bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Deuteronomy 7
Deuteronomy 7
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 8 →
1
Uhoraho Imana yanyu azabageza mu gihugu mugiye kwigarurira, ameneshe amahanga arindwi abaruta ubwinshi kandi abarusha amaboko, ari yo Abaheti n'Abagirigashi n'Abamori, n'Abanyakanāni n'Abaperizi, n'Abahivi n'Abayebuzi.
2
Uhoraho Imana yanyu namara kuyabagabiza mukayatsinda, muzayatsembe rwose nta mbabazi. Ntimuzagirane amasezerano n'abo muri ayo mahanga,
3
kandi ntimuzashyingirane na bo.
4
Ibyo byatuma abana banyu bimūra Uhoraho bakayoboka izindi mana, namwe Uhoraho akabarakarira akabarimbura bidatinze.
5
Nuko rero muzasenye intambiro zabo, mumenagure n'inkingi z'amabuye basenga, mutemagure amashusho y'ikigirwamanakazi Ashera, mutwike n'andi mashusho asengwa,
6
kuko muri ubwoko Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije. Yabahisemo mu yandi mahanga yose yo ku isi, kugira ngo mumubere ubwoko bw'umwihariko.
7
Icyatumye Uhoraho abakunda akabitoranyiriza, si uko mwarutaga ubwinshi ayandi mahanga, n'ikimenyimenyi mwari bake hanyuma y'ayandi yose!
8
Kubera urwo rukundo abakunda no kubera indahiro yarahiriye ba sokuruza, Uhoraho yabakuje mu Misiri ububasha bukomeye, abakiza kuba inkoreragahato z'umwami waho.
9
None rero mumenye ko Uhoraho Imana yanyu ari we Mana, ni we Mana yo kwizerwa isohoza Isezerano ryayo. Abayikunda bagakurikiza amabwiriza yayo, bo n'ababakomokaho ibagirira neza imyaka itabarika.
10
Naho abayanga ntitinda kubibitūra ikabarimbura.
11
Uyu munsi mbagejejeho amabwiriza n'amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, none rero mujye mubizirikana kandi mubikurikize.
12
Nimuzirikana ibyo byemezo Uhoraho Imana yanyu yafashe, mukabyubahiriza kandi mukabishyira mu bikorwa, azasohoza Isezerano rye kandi abagirire neza nk'uko yabirahiriye ba sokuruza.
13
Azabakunda abahe umugisha, abahe no kororoka mugwire. Ubutaka bwanyu azabuha kurumbuka mubone ingano na divayi n'amavuta y'iminzenze. Azaha amashyo yanyu n'imikumbi yanyu kororoka mu gihugu yarahiriye ba sokuruza ko azagiha urubyaro rwabo.
14
Muzagira ishya n'ihirwe kuruta amahanga yose, nta bugumba buzabaho mu bantu no mu matungo.
15
Uhoraho azabarinda indwara zose n'ibyorezo nk'ibyo mwabonye mu Misiri, abiteze abanzi banyu bose.
16
Muzarimbure amahanga yose Uhoraho Imana yanyu azabagabiza, ntimuzayagirire imbabazi. Ntimuzayoboke imana zayo kuko byabagusha mu mutego.
17
Ntimukibwire yuko ayo mahanga abaruta ubwinshi ku buryo mutabasha kuyamenesha.
18
Ntimukayatinye. Mujye mwibuka ibyo Uhoraho Imana yanyu yagiriye umwami wa Misiri n'igihugu cye.
19
Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, akoresheje ibyago n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'ububasha bukomeye n'imbaraga nyinshi! Uko ni ko azagenza amahanga yose mutinya,
20
kandi ababihishe bagasigara, azabateza amavubi abarimbure.
21
Ayo mahanga ntazabatere ubwoba, kuko Uhoraho Imana yanyu uba muri mwe, ari Imana ikomeye kandi iteye ubwoba.
22
Azirukana ayo mahanga buhoro buhoro, kuko muyarimburiye icyarimwe inyamaswa zagwira zikababuza amahoro.
23
Uhoraho Imana yanyu azayabagabiza acikemo igikuba, muyamarire ku icumu.
24
Azabagabiza kandi abami bayo, mubice be kuzongera kwibukwa ukundi. Nta muntu uzabasha kubakoma imbere mutarabatsemba.
25
Muzatwike amashusho y'ibigirwamana byabo, ntimuzakureho ifeza cyangwa izahabu ziyometseho bitazabagusha mu mutego, kuko Uhoraho Imana yanyu abyanga urunuka.
26
Ntimukinjize ibigirwamana mu ngo zanyu kugira ngo mutarimburanwa na byo. Muzabyange urunuka bibabere umuziro, kuko ari ibyo kurimburwa rwose.
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 8 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34