bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Numbers 25
Numbers 25
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 26 →
1
Igihe Abisiraheli bari i Shitimu, batangira gusambana n'Abamowabukazi.
2
Abamowabu batambiraga imana zabo ibitambo, Abamowabukazi bagatumira Abisiraheli kugira ngo baze kwifatanya na bo. Abisiraheli basangiye na bo inyama z'ibyo bitambo, kandi baramya imana zabo.
3
Bityo Abisiraheli bayoboka ikigirwamana Bāli y'i Pewori, birakaza Uhoraho cyane.
4
Abwira Musa ati: “Koranya abatware bose b'Abisiraheli, ubamanike ku mugaragaro imbere y'Ihema ryanjye, maze ndeke kurakarira Abisiraheli.”
5
Musa abwira abacamanza b'Abisiraheli ati: “Abo mu bantu mushinzwe bayobotse Bāli y'i Pewori, mubice!”
6
Abisiraheli bakiri imbere y'Ihema ry'ibonaniro baririra abishwe, umugabo w'Umwisiraheli azana Umumidiyanikazi mu nkambi, Musa n'abandi Bisiraheli babireba.
7
Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni umutambyi abibonye, ahaguruka mu ikoraniro ajya gushaka icumu.
8
Yinjira mu ihema ry'uwo Mwisiraheli amusanga aho yari aryamanye n'uwo mugore, abatera icumu rirabahinguranya. Nuko icyorezo cyari cyateye Abisiraheli kirashira.
9
Icyo cyorezo cyishe abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
10
Hanyuma Uhoraho abwira Musa ati:
11
“Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni umutambyi yafushye mu cyimbo cyanjye, ntiyihanganira ko Abisiraheli banyimūra. Ni we watumye ndeka kubarakarira, naho ubundi mba nabatsembye.
12
None umubwire ko musezeranyije kuzamuha amahoro.
13
Kubera ko yandwaniye ishyaka agahongerera Abisiraheli, musezeranyije ko we n'abazamukomokaho bazaba abatambyi uko ibihe bihaye ibindi.”
14
Umwisiraheli wicanywe n'Umumidiyanikazi, yitwaga Zimuri mwene Salu, umwe mu batware b'amazu y'Abasimeyoni.
15
Umumidiyanikazi bicanywe, yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umwe mu batware b'amazu y'Abamidiyani.
16
Nuko Uhoraho abwira Musa ati:
17
“Nimutere Abamidiyani mubice.
18
Ni bo banzi babashutse muracumura, mu byabereye i Pewori no ku bya Kozibi umukobwa w'umutware wabo. Kozibi uwo ni we watewe icumu igihe nabatezaga icyorezo kubera iby'i Pewori.”
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 26 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
Recommended Reading
Commentary
Numbers Commentaries
→
Devotional
Numbers Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→