bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Deuteronomy 8
Deuteronomy 8
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 9 →
1
Mujye mwubahiriza amabwiriza yose mbashyikirije uyu munsi, kugira ngo mubeho mugwire, mwigarurire igihugu Uhoraho yarahiriye ba sokuruza.
2
Mwibuke uko Uhoraho Imana yanyu yabayoboye mu rugendo rwo mu butayu, iyi myaka mirongo ine yose. Kwari ukugira ngo abacishe bugufi, abagerageze kandi ngo amenye ko muzubahiriza amabwiriza ye.
3
Yabacishije bugufi arabareka murasonza, hanyuma abagaburira manu, bya byokurya mutari mwigeze mumenya, yaba mwe yaba ba sokuruza. Kwari ukugira ngo mumenye ko umuntu adatungwa n'ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n'ijambo ryose Uhoraho avuga.
4
Muri iyo myaka mirongo ine imyambaro ntiyabasaziyeho, n'ibirenge byanyu ntibyigeze bibyimba.
5
Mumenye neza ko Uhoraho Imana yanyu yagiye abigisha, nk'uko umubyeyi yigisha umwana we.
6
Mujye mwubahiriza amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu, mugenze uko ashaka kandi mumutinye.
7
Azabajyana mu gihugu cyiza, kirimo imigezi n'amasōko, n'amariba bitembera mu bibaya no ku misozi.
8
Ni igihugu cyera ingano za nkungu n'iza bushoki, n'imizabibu n'imitini n'imikomamanga, n'amavuta y'iminzenze n'ubuki.
9
Ni igihugu kitazabamo inzara, muzahora mufite ibyokurya nta cyo muzabura. Ni igihugu gikize ku mabuye y'agaciro nk'ubutare n'umuringa.
10
Muzarya muhage, bitume mushimira Uhoraho Imana yanyu igihugu cyiza yabahaye.
11
Muzirinde kumwibagirwa kandi mujye mwubahiriza ibyemezo yafashe, n'amabwiriza n'amateka ye mbashyikirije uyu munsi.
12
Nimurya mugahaga mukubaka amazu meza mukayabamo,
13
amashyo yanyu n'imikumbi yanyu bikagwira, mukagira n'ubutunzi bw'ifeza n'izahabu n'ibindi byose,
14
muzirinde kwirata ngo mwibagirwe Uhoraho Imana yanyu. Mujye mwibuka ko ari we wabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato,
15
akabacisha muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo indyanishamurizo n'inzoka zifite ubumara, mukahabura n'amazi yo kunywa. Mujye mwibuka uko yabakuriye amazi mu rutare rukomeye,
16
akabagaburira manu, bya byokurya ba sokuruza batigeze bamenya. Yabacishije bugufi abagerageza atyo, kugira ngo nyuma muzamererwe neza.
17
Muzirinde kwibwira ko imbaraga zanyu n'ubushobozi bwanyu ari byo byabahesheje ubwo butunzi,
18
ahubwo muzajye mwibuka ko mubukesha Uhoraho Imana yanyu. Azaba abigiriye gusohoza Isezerano yarahiriye ba sokuruza, nk'uko yabitangiye.
19
Ariko ndabahamiriza ko nimwibagirwa Uhoraho Imana yanyu mukayoboka izindi mana mukazisenga, muzarimbuka
20
kimwe n'andi mahanga Uhoraho azarimbura. Azabarimburira ko muzaba mutamwumviye.
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 9 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34