bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Numbers 34
Numbers 34
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 33
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 35 →
1
Uhoraho abwira Musa, ati
2
«Dore ibyo uzategeka Abayisraheli: Mugiye kwinjira muri Kanahani, icyo ni cyo gihugu mwahaweho umugabane; imbibi zacyo ziteye zitya.
3
Mu majyepfo, urubibi rwanyu ruturuka mu butayu bwa Sinayi rugakurikira umupaka w’igihugu cya Edomu. Iburasirazuba, urubibi rwanyu ruva ku mpera y’inyanja y’Umunyu,
4
rukigobya mu majyepfo y’umuzamuko w’Akarabimu, rugaca i Sini, maze rugahinguka i Kadeshi-Barineya. Rukongera rukerekeza i Hasari-Adari, rugaca ahitwa Asimoni,
5
maze rukiheta rugana mu mugezi wa Misiri, aho ruhurira n’inyanja.
6
Iburengerazuba ho, inyanja nini ni yo izababera urubibi. Urwo ni rwo rubibi rwanyu iburengerazuba.
7
Mu majyaruguru, muzashinge imbago z’urubibi rwanyu muhereye ku Nyanja Nini, mugeze ku musozi wa Hori.
8
Nimuhava, mukomeze i LeboHamati, n’i Sedadi,
9
mugane i Zifironi, maze muhagararire i Hasari-Eyinani. Urwo ni rwo rubibi rwanyu rwo mu majyaruguru.
10
Iburasirazuba, muzashinga imbago z’urubibi rwanyu guhera i Hasari-Eyinani kugera i Shefami,
11
mumanuke kuri Rivila iburasirazuba bwa Ayini, maze mukomeze mugere ku misozi iri mu burasirazuba bw’Inyanja ya Kinereti,
12
mwongere mugere kuri Yorudani, muze guhagararira ku Nyanja y’Umunyu. Icyo ni cyo gihugu cyanyu n’imbibi zacyo zigikikije.»
13
Musa aha Abayisraheli amabwiriza, agira ati «Icyo ni cyo gihugu muzagabana mukoresheje ubufindo. Ni igihugu Uhoraho yategetse ko gihabwa imiryango icyenda hamwe n’igice kimwe cy’umuryango wa Manase.
14
Koko rero, umuryango wa bene Gadi n’uwa bene Rubeni hamwe n’igice kimwe cy’umuryango wa Manase, bari bahawe umugabane wabo.
15
Iyo miryango ibiri n’icyo gice cy’umuryango bahawe umugabane wabo hakurya ya Yorudani iburasirazuba, ahateganye na Yeriko.»
16
Uhoraho abwira Musa, ati
17
«Dore amazina y’abazabagabanya igihugu: ni umuherezabitambo Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni.
18
Muri buri muryango kandi muzatoremo umuntu uzagabanya igihugu.
19
Dore rero amazina y’abo bantu: mu muryango wa Yuda ni Kalebu mwene Yefune.
20
Mu muryango wa bene Simewoni, ni Shemuyeli mwene Amihudi.
21
Mu muryango wa Benyamini, ni Elidadi mwene Kisiloni.
22
Mu muryango wa bene Dani, uwatowe ni Buki mwene Yogili.
23
Kwa bene Yozefu, mu muryango wa bene Manase, uwatowe ni Haniyeli mwene Efodi;
24
mu muryango wa bene Efurayimu, uwatowe ni Kemuyeli mwene Shifutani.
25
Mu muryango wa bene Zabuloni, uwatowe ni Elisafani mwene Parinaki.
26
Mu muryango wa bene Isakari, uwatowe ni Palitiyeli mwene Azani.
27
Mu muryango wa bene Asheri, uwatowe ni Ahihudi mwene Shelomi.
28
Mu muryango wa bene Nefutali, uwatowe ni Pedaheli mwene Amihudi.»
29
Abo ni bo bagabo Uhoraho yategetse gukwiza Abayisraheli imigabane mu gihugu cya Kanahani.
← Chapter 33
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 35 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36