bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Numbers 1
Numbers 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 2 →
1
Ku wa mbere w’ukwezi kwa kabiri kw’umwaka wa kabiri, Abayisraheli bavuye mu gihugu cya Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi, mu ihema ry’ibonaniro ati
2
«Mukore ibarura ry’imbaga yose y’Abayisraheli. Mujye muri buri muryango, no muri buri nzu,
3
maze mubare abantu bose bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje kandi bashoboye kujya ku rugamba. Wowe na Aroni muzababarure mukurikije imitwe y’ingabo zabo.
4
Muzifashishe umuntu umwe wa buri muryango, mbese usanzwe ari umutware w’inzu y’iwabo.
5
Dore amazina y’abo bantu muzifashisha: kwa Rubeni ni Elisuri mwene Shedewuri;
6
kwa Simewoni ni Shelumiyeli mwene Shurishadayi;
7
kwa Yuda ni Nahashoni mwene Aminadabu;
8
kwa Isakari ni Netaneli mwene Suwari;
9
kwa Zabuloni ni Eliyabu mwene Heloni;
10
naho muri bene Yozefu: kwa Efurayimu ni Elishama mwene Amihudi no kwa Manase ni Gamaliyeli mwene Pedasuri;
11
kwa Benyamini ni Abidani mwene Gidewoni;
12
kwa Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi;
13
kwa Asheri ni Pagiyeli mwene Okrani;
14
kwa Gadi ni Eliyasafu mwene Dewuyeli;
15
kwa Nefutali ni Ahira mwene Eyinani.»
16
Ngabo abari bahagarariye imbaga ari na bo bakuru b’imiryango ya ba sekuruza, bakaba abagaba b’ingabo za Israheli.
17
Musa na Aroni rero bafata abo bantu batoranijwe, maze babagira ibisonga byabo.
18
Ubwo Musa na Aroni bakoranya imbaga yose, ku wa mbere w’ukwezi kwa kabiri, nuko Abayisraheli batangira umwirondoro w’ibisekuruza byabo muri buri muryango na buri nzu. Bagendaga babara amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje umwe umwe.
19
Mbese nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa, ababarurira mu butayu bwa Sinayi.
20
Bamaze kubarura bene Rubeni, imfura ya Israheli, mu mazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba,
21
mu mazu no mu miryango ya Rubeni yose, basanze ari 46,500.
22
Bene Simewoni: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba,
23
mu mazu no mu miryango ya Simewoni yose, basanze ari 59,300.
24
Bene Gadi: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba,
25
mu mazu no mu miryango ya Gadi yose, basanze ari 45,650.
26
Bene Yuda: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba,
27
mu mazu no mu miryango ya Yuda yose, basanze ari 74,600.
28
Bene Isakari: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba,
29
mu mazu no mu miryango ya Isakari yose, basanze ari 54,400.
30
Bene Zabuloni: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba,
31
mu mazu no mu miryango ya Zabuloni yose, basanze ari 57,400.
32
Naho bene Yozefu: kwa Efurayimu, bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba,
33
mu mazu no mu miryango ya Efurayimu yose, basanze ari 40,500.
34
Kwa Manase: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba,
35
mu mazu no mu miryango ya Manase yose, basanze ari 32,200.
36
Bene Benyamini: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba,
37
mu mazu no mu miryango ya Benyamini yose, basanze ari 35,400.
38
Bene Dani: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba,
39
mu mazu no mu miryango ya Dani yose, basanze ari 62,700.
40
Bene Asheri: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba,
41
mu mazu no mu miryango ya Asheri yose, basanze ari 41,500.
42
Bene Nefutali: bamaze kubarura amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba,
43
mu mazu no mu miryango ya Nefutali yose, basanze ari 53,400.
44
Iyo ni yo mibare y’ababaruwe na Musa na Aroni, na ba batware cumi na babiri uko bagiye bava muri buri muryango wa Israheli.
45
Umubare w’abari bagejeje bose ku myaka makumyabiri n’irenga, kandi bashoboye kujya ku rugamba, uko bagiye babarurwa mu mazu yabo yo kwa sekuruza,
46
ni 603.550.
47
Cyakora abo mu muryango wa Levi, nk’uko basanzwe ari igihumbi cy’umuryango, ntibabaruriwe hamwe n’abandi.
48
Uhoraho abwira Musa, ati
49
«Umuryango wa Levi wonyine ntuzawubare, kandi ntuzawubarure hamwe n’abandi Bayisraheli.
50
Ahubwo Abalevi uzabashinge imirimo yo mu Ngoro y’Ubushyinguro bw’Isezerano, n’ibijyana na yo, n’ibikoresho byayo byose. Bazayiheka, yo n’ibyayo byose, bayiteho, kandi bazagandike bayikikije.
51
Ingoro y’Uhoraho nijya guhaguruka, Abalevi bazayiremura, maze nihagarara bayiremekanye. Nihagira utari uwo muri bo uhegera, azicwe.
52
Abayisraheli bazagandike buri wese mu ngando ye, hafi y’ibendera rye, bakurikije imitwe y’ingabo.
53
Abalevi bonyine bazagandika hirya no hino y’Ingoro y’Ubushyinguro bw’Isezerano, maze bazayiteho. Ibyo bizatuma uburakari bw’Uhoraho butagurumanira Abayisraheli.»
54
Abayisraheli bagenza batyo; bakora ibyo Uhoraho yari yategetse Musa byose.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36