bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Deuteronomy 19
Deuteronomy 19
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 20 →
1
Uhoraho Imana yanyu namara gutsemba amahanga atuye mu gihugu azabaha, muzatura mu mijyi yabo no mu mazu yabo.
2
Muzakigabanyemo imigabane itatu, maze muri buri mugabane muhatoranye umujyi utaruhanyije kugerwamo, uwishe umuntu ajye ahungira muri umwe muri yo.
4
Umuntu wishe undi atabigambiriye cyangwa nta cyo bapfaga kindi, ashobora kuwuhungiramo kugira ngo na we batamwica.
5
Urugero: abantu bari mu ishyamba batema ibiti, ishoka y'umwe igakuka ikica mugenzi we, azahungire muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo batamwica.
6
Ntagomba gucirwa urwo gupfa kuko atari asanzwe yanga mugenzi we, ariko bene wabo w'uwishwe bashobora kurakara bakamukurikira. Umujyi w'ubuhungiro ubaye kure, bāmufata atarawugeramo bakamwica.
7
Ni yo mpamvu mbategetse gutoranya imijyi itatu.
8
Nimwubahiriza amabwiriza yose mbashyikiriza uyu munsi, mugakunda Uhoraho Imana yanyu mugahora mugenza uko ashaka, azabaha kwāgura igihugu muzaba mwigaruriye nk'uko yabirahiriye ba sokuruza. Icyo gihe muzatoranye indi mijyi itatu y'ubuhungiro
10
kugira ngo abishe abandi batabigambiriye baticwa, namwe mukabarwaho amaraso azaba yamenetse mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo.
11
Ariko umuntu niyanga undi akamwubikira akamwica, hanyuma agahungira muri umwe muri iyo mijyi,
12
abakuru bo mu mujyi akomokamo bazamugaruze, bamushyikirize uhōrera uwapfuye amwice.
13
Ntimuzamugirire impuhwe, ahubwo muzakure ikibi muri mwe kugira ngo mugubwe neza.
14
Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, ntihazagire urengēra umuturanyi we ngo yimure imbago z'isambu zizaba zarashinzwe na ba sekuruza.
15
Umugabo umwe ntahagije gushinja umuntu icyaha icyo ari cyo cyose, ajye ashinjwa n'abagabo babiri cyangwa barenzeho kugira ngo icyo aregwa kimuhame.
16
Umuntu narega undi ibinyoma agambiriye kumugirira nabi,
17
bombi bazajye aho basengera Uhoraho, babitekerereze abatambyi n'abacamanza bazaba bariho icyo gihe.
18
Abacamanza bazabigenzure cyane nibasanga urega abeshyera mugenzi we,
19
muzamugirire nk'uko yari yagambiriye kumugirira. Muzakure ikibi muri mwe.
20
Abandi nibabyumva bazatinya he kuzagira undi muri mwe ucumura nk'uwo muntu.
21
Ntimuzamugirire impuhwe, azahanwe hakurikijwe icyo yagambiriye gukora, nk'uko umwicanyi acirwa urwo gupfa, umennye undi ijisho agahanishwa kumenwa irye, ukuye undi iryinyo agahanishwa gukurwa irye, uciye undi ikiganza cyangwa ikirenge agahanishwa gucibwa icye.
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 20 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34