryanjye.”
31
Musa n'umutambyi Eleyazari babigenza nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa.
32
Iminyago ingabo z'Abisiraheli zazanye, yari igizwe n'intama n'ihene ibihumbi magana atandatu mirongo irindwi na bitanu,
33
n'inka ibihumbi mirongo irindwi na bibiri,
34
n'indogobe ibihumbi mirongo itandatu na kimwe,
35
n'abakobwa ibihumbi mirongo itandatu na bibiri.
36
Abatabarutse bahawe kimwe cya kabiri cy'iyo minyago. Mu ntama n'ihene ibihumbi magana atatu mirongo itatu na birindwi na magana atanu bahawe,
37
magana atandatu mirongo irindwi n'eshanu zeguriwe Uhoraho.
38
Mu nka ibihumbi mirongo itatu na bitandatu bahawe, mirongo irindwi n'ebyiri zeguriwe Uhoraho.
39
Mu ndogobe ibihumbi mirongo itatu na magana atanu bahawe, mirongo itandatu n'imwe zeguriwe Uhoraho.
40
Mu bakobwa ibihumbi cumi na bitandatu bahawe, mirongo itatu na babiri beguriwe Uhoraho.
41
Iyo minyago yeguriwe Uhoraho, Musa ayiha umutambyi Eleyazari nk'uko Uhoraho yabitegetse.
42
Musa aha abandi Bisiraheli umugabane usigaye w'iminyago,
43
wari ugizwe n'intama n'ihene ibihumbi magana atatu mirongo itatu na birindwi na magana atanu,
44
n'inka ibihumbi mirongo itatu na bitandatu,
45
n'indogobe ibihumbi mirongo itatu na magana atanu,
46
n'abakobwa ibihumbi cumi na bitandatu.
47
Kuri uwo mugabane Musa akuraho umukobwa umwe muri mirongo itanu, n'itungo rimwe muri mirongo itanu, abiha Abalevi bashinzwe Ihema ry'Uhoraho nk'uko Uhoraho yabimutegetse.
48
Abatwaraga ingabo ibihumbi n'abatwaraga amagana begera Musa,
49
baramubwira bati: “Nyakubahwa, twabaze ingabo dutwara dusanga nta n'umwe ubuze.
50
Tuzanye n'ibyo twabonye bicuzwe mu izahabu, birimo imikufi yo ku maboko n'ibikomo n'impeta, n'amaherena n'imikufi yo mu ijosi, tuje kubitura Uhoraho kugira ngo duhongerere ibyaha byacu.”
51
Musa n'umutambyi Eleyazari bakira ibyo bintu byose by'izahabu
52
abatware batuye Uhoraho, basanga bipima ibiro ijana na mirongo cyenda.
53
Izo zahabu zavuye ku byo buri ngabo yisahuriye.
54
Musa na Eleyazari bazizana ku Ihema ry'ibonaniro, kugira ngo Abisiraheli bajye bibuka ibyo Uhoraho yabakoreye.
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 32 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
Recommended Reading
Commentary
Numbers Commentaries
→
Devotional
Numbers Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→