bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Deuteronomy 25
Deuteronomy 25
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 26 →
1
Abantu nibagira icyo bapfa bakaburanira mu rukiko, umwe agatsinda undi agatsindwa,
2
niba uwatsinzwe agomba guhanishwa gukubitwa, umucamanza ajye amuryamisha bamukubitire imbere ye inkoni zihwanye n'icyaha cye.
3
Icyakora ntibazarenze inkoni mirongo ine, kuko byaba ari ukumuzonga no kumukoza isoni mu Bisiraheli.
4
Ntimugahambire umunwa w'ikimasa igihe gihonyōra ingano.
5
Igihe umwe mu bavandimwe baturanye apfuye adasize umwana w'umuhungu, umupfakazi ntagacyurwe n'utari uwo mu muryango w'umugabo we, ahubwo umugabo wabo ajye aba ari we umucyura.
6
Hanyuma umuhungu bazabyarana bwa mbere, azabe ari we uragwa ibya nyakwigendera kugira ngo izina rye ritibagirana mu Bisiraheli.
7
Uwo mugabo nadakunda gucyura umugore wabo, uwo mugore azajye ku irembo ry'umujyi abwire abakuru ati: “Umugabo wacu yanze ko tubana ngo acīkūre mwene se.”
8
Abakuru b'umujyi bazatumize uwo mugabo bavugane na we, natava ku izima akanga kumucyura,
9
umugore wabo azamwegerere imbere y'abo bakuru, amukuremo urukweto amucire mu maso, avuge ati: “Uku ni ko bagenza uwanze gucīkūra mwene se!”
10
Umuryango w'uwo mugabo bazawuhimbe “Inzu ya Mukurankweto.”
11
Abagabo babiri nibarwana, umugore w'umwe akajya gukiza umugabo we, maze agacakira ubugabo bw'umukubitira umugabo,
12
uwo mugore muzamuce ikiganza. Ntimukamugirire impuhwe.
13
Ntimukibishe iminzani mukoresha ibipimisho bidatunganye,
14
cyangwa ngo mwibishe gupimisha ingero zidatunganye.
15
Ahubwo ibipimisho n'ingero mukoresha bijye biba byuzuye kandi bitunganye, kugira ngo muzaramire mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha.
16
Uhoraho Imana yanyu yanga urunuka abibisha ibipimisho n'ingero bidatunganye.
17
Mujye mwibuka ibyo Abamaleki babagiriye mu rugendo, ubwo mwavaga mu Misiri.
18
Ntibatinye Imana, ahubwo barabateye mukiri mu rugendo igihe mwari munaniwe cyane, bica abari basigaye inyuma bose.
19
None rero nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, akabagabiza abanzi banyu bo mu bihugu muzahana imbibi, ntimuzibagirwe Abamaleki, muzabatsembe be kuzongera kwibukwa ukundi.
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 26 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34