bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Jeremiah 4
Jeremiah 4
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 5 →
1
Israheli, nuramuka ushatse kugaruka, ni jyewe ugomba gusanga. Nuvana ibigirwamana byawe mu maso yanjye, ntuzongera kubungera ukundi.
2
Niba kandi urahiye mu izina ry’Uhoraho muzima, ukabikora mu kuri, mu buryo butunganye no mu butabera, ubwo amahanga yose azamperwamo umugisha kandi azakurizwa muri jye.
3
Dore ibyo Uhoraho abwira abantu ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu: Nimuteme ishyamba, muhinge umurima mushya, mureke gukomeza kubiba mu mahwa!
4
Bantu ba Yuda, namwe ab’i Yeruzalemu, nimwiyegurire Uhoraho, nimwiyorosoreho ibyugarije umutima wanyu. Nimutagenza mutyo, uburakari bwanjye buzavubuka nk’umuriro; buzatwika ku buryo nta we ushobora kubuzimya, kubera imigenzereze yanyu mibi.
5
Nimubitangaze muri Yuda, mubyamamaze muri Yeruzalemu, nimuvuze ihembe hose mu gihugu, murangurure amajwi muti «Nimukoranire hamwe mwese, twinjire mu bigo bikomeye.
6
Ibendera ryanyu muryerekeze i Siyoni; muhunge, nta guhagarara mu nzira! Kuko mbateje ibyago, biturutse mu majyaruguru; ishyano rikaba riguye!
7
Intare yavumbutse mu kibira; umurimbuzi w’amahanga arahagurutse, avuye iwe azanywe no guhindura igihugu cyawe itongo. Imigi yawe izatwikwa, abayituye bayicikemo.»
8
Kubera ibyo rero, nimwambare ibigunira, nimuganye kandi mucure imiborogo, kuko uburakari bukaze bw’Uhoraho butaratuvirira!
9
Uhoraho avuze atya: Kuri uwo munsi nyine umwami n’abatware bazacika intege, abaherezabitambo basuherwe, n’abahanuzi bahinde umushyitsi. Uwo ni Uhoraho ubivuze. (Yeremiya:)
10
Ubwo ndavuga nti «Nyagasani Mana, mu by’ukuri wabeshye uyu muryango na Yeruzalemu, igihe uvuze uti ’Muzagira amahoro’, none ngaha twamazwe n’inkota.»
11
Icyo gihe Uhoraho azabwira uwo muryango na Yeruzalemu, ati «Ngaha umuyaga ugurumana uturutse mu butayu, unyura mu mpinga z’imisozi ugana umuryango wanjye. Nta bwo ari umuyaga wo kugosora cyangwa gusukura:
12
ahubwo ni umuyaga w’inkubi, nohereje uturutse aho ngaho. Ubu rero nanjye ngiye kubacira urubanza.» (Rubanda:)
13
Dore umwanzi atwahutsemo nk’ibicu biyagara, amagari ye y’intambara ni nk’ishuheri y’umuyaga, naho amafarasi ye araguruka kurusha kagoma. Turagatoye! Turashize! (Uhoraho:)
14
Yeruzalemu, tsemba ubugome mu mutima wawe, maze ukunde urokoke. Mbese iyo migambi mibi ikurimo, uzayibundikira kugeza ryari?
15
Ijwi rirangururiye i Dani no ku musozi wa Efurayimu, rimenyesha amakuba agiye gutera.
16
Nimuburire amahanga, muhururize Yeruzalemu! Ababisha baturutse mu gihugu cya kure, baje bavugiriza induru mu migi ya Yuda.
17
Bayigose impande zose nk’abarinzi b’umurima, kuko yanyiteruyeho. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
18
Imyifatire yawe n’ibikorwa byawe, ni byo byagukururiye ibyo byose. Ngicyo igihano cyawe, wumve n’uko gikarishye, ndetse n’ukuntu kigushegesha umutima! (Yeremiya:)
19
Ayiwe we, ayiwe, ndashize! Mfite ubwoba, nkutse umutima, uradiha, sinahora, kuko numvise impuruza y’ihembe n’akamu k’intambara!
20
Haravugwa ibyago by’inkurikirane! Ni koko, igihugu cyose kirarimbutse. Dore ingando yanjye yarimbutse, amahema yanjye yasenyutse mu kanya gato.
21
Nzahereza he kureba ibendera ry’intambara, nzumva impuruza y’ihembe ngeze ryari? (Uhoraho:)
22
Umuryango wanjye ni ibigoryi, koko nta bwo banzi. Ni abana badatekereza, nta cyo bashobora kwiyumvisha. Bashoboye kugira nabi, ariko kugira neza byo ntibabizi. (Yeremiya:)
23
Nitegereje isi, nsanga ari ikivangitirane, yambaye ubusa; naho ku ijuru, urumuri rwazimiye.
24
Nitegereje imisozi, nsanga ihinda umushyitsi; n’udusozi twose tunyeganyega.
25
Nitegereje, nsanga nta muntu ukiriho, n’inyoni zose zarahunze.
26
Nitegereje, nsanga igihugu cyari gitoshye, cyarahindutse ubutayu, n’imigi yose yarakongotse, itwitswe n’uburakari bukaze bw’ Uhoraho.
27
Uhoraho avuze atya: Isi yose izaba umwirare, nyamara ariko, sinyitsembye buheriheri.
28
Kubera ibyo, isi izagwa mu cyunamo, mu kirere ijuru ricure umwijima, kuko nabitegetse, ukaba ari wo mugambi niyemeje. Sinjya nivuguruza, kandi sinsubira inyuma!
29
Urwamo rw’abanyamafarasi n’abanyamiheto ngo ruvuge, rutera umugi wose guhunga. Bamwe baracengera mu bihuru, abandi barurira amabuye y’ibitare. Imigi yose isigaye ubusa, nta muturage ukiyirangwamo.
30
Wowe se, ubwo uragokera iki? Wambara imihemba n’imitako ya zahabu, n’amaso yawe ukayasiga ibiyahindura ukundi! Urarushywa n’ubusa wigira mwiza, kuko abakurarikiraga bakuzinutswe, ahubwo bakaba bashaka kukurimbura.
31
Ndumva igisa nk’iminiho y’umugore uramutswe; mbese nk’iy’ububabare bw’umugore ukibyara ubwa mbere. Iyo ni induru y’umwari mwiza Siyoni, uganya, agatakamba arashya amaboko, ati «Ndagowe, ndapfuye, nzira abishi banjye!»
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52