bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Jeremiah 39
Jeremiah 39
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 38
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 40 →
1
Mu kwezi kwa cumi k’umwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, umwami wa Yuda, ni bwo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yazanye n’ingabo ze zose atera Yeruzalemu, maze umugi arawugota.
2
Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Sedekiya, umugi bawucamo icyuho.
3
Abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni bawinjiramo, bigarurira ahagana ku Muryango wo hagati. Abo ni Nerigali‐Sareseri, Samugari‐Nebo, Sari‐Sekimu umunyacyubahiro, na Nerigali‐Sareseri umujyanama mukuru, n’abandi batware b’imitwe y’ingabo bose.
4
Sedekiya, umwami wa Yuda, n’ingabo ze zose bababonye barahunga, basohoka mu mugi nijoro, banyura mu irembo riri hagati y’inkike zombi, hafi y’umurima w’Umwami, bagenda berekeje iy’Araba.
5
Nyamara ingabo z’Abakalideya zirabakurikirana, zifatira Sedekiya mu kibaya cy’i Yeriko. Nuko zimuta muri yombi zimushyira Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, aho yari i Ribula mu gihugu cya Hamati, kugira ngo amucire urubanza.
6
Umwami w’i Babiloni yica abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica kandi n’abanyacyubahiro bose ba Yuda.
7
Hanyuma, anogoramo amaso ya Sedekiya, amubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa, maze bamujyana i Babiloni.
8
Hanyuma Abakalideya batwika ingoro y’umwami n’amazu y’abaturage, inkike za Yeruzalemu barazisenyagura.
9
Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, ajyana bunyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mugi, n’ingabo zari zaganjwe zikishyira mu maboko ye, hamwe n’abanyabukorikori bari bahasigaye.
10
Ariko mu gihugu cya Yuda ahasiga abakene gusa batari bafite icyo batunze, nuko asiga abahaye imizabibu n’imirima.
11
Naho ku byerekeye Yeremiya, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yari yihanangirije Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami, agira ati
12
«Umwishingire, umwiteho, ntumugirire nabi, kandi umugenzereze uko abishaka.»
13
Nebuzaradani umukuru w’abarinda umwami, Nebushazibani umukuru w’abagaragu b’ibwami, na Nerigali‐Sareseri umujyanama mukuru, hamwe n’abandi batware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni,
14
bohereza abantu kuvana Yeremiya mu gikari cy’inzu y’imbohe, bamushinga Gedaliyahu mwene Ahikamu wa Shafani, ngo amucumbikire. Yeremiya aguma atyo rwagati muri rubanda.
15
Igihe Yeremiya yari afungiye mu gikari cy’inzu y’imbohe, Uhoraho yaramubwiye ati
16
«Genda ubwire Ebedi Meleki w’Umunyakushi uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye kurangiriza kuri uyu mugi amagambo yanjye yose nawuvugiyeho, awuteze ibyago aho kuwuha guhirwa. Icyo gihe kandi uzaba ubyirebera.
17
Kuri uwo munsi, nzagutabara — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta bwo uzagwa mu maboko y’abagukangaranya.
18
Nzagukiza, ntuzicishwa inkota: nunyiringira uzashimishwa n’uko ubuzima bwawe burokotse — uwo ni Uhoraho ubivuze!’»
← Chapter 38
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 40 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52