bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Jeremiah 12
Jeremiah 12
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 13 →
1
Wowe Uhoraho, uri intungane! Nyamara ariko ndashaka kugira icyo nkuburanya. Ni koko, ndagira ngo tujye impaka ku bibazo bimwe na bimwe. Ni kuki imigambi y’abagome ibahira? Ni kuki abagambanyi bose bamererwa neza?
2
Urabatera bagashinga imizi, bakageza n’aho bera imbuto. Uba bugufi y’umunwa wabo, ariko ukaba kure y’umutima wabo.
3
Wowe Uhoraho, uranzi, urambona, kandi usuzuma ibitekerezo byanjye, biri kumwe nawe. Abagome bashyire ukwabo nk’intama zigomba kubagwa; ubazigamire umunsi wo kubica!
4
Isi izahora mu cyunamo kugeza ryari, ibyatsi byo ku gasozi bizahereza he kumirana? Inyamaswa zose zirarimbutse, kubera ubugome bw’abaturage bayo, bo bibwira ngo «Uhoraho ntabona inzira zacu.» (Uhoraho:)
5
Niba wiruka n’abanyamaguru bakakunaniza, uzashobora ute gusiganwa n’amafarasi? Niba ugomba igihugu kirimo amahoro kugira ngo ugire ituze, uzifata ute mu nzitane za Yorudani?
6
Ndetse n’abo muva inda imwe, abo mu muryango wawe, na bo barakugambanira, bakaguca inyuma, bagakoranya abandi ngo bagushandikire utabizi. Ntukabizere, kabone n’iyo bakubwirana umutima mwiza.
7
Inzu yanjye ndayitereranye, ntaye umurage wanjye; uwo nari narakundwakaje mugabije abanzi be.
8
Umurage wanjye wambereye nk’intare mu ishyamba, urantontomera, none narawuzinutswe.
9
Ese umurage wanjye waba ari nk’inyoni y’amabara ibyaruzi biza bishikira biturutse impande zose? Nimugende, mukoranye ibikoko byo mu ishyamba byose; mubizane mu munsi mukuru!
10
Igitero cy’abashumba cyayogoje imizabibu yanjye, kindibatira umurima utagira uko usa, kiwuhindura ubutayu bw’umwirare.
11
Bawuhinduye umwirare, ndawureba imbere yanjye warangiritse, uteye agahinda. Igihugu cyose cyabaye umwirare, nyamara ariko nta n’umwe ubyitayeho.
12
Mu mpinga zose z’imisozi yo mu butayu, haturutse abasahuzi. Inkota ibanguwe n’Uhoraho ihinguranyije isi, irayitsemba: nta n’umwe ukiranganwa amahoro.
13
Barabiba ingano, bagasarura amahwa; baragoka ariko nta cyo bageraho. Nimukozwe isoni rero n’ibyo musaruye, bitewe n’uburakari bugurumana bw’Uhoraho.
14
Uhoraho avuze atya: Abagome bose duturanye bigabiza umurage nahaye Israheli, umuryango wanjye, ngiye kubarimbura ku butaka bwabo; abantu ba Yuda na bo, nzabarandura, mbavangure na bo.
15
Ariko, nimara kubarandura, nzabagirira impuhwe bundi bushya, maze ngarure buri muntu mu murage we, no mu gihugu cye.
16
Nibitoza kwitwara neza nk’umuryango wanjye, bakageza aho barahira izina ryanjye bati «Mu izina ry’Uhoraho muzima», mbese bakagenza nk’uko bigishije umuryango wanjye kurahira mu izina rya Behali, bityo bazashobora gutura mu muryango wanjye rwagati.
17
Ariko nibatumva, iki gihugu nzakirimbura burundu, maze ngitsembe. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 13 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52