bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Deuteronomy 6
Deuteronomy 6
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 7 →
1
Ngaya amabwiriza n'amateka Uhoraho Imana yanyu yatanze n'ibyemezo yafashe, akantegeka kubibigisha kugira ngo muzabikurikize muri kiriya gihugu mugiye kwigarurira.
2
Nabahaye amateka n'amabwiriza yose y'Uhoraho Imana yanyu, kugira ngo mumwubahe. Mujye muyakurikiza mwebwe n'abana banyu n'abuzukuru banyu igihe cyose muzaba muriho, ni bwo muzarama.
3
Isiraheli we, tega amatwi witondere kumvira Uhoraho kugira ngo uzagubwe neza, wororoke muri kiriya gihugu gitemba amata n'ubuki, nk'uko Uhoraho Imana ya ba sokuruza yabigusezeranyije.
4
Isiraheli we, tega amatwi. Uhoraho, Uhoraho wenyine ni we Mana yacu.
5
Ukunde Uhoraho Imana yawe n'umutima wawe wose n'ubuzima bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.
6
Ujye uzirikana amabwiriza nguha uyu munsi,
7
ugire umwete wo kuyigisha abana bawe. Ujye uyavuga uri imuhira n'igihe uri mu rugendo, uyavuge ugiye kuryama n'igihe ubyutse.
8
Ujye uyambara ku kuboko no mu ruhanga kugira ngo utayibagirwa.
9
Uzayandike ku bizingiti by'urugi no ku bikingi by'amarembo.
10
Uhoraho Imana yanyu azabageza mu gihugu yarahiriye ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo ko azagiha urubyaro rwabo. Ni igihugu kirimo imijyi myiza kandi minini mutubatse,
11
n'amazu yuzuye ibyiza mutaruhiye, n'amariba mutafukuye, n'imizabibu n'iminzenze mutateye. Nimugerayo mukarya mugahaga,
12
muzirinde kwibagirwa Uhoraho wabakuye mu Misiri, aho mwari inkoreragahato.
13
Muzubahe Uhoraho Imana yanyu mumuyoboke, abe ari we wenyine murahira.
14
Ntimuzayoboke imana z'amahanga abakikije,
15
kugira ngo Uhoraho Imana yanyu utuye muri mwe atabarakarira akabarimbura, kuko ari Imana ifuha.
16
Ntimukagerageze Uhoraho Imana yanyu, nk'uko mwamugeragereje i Masa.
17
Mujye mwubahiriza amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu, mwumvire n'ibyo yategetse n'amateka yatanze.
18
Mujye mukora ibyiza n'ibimutunganiye kugira ngo muzagubwe neza, mwigarurire igihugu cyiza nk'uko yabirahiriye ba sokuruza,
19
kandi mwirukane abanzi banyu bose nk'uko Uhoraho yabisezeranye.
20
Mu gihe kizaza, abana banyu nibabaza impamvu Uhoraho Imana yacu yategetse ibyo, agatanga n'ayo mateka agafata n'ibyo byemezo,
21
muzabasubize muti: “Twari inkoreragahato z'umwami wa Misiri, maze Uhoraho adukūzayo ububasha bukomeye.
22
Twiboneye ibimenyetso yatanze, n'ibitangaza bikomeye kandi biteye ubwoba yakoreye igihugu cya Misiri, n'umwami wacyo n'ab'urugo rwe bose.
23
Uhoraho yatuvanyeyo atuzana muri iki gihugu yari yararahiriye ba sogokuruza ko azakiduha.
24
Uhoraho Imana yacu yadutegetse gukurikiza ayo mateka yose no kumwubaha, kugira ngo tubeho kandi tugubwe neza nk'uko bimeze ubu.
25
Nitwitondera kubahiriza ayo mabwiriza yose nk'uko Uhoraho Imana yacu yabidutegetse, azatwishimira.”
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 7 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34