bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Numbers 9
Numbers 9
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 10 →
1
Mu kwezi kwa mbere k'umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi ati:
2
“Abisiraheli bajye bizihiza Pasika ku munsi wayo,
3
ari wo tariki ya cumi n'enye y'uku kwezi nimugoroba, mujye muyizihiza mukurikije amategeko n'amabwiriza ayigenga.”
4
Nuko Musa abwira Abisiraheli kwizihiza Pasika.
5
Bayizihiriza mu butayu bwa Sinayi ku mugoroba w'itariki ya cumi n'enye y'uko kwezi kwa mbere, bakurikije ibyo Uhoraho yategetse Musa byose.
6
Ariko kuri uwo munsi hari abantu batashoboye kwizihiza Pasika, kubera ko bakoze ku ntumbi bikabahumanya. Basanga Musa na Aroni
7
babaza Musa bati: “Mbese ko twahumanyijwe n'intumbi, byatubuza gutura Uhoraho ituro ryacu mu gihe cyabigenewe kimwe n'abandi Bisiraheli?”
8
Musa arabasubiza ati: “Nimube mutegereje mbanze mbabarize Uhoraho.”
9
Uhoraho abwira Musa
10
guha Abisiraheli n'abazabakomokaho aya mabwiriza, agira ati: “Abadashobora kwizihiza Pasika bitewe n'uko bakoze ku ntumbi cyangwa ko bari mu rugendo, bajye bayizihiza
11
ku mugoroba w'itariki ya cumi n'enye y'ukwezi kwa kabiri. Bajye barya umwana w'intama wa Pasika, bawurishe imigati idasembuye n'imboga zirura.
12
Ntibazagire inyama baraza cyangwa ngo bagire igufwa ry'umwana w'intama bavuna, bajye bakurikiza amabwiriza yose ya Pasika isanzwe.
13
Nyamara nihagira umuntu udahumanye cyangwa utari mu rugendo wirengagiza kwizihiza Pasika, azacibwe mu bwoko bwe, ahanirwe ko atanzaniye ituro mu gihe gikwiriye.
14
“Umunyamahanga utuye muri mwe nashaka kwizihiza Pasika abigiriye kunyubaha, ajye akurikiza amategeko n'amabwiriza ayigenga. Abisiraheli n'abanyamahanga batuye muri mwe, mwese muzagengwa n'itegeko rimwe.”
15
Ku munsi bashingiyeho Ihema ry'ibonaniro bakaryinjizamo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko, igicu cyararitwīkiriye, ijoro ryose kigasimburwa n'igisa n'umuriro.
16
Ku manywa icyo gicu cyagumaga hejuru y'Ihema, na nijoro hakaboneka igisa n'umuriro.
17
Iyo igicu cyavaga hejuru y'Ihema, Abisiraheli barahagurukaga bakagikurikira, aho cyahagararaga ni ho bashingaga amahema.
18
Kugira ngo Abisiraheli bagende cyangwa bashinge amahema, byaterwaga n'icyo Uhoraho abategetse. Ntibagendaga igicu kitavuye ku Ihema.
19
Nubwo cyahamara igihe kirekire, Abisiraheli bumviraga Uhoraho ntibimuke.
20
N'iyo cyahavaga kihamaze iminsi mike gusa, bumviraga Uhoraho bagakomeza urugendo.
21
Ndetse n'iyo cyahamaraga ijoro rimwe gusa kikagenda bukeye, baragikurikiraga. N'iyo cyagendaga ku manywa cyangwa nijoro, baragikurikiraga.
22
Nubwo cyamaraga hejuru y'Ihema iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa igihe kirekire, Abisiraheli bagumaga aho ntibakomeze urugendo. Ariko igicu cyava hejuru y'Ihema bakagikurikira.
23
Ari ukugenda cyangwa ugushinga amahema, Abisiraheli bumviraga ibyo Uhoraho yabategetse abinyujije kuri Musa.
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 10 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
Recommended Reading
Commentary
Numbers Commentaries
→
Devotional
Numbers Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→