bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Deuteronomy 5
Deuteronomy 5
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 6 →
1
Musa ahamagara Abisiraheli bose, arababwira ati: Bisiraheli, nabahamagariye kubabwira amateka Uhoraho yatanze n'ibyemezo yafashe. None nimutege amatwi mubyumve, mubizirikane kugira ngo mujye mubikurikiza.
2
Uhoraho Imana yacu yagiranye natwe Isezerano ku musozi wa Horebu.
3
Ntiyarigiranye n'ababyeyi bacu bonyine, ahubwo natwe twese turi hano twararigiranye.
4
Uhoraho yavuganye na bo ari mu muriro kuri uwo musozi, nk'abavugana imbonankubone.
5
Icyakora mwatinye uwo muriro ntimwazamuka umusozi, maze mbabera umuhuza nkajya mbagezaho amagambo y'Uhoraho. Yaravuze ati:
6
“Ndi Uhoraho Imana yawe, nagukuye mu Misiri aho wari inkoreragahato.
7
“Ntugasenge izindi mana, ahubwo ujye unsenga jyenyine.
8
“Ntukiremere ikigirwamana cyangwa ishusho isengwa y'ibiri mu ijuru, cyangwa ku butaka, cyangwa mu mazi.
9
Ntukabipfukamire kandi ntukabiyoboke. Jyewe Uhoraho Imana yawe ndi Imana ifuha, mpana abanyanga n'abana babo n'abuzukuru babo ndetse n'abuzukuruza babo.
10
Ariko abankunda bagakurikiza amabwiriza yanjye, mbagirira neza bo n'ababakomokaho imyaka itabarika!
11
“Ntugakoreshe izina ryanjye mu buryo budakwiriye, kuko jyewe Uhoraho Imana yawe ntazabura guhana ukoresha izina ryanjye atyo.
12
“Ujye wubahiriza umunsi w'isabato uwunyegurire, nk'uko jyewe Uhoraho Imana yawe nabigutegetse.
13
Imirimo yawe yose ujye uyikora mu minsi itandatu,
14
ariko uwa karindwi ni isabato yanjye, jyewe Uhoraho Imana yawe. Ntukagire icyo ukora kuri uwo munsi, wowe ubwawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa inka yawe, cyangwa indogobe yawe, cyangwa irindi tungo ryawe ryose, cyangwa umunyamahanga uba iwawe. Umugaragu wawe n'umuja wawe na bo bajye baruhuka nkawe.
15
Ujye wibuka ko wabaye inkoreragahato mu Misiri, kandi ko jyewe Uhoraho Imana yawe nagukūjeyo ububasha bukomeye n'imbaraga nyinshi. Ni cyo cyatumye ngutegeka kubahiriza umunsi w'isabato.
16
“Ujye wubaha so na nyoko nk'uko jyewe Uhoraho Imana yawe nabigutegetse, bityo uzarama ugubwe neza mu gihugu mbahaye.
17
“Ntukice.
18
“Ntugasambane.
19
“Ntukibe.
20
“Ntukabeshyere abandi.
21
“Ntukifuze umugore w'undi muntu cyangwa inzu ye, cyangwa umurima we, cyangwa umugaragu we, cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi cyose atunze.”
22
Ayo Mategeko Uhoraho yayababwiriye kuri wa musozi aranguruye, ari mu muriro n'igicu kibuditse mwese mumwiyumvira. Ayandika ku bisate bibiri by'amabuye nta kindi yongeyeho, maze arabimpa.
23
Mwumvise ijwi rivugira mu mwijima kuri wa musozi wakaga umuriro, abatware b'imiryango yanyu bose n'abakuru banyu baranyegera,
24
barambwira bati: “Dore Uhoraho Imana yacu yatweretse ikuzo rye n'ubuhangange bwe, kandi twumvise n'ijwi rye avugira mu muriro. Uyu munsi twiboneye ko Imana ivugisha umuntu ntahite apfa.
25
Icyakora ntitwakomeza gukina n'urupfu! Nidukomeza kumva ijwi ry'Uhoraho Imana yacu, uriya muriro ugurumana uradukongora dupfe.
26
Mbese hari abandi bantu bigeze kumva ijwi ry'Imana nzima ivugira mu muriro ntibahite bapfa?
27
Ube ari wowe wegera Uhoraho Imana yacu, wumve ibyo avuga byose ubitubwire, natwe turabyumva tujye tubikurikiza.”
28
Uhoraho yumvise ibyo muvuze arambwira ati: “Ibyo Abisiraheli bavuze bifite ishingiro.
29
Icyampa ngo uwo mutima bazawuhorane, bahore banyubaha, kandi bakurikize amabwiriza yanjye yose! Bo n'abazabakomokaho bāgubwa neza ibihe byose.
30
Genda ubabwire basubire mu mahema yabo.
31
Ariko wowe ugaruke hano nguhe amabwiriza n'amateka, nkubwire n'ibyemezo nafashe. Uzabibigishe kugira ngo bazabikurikize bamaze kwigarurira igihugu nabahaye.”
32
None rero mujye mwihatira gukurikiza ibyo Uhoraho Imana yanyu yabategetse mudateshuka.
33
Mujye mugenza uko Uhoraho Imana yanyu yabategetse kugira ngo mubeho, ni bwo muzagubwa neza kandi murambe mu gihugu muzigarurira.
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34