bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Numbers 22
Numbers 22
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 23 →
1
Abayisraheli barahaguruka, bajya gushinga amahema mu bibaya bya Mowabu, hakurya y’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko.
2
Balaki, mwene Sipori, yibonera ibyo Abayisraheli bari bakoreye Abahemori byose.
3
Abamowabu babonye uwo muryango ari munini, barumirwa, ubwoba burabataha.
4
Ni ko kubwira abakuru b’i Madiyani bati «Iriya mbaga y’abantu noneho igiye kuturishuza impande zose, nk’uko ikimasa kirishaguza ubwatsi mu rwuri.» Muri icyo gihe Balaki, mwene Sipori, ni we wari umwami wa Mowabu.
5
Yohereza intumwa mu gihugu cye kavukire ari cyo Petori yo hafi y’uruzi, maze zijya guhuruza Balamu mwene Bewori zivuga ziti «Hari abantu bavuye mu Misiri ariko rero buzuye isi yose. None bari bugufi y’igihugu cyanjye.
6
Rwose ndakwinginze ngwino ubamvumire kuko jye bandusha amaboko; ahari nazashobora kubaganza, nkanabirukana mu gihugu cyanjye. Kandi ndabizi, uwo uhaye umugisha aba ahirwa, naho uwo uvumye aba ikivume.»
7
Abakuru b’i Mowabu n’ab’i Madiyani bashyira nzira, bagenda bitwaje ingemu yo guhemba wa mupfumu. Bageze kwa Balamu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki.
8
Balamu arababwira ati «Nimurare hano, nzabasubiza ejo, nkurikije nanjye uko Uhoraho aza kumbwira.» Bityo abanyacyubahiro b’i Mowabu barara kwa Balamu.
9
Imana isanga Balamu iramubaza iti «Bariya bantu bari iwawe ni ba nde?»
10
Balamu abwira Imana, ati «Balaki mwene Sipori, Umwami wa Mowabu, yantumyeho agira ati
11
’Dore hari abantu bavuye mu Misiri, none buzuye isi yose. Ngwino rero ubamvumire, wenda ahari nazashobora kubarwanya maze nkabirukana’.»
12
Imana ibwira Balamu, iti «Ntuzajyane na bo, kandi ntuzavume uriya muryango kuko wahawe umugisha.»
13
Bukeye, Balamu arabyuka maze abwira ba banyacyubahiro ba Balaki, ati «Nimwisubirire mu gihugu cyanyu; Uhoraho yanze kundeka ngo njyane namwe.»
14
Abanyacyubahiro ba Mowabu barahaguruka, basubira kwa Balaki, baramubwira bati «Balamu yanze ko tuzana.»
15
Ariko Balaki we arongera yohereza abandi banyacyubahiro barushaga aba mbere ubwinshi n’agaciro.
16
Bageze kwa Balamu baramubwira bati «Dore uko Balaki mwene Sipori avuze, ngo ’Rwose gira impuhwe, wikwanga kuza iwanjye!
17
Nuza, nzaguhemba bishimishije, kandi nzagukorera icyo uzashaka cyose. Rwose ngwino umvumire bariya bantu.’»
18
Balamu asubiza abagaragu ba Balaki, ati «N’aho Balaki yampa feza yose na zahabu yose bishobora kuzura inzu ye, nta kintu na gito nakora nyuranije n’itegeko ry’Uhoraho Imana yanjye.
19
Namwe iri joro murare aha, maze muze kumva icyo Uhoraho ambwira.»
20
Nijoro, Imana isanga Balamu iramubwira iti «Niba bariya bantu baje kuguhuruza, haguruka mujyane. Ariko uzakora icyo nzakubwira cyonyine.»
21
Bukeye mu gitondo, Balamu arabyuka, yegura indogobe ye, nuko ajyana na ba banyacyubahiro b’i Mowabu.
22
Ariko Imana ibonye agiye irarakara. Igihe yari mu nzira, yicaye ku ndogobe ye kandi aherekejwe n’abagaragu be babiri, Umumalayika w’Uhoraho amwitambika imbere kugira ngo amubuze inzira.
23
Indogobe ibonye Umumalayika w’Uhoraho yabambiye inzira, afite inkota irabagirana, iraberereka ijya kwicira mu mirima. Balamu na we akubita ya ndogobe kugira ngo ayicyamure igaruke mu nzira.
24
Noneho, Umumalayika w’Uhoraho ahagarara mu muhora wacaga hagati y’inkuta ebyiri zari zizitiye imirima y’imizabibu.
25
Indogobe ibonye umumalayika w’Uhoraho yisunga urukuta, maze irutsikamiriraho ikirenge cya shebuja. Nuko Balamu arongera arayikubita.
26
Umumalayika w’Uhoraho abatanga imbere, ahagarara mu nzira y’imfungane ku buryo nta ho umuntu yabererekera ngo ajye iburyo cyangwa ibumoso.
27
Indogobe ibonye Umumalayika w’Uhoraho, noneho iragandara. Balamu wari uyiriho ararakara, atangira kuyihondaguza inkoni.
28
Uhoraho avugisha ya ndogobe, maze ibwira Balamu, iti «Nagutwaye iki kugira ngo unkubite incuro eshatu zose?»
29
Balamu asubiza ya ndogobe, ati «Ni uko unsuzugura uko wishakiye! Ubu iyo ngira inkota mu kiganza, nahitaga nkwica!»
30
Indogobe iramubwira iti «Nta bwo se ndi indogobe yawe wagendeyeho kuva kera? Hari ubwo se nari nsanganywe iyi ngeso yo kugusuzugura ntya?» Balamu arasubiza ati «Oya.»
31
Uhoraho afungura amaso ya Balamu, maze abona Umumalayika we ahagaze mu nzira, afite inkota irabagirana mu kiganza. Nuko Balamu arunama yubika umutwe ku butaka.
32
Umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati «Ni kuki wakubise indogobe yawe incuro eshatu zose? Urabibona, ni jyewe waje kukubambira inzira, kuko uko mbibona, uru rugendo urimo ntirufashe.
33
Indogobe yambonye, inyitaza incuro eshatu zose. Iyo itaza kumpunga, mba nagutsinze aho, naho yo nkayirekera ubuzima bwayo.»
34
Balamu abwira Umumalayika w’Uhoraho, ati «Nacumuye kuko ntamenye ko ari wowe wari uhagaze imbere yanjye mu nzira. None rero niba uru rugendo rutakunyuze, ndasubira iwanjye.»
35
Ariko umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati «Jyana na bariya bantu, ariko uzavuga ijambo nzakubwira ryonyine.» Nuko Balamu ajyana n’abanyacyubahiro ba Balaki.
36
Balaki yumvise ko Balamu yaje, aza kumusanganirira ku mupaka w’igihugu cye, ahitwa Iri-Mowabu, hafi y’umugezi wa Arunoni.
37
Balaki aramubwira ati «Ese abantu nohereje kuguhamagara ntibari bahagije? Ni kuki se utari waraje? Ese wabonaga ntashobora kukwakirana icyubahiro?»
38
Balamu asubiza Balaki, ati «Ndabishimye nageze iwawe, ariko se ndaza gushobora kugira icyo mvuga? Amagambo Uhoraho aza kumbwira, ni yo yonyine ndi buvuge.»
39
Balamu ajyana na Balaki bagera i Kiriyati-Hushoti.
40
Balaki atura igitambo cy’amatungo yose, maze ayohererezaho imigabane Balamu n’abanyacyubahiro bari bamuherekeje.
41
Bukeye mu gitondo, Balaki azamukana Balamu i Bamoti-Behali, aho bashoboraga kubona igice kimwe cy’imbaga y’Abayisraheli.
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 23 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36