bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Jeremiah 31
Jeremiah 31
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 32 →
1
Icyo gihe — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzaba Imana y’imiryango yose ya Israheli, na yo izambere umuryango.
2
Uhoraho avuze atya: Umuryango warokotse inkota mu butayu wangizeho ubutoni. Israheli igiye kwiruhutsa.
3
Uhoraho yambonekeye mu gihugu cya kure, agira ati «Nagukunze urukundo ruhoraho, kandi ubudahemuka ngufitiye ni bwo butuma nkwiyegereza.
4
Ndashaka kukubaka bundi bushya, kandi koko uzubakwa, wowe mwari Israheli. Uzasubirana ingoma zawe, maze ushagarwe n’abantu bari mu birori.
5
Uzongera utere imizabibu ku misozi ya Samariya, kandi abazaba bayihinze babe ari na bo bayisarura.»
6
Koko, hateganyijwe umunsi abarinzi bazatera hejuru ku musozi wa Efurayimu, bagira bati «Duhaguruke! Tuzamuke i Siyoni; dusange Uhoraho Imana yacu.»
7
Uhoraho avuze atya: Nimuvugirize Yakobo impundu z’ibyishimo, nimwakirane amashyi y’urufaya umutware w’amahanga! Nimwiyamire, mwishime, mugira muti «Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli!»
8
Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru, mbakoranye mbakuye mu mpera z’isi. Muri bo hari impumyi, ibirema, abagore batwite n’abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi.
9
Baje barira, bantakira ngo ’Tubabarire’; maze mbajyana mu bibaya bitemba amazi, banyuze mu nzira iboneye, aho batazatsikira. Ni koko, ndi umubyeyi wa Israheli, Efurayimu ni we buriza bwanjye.
10
Mahanga yose, nimwumve ijambo ry’Uhoraho, muryamamaze mu ntara za kure, mugira muti «Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije, azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.»
11
Uhoraho yacunguye Yakobo, aramuharanira, kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga.
12
Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni; bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho: ingano, divayi nshyashya n’amavuta, amatungo magufi n’amaremare. Baziyumvamo ubuzima bushya nk’ubusitani buvomerewe neza, ntibazongera kunanirwa ukundi.
13
Ubwo inkumi zizabyina zidagadure, kimwe n’abasore n’abasaza. Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze, abagowe mbahe kwidagadura.
14
Abaherezabitambo nzabahaza ku nyama z’urugimbu, n’umuryango wanjye nzawuhaze ibyiza byanjye.» Uwo ni Uhoraho ubivuze!
15
Uhoraho avuze atya: I Rama harumvikanira ijwi ry’amaganya n’imiborogo ikomeye: ni Rasheli uririra abana be, kandi yanze guhozwa kuko batakiriho.»
16
Uhoraho avuze atya: Rekeraho wikomeza kuganya, hanagura amarira ku maso yawe! Uhawe ingororano y’umubabaro wawe — uwo ni Uhoraho ubivuze — abana bawe bazagaruka bave mu gihugu cy’abanzi.
17
Mu gihe kizaza cyuzuye amiringiro — uwo ni Uhoraho ubivuze — abana bawe bazagaruka mu gihugu cyabo.
18
Numvise neza amaganya ya Efurayimu, agira ati «Warampannye ndabyemera nk’ikimasa cyananiranye; ngarura maze mbone ubugaruka, kuko wowe Uhoraho, uri Imana yanjye.
19
Koko rero, maze kugutera umugongo, nisubiyeho, narisuzumye none nikubise agashyi, naramwaye, nkorwa n’isoni; ni koko, nari mfite umugayo mu busore bwanjye. None mbonye ingaruka zabyo.»
20
— Ese Efurayimu ntakiri umwana wanjye nkunda, umwana rwose nihitiyemo? Buri gihe ntekereje kumuhana, numva anteye impuhwe. Mbega igishyika mufitiye! Ndamukunda, koko ndamukunda cyane, uwo ni Uhoraho ubivuze.
21
Shinga ibimenyetso ku nzira yawe, urore neza umuhanda wanyuzemo. Israheli, mwari w’isugi, garuka hano, garuka usange imigi yawe!
22
Uzarekeraho kubwerabwera ryari, mwari wigize ishyano? Uhoraho ariho ararema ibintu bishyashya ku isi: umugore arashakashaka umugabo we.
23
Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimara kubagandura, mu gihugu cya Yuda no mu migi yacyo bazongera bavuge bati «Uhoraho naguhe umugisha, wowe kibanza cy’ubutabera ukaba n’umusozi mutagatifu!»
24
Abahinzi n’aborozi bose bazatura hamwe muri Yuda no mu migi yayo.
25
Nzahembura abishwe n’inyota, kandi ndamire abanyantege nke bose.
26
Icyo gihe, ni bwo nakangutse, maze numva nasinziriye neza.
27
Dore igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze inzu ya Israheli n’iya Yuda nzazigwizemo abantu n’amatungo.
28
Nk’uko nabahagurukiye ngira ngo mbarandure, mbahirike, mbasenye, mbatsembe kandi mbagirire nabi, ni ko nzabahangaho amaso ngira ngo nubake kandi ntere imbuto. Uwo ni Uhoraho ubivuze!
29
Icyo gihe, ntibazongera kuvuga ngo «Ababyeyi bariye imizabibu idahishije, none amenyo y’abana babo yaramunzwe.»
30
Oya, ahubwo buri muntu azazira icyaha cye bwite; kandi urya imizabibu idahishije, amenyo ye bwite ni yo azamungwa.
31
Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagirane Isezerano rishya n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda.
32
Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’abasekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Bo bishe Isezerano ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi.
33
Dore iryo Sezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi — uwo ni Uhoraho ubivuze — amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango.
34
Ntibazongera kwigishanya bavuga ngo «Menya Uhoraho», kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru — uwo ni Uhoraho ubivuze — nkabababarira ubugome bwabo, sinongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi.
35
Uhoraho Umugaba w’ingabo, we waremye izuba ngo ribe urumuri rw’amanywa, agashyiraho ukwezi n’inyenyeri mu mwanya wabyo kugira ngo bimurikire ijoro, akaba ari we utera inyanja kwivumbagatanya, imivumba igahogera, avuze atya:
36
Ayo mategeko asanzwe agenga ijuru n’isi aramutse ahindutse — uwo ni Uhoraho ubivuze — ubwo n’inkomoko ya Israheli yareka burundu kuba igihugu mu maso yanjye!
37
Uhoraho agize ati «Nihagira ushobora gupima aho ijuru rigarukira, agatahura aho inkingi z’isi zitereye, icyo gihe nanjye nzabona gutererana inkomoko ya Israheli kubera ibyo yakoze byose» — uwo ni Uhoraho ubivuze.
38
Dore igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze umugi wongere wubakirwe Uhoraho, guhera ku munara wa Hananeli kugeza ku irembo ry’Iguni.
39
Hanyuma umugozi wo kugeresha uzongere uramburwe neza kugera ku musozi wa Garebi, maze uzazenguruke ugana i Gowa.
40
Ikibaya cyose cy’intumbi n’ivu ry’ibinure, n’imirima yose yerekeye ku kibaya cya Sedironi, kugeza ku iguni ry’irembo ry’Amafarasi ahagana iburasirazuba, aho hose hazegurirwa Uhoraho; ntihazongera gusenywa bibaho.
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 32 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52