bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Jeremiah 21
Jeremiah 21
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 22 →
1
Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya, igihe umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, n’umuherezabitambo Sefaniya mwene Maseya, ngo bamubwire bati
2
«Tubarize Uhoraho kuko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ariho aturwanya; wenda ahari Uhoraho yakongera akadukorera ibitangaza maze akamumenesha.»
3
Yeremiya yarabashubije ati
4
«Dore uko muzabwira Sedekiya: Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Intwari ziri inyuma y’inkike ziharwanyiriza umwami w’i Babiloni n’Abakalideya babateye, nzazigarura nziteranyirize muri uyu mugi rwagati.
5
Ni jye ubwanjye uzabarwanya nkoresheje imbaraga n’umurego by’ukuboko kwanjye, mbigirane uburakari, umujinya n’impirita nyinshi.
6
Nzatsemba abatuye uyu mugi bose, ari abantu ari n’amatungo; bazicwa n’icyorezo cy’ingutu.
7
Nyuma y’ibyo — uwo ni Uhoraho ubivuze — Sedekiya umwami wa Yuda, abagaragu be n’abantu bose bo muri uyu mugi bazaba bararokotse icyo cyorezo, inkota n’inzara; nzabegurira mu biganza by’umwami w’i Babiloni, iby’abanzi babo n’iby’abandi bose babahigira; bazabarimbura bashirire ku icumu, nta kubagirira impuhwe cyangwa imbabazi.
8
Naho uwo muryango, uzawubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Ngiye kubahitishamo ubuzima n’urupfu.
9
Uzaguma muri uyu mugi azicwa n’inkota, inzara n’icyorezo; naho uzawuvamo agasanga Abakalideya babagose, azabaho maze nibura yishimire ko yarokotse.
10
Ni koko, ubu ngiye guhindukirana uyu mugi, nywugirire nabi aho kuwugirira neza — uwo ni Uhoraho ubivuze — uzagabizwe umwami w’i Babiloni, awutwike.’»
11
Muryango w’umwami wa Yuda, nimwumve ijambo ry’Uhoraho!
12
Muryango wa Dawudi, Uhoraho avuze atya: Buri gitondo mujye muca imanza zitabera, uryamirwa mumukize ingoyi y’umurenganya! Naho ubundi uburakari bwanjye buzagurumana nk’umuriro, utwike ku buryo nta n’umwe ushobora kuwuzimya kubera ibikorwa byanyu byuzuye ubugome.
13
Ubu noneho ngiye kukwibasira, wowe utuye mu kibaya no ku rutare rwo mu gisiza — uwo ni Uhoraho ubivuze — mwe mugira muti «Ni nde uzaza kudutera, maze agacengera mu bwibereko bwacu?»
14
Nzabahagurukira, mbahane nkurikije ibikorwa byanyu — uwo ni Uhoraho ubivuze —. Nzakongeza umuriro mu ishyamba rye, maze utsembe ibirikikije byose.
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 22 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52