bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Jeremiah 41
Jeremiah 41
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 40
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 42 →
1
Mu kwezi kwa karindwi, Yishimayeli mwene Netaniya wa Elishama, wari ufitanye isano n’umwami akaba n’umwe mu banyacyubahiro bakomeye b’ibwami, aza i Misipa kwa Gedaliyahu, aherekejwe n’abagabo cumi, maze bafungurira hamwe.
2
Icyo gihe ni bwo Yishimayeli mwene Netaniya, n’abo bagabo cumi bari bamuherekeje, bicishije inkota Gedaliyahu mwene Ahikamu; bica batyo uwo umwami w’i Babiloni yari yarahaye gutegeka igihugu.
3
Yishimayeli yica n’Abayuda bose bari kumwe na Gedaliyahu i Misipa, atsemba n’ingabo z’Abakalideya bari aho.
4
Ku munsi wa kabiri w’urupfu rwa Gedaliyahu, nta muntu n’umwe wari wakabimenya.
5
Nuko, i Sikemu, i Silo n’i Samariya, haturuka abagabo mirongo inani bogoshe ubwanwa, batanyuye imyambaro yabo kandi birasaze umubiri, bari bazanye amaturo n’ububani bigenewe Ingoro y’Uhoraho.
6
Yishimayeli mwene Netaniya asohoka i Misipa abasanganiye, uko ateye intambwe akarira. Abagezeho arababwira ati «Nimuze murebe Gedaliyahu mwene Ahikamu!»
7
Ngo bagere mu mugi rwagati, Yishimayeli mwene Netaniya, afatanyije n’abantu bari kumwe na we, barabica maze intumbi zabo bazijugunya mu rwobo rwuzuyemo amazi.
8
Ariko muri abo bantu havamo icumi babwira Yishimayeli, bati «Witwica, twahishe mu gisambu ibintu byinshi birimo ingano nini, n’iza bushoki, amavuta y’imizeti n’ubuki.» Nuko arabareka, ntiyabicana n’abavandimwe babo.
9
Urwobo Yishimayeli yatayemo imirambo y’abantu yari yishe rwari runini, ni rwo umwami Asa yari yaracukuye igihe atewe na Bayesha umwami wa Israheli. Nuko Yishimayeli mwene Netaniya, arwuzuzamo abantu yishe.
10
Yishimayeli rero agira imfungwa abantu bose bari basigaye i Misipa: abakobwa b’umwami, n’abantu bose bari bagituye i Misipa, mbese ba bandi Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yari yarashinze Gedaliyahu mwene Ahikamu. Yishimayeli mwene Netaniya abajyana bose ari imbohe, maze aragenda yerekeza mu Bahamoni.
11
Yohanani mwene Kareya, n’abatware b’ingabo bari kumwe na we, bumvise ibibi byose Yishimayeli mwene Netaniya yakoze,
12
bakoranya abantu babo bose, maze bajya kurwanya Yishimayeli mwene Netaniya, bamusanga hafi y’ikidendezi kinini cy’i Gibewoni.
13
Abantu bose bari kumwe na Yishimayeli, babonye Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bamuherekeje, basagwa n’ibyishimo.
14
Abo bantu bose Yishimayeli yari yaravanye i Misipa, barahindukira, bisangira Yohanani mwene Kareya.
15
Naho Yishimayeli mwene Netaniya, ngo abone ko Yohanani mwene Kareya yamusatiriye, ahungana n’abantu munani bacikira mu gihugu cy’Abahamoni.
16
Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bari bamuherekeje, bishingira abantu bari basigaye, bamwe Yishimayeli mwene Netaniya yari yazanye ari imbohe abavanye i Misipa, igihe yishe Gedaliyahu mwene Ahikamu. Abo bose rero, ari abagabo, abagore n’abana, ari n’abarinzi b’ibwami, babavana i Gibewoni, barabagarura.
17
Bashyira nzira baragenda, bahagarara ku ngando y’i Kimuhamu, hafi ya Betelehemu, bitegura kujya mu Misiri.
18
Ubwo nyine bahungaga Abakalideya kuko babatinyaga, kubera Yishimayeli mwene Netaniya wari warishe Gedaliyahu mwene Ahikamu, wa wundi umwami w’i Babiloni yari yarahaye gutegeka igihugu.
← Chapter 40
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 42 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52