bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Numbers 19
Numbers 19
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 20 →
1
Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati
2
«Dore amabwiriza y’itegeko ry’Uhoraho: Bwira Abayisraheli bakuzanire inka y’ibihogo itarangwaho inenge iyo ari yo yose, kandi izaba ari itungo ritigeze ryikorera imizigo.
3
Muzayishyikiriza umuherezabitambo Eleyazari, hanyuma muyijyane hanze y’ingando, muyicire imbere ye.
4
Umuherezabitambo Eleyazari azakoza urutoki mu maraso ya ya nka, maze ayaminjagire incuro ndwi yerekeza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
5
Hanyuma, iyo nka bazayitwikire mu maso ye; bakongeze uruhu, inyama, amaraso, n’amase yayo.
6
Umuherezabitambo azafata inkwi z’ibiti bya sederi na hisopo hamwe n’agatambaro k’umuhemba, abirohe muri wa muriro inka izaba ikongokeramo.
7
Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azamesa imyambaro ye, yiyuhagire cyane umubiri wose n’amazi, maze asubire mu ngando. Ariko ubwo, azagumana uguhumana kwe kugeza ku mugoroba.
8
Uzaba yatwitse ya nka na we azamesa imyenda ye, aniyuhagire cyane umubiri wose n’amazi, kandi agumane uguhumana kwe kugeza ku mugoroba.
9
Hazaze umuntu utahumanijwe, abe ari we uyora ivu rya ya nka, arirunde hanze y’ingando, ahantu hasukuye. Iryo vu rizabikwa, ikoraniro ry’Abayisraheli rijye ririkoresha igihe bategura amazi y’icyuhagiro. Uwo muhango uhwanye n’igitambo cy’impongano y’icyaha.
10
Uzaba yayoye ivu rya ya nka na we azamesa imyambaro ye, kandi agumane uguhumana kwe kugeza ku mugoroba. Ibyo bizaba itegeko ridakuka ku Bayisraheli, no ku munyamahanga utuye iwabo.
11
Uzakora intumbi iyo ari yo yose, azamara iminsi irindwi yarahumanye.
12
Ku munsi wa gatatu azakora umuhango we wo kwisukura, akoresheje ya mazi y’icyuhagiro, maze ku munsi wa karindwi azaba asukuye. Ariko ku munsi wa gatatu nadakora umuhango we wo kwisukura, ku munsi wa karindwi nta bwo azaba asukuye.
13
Uwakora intumbi y’umuntu umaze gupfa, hanyuma ntiyisukure, yakwanduza Ingoro y’Uhoraho. Uwo muntu bazamuce mu Bayisraheli. Kuko batamuteye amazi y’icyuhagiro, aba yanduye kandi agumana uguhumana kwe.
14
Dore itegeko: Umuntu napfira mu ihema, uzaba aririmo cyangwa akaryinjiramo, azamara iminsi irindwi yarahumanijwe.
15
Kandi igikoresho cyose kirangaye kidafite igipfundikizo, kizaba cyanduye.
16
Uzajya mu mirima, agatsitara ku muntu wishwe n’inkota, ku ntumbi cyangwa ku magufa y’umuntu, cyangwa ku mva, na we azamara iminsi irindwi yarahumanijwe.
17
Kugira ngo uwo muntu asukurwe, dore uko muzabigenza: Muzayora ivu rya ya nka yatuweho igitambo cyo guhongera icyaha, murishyire mu rwabya, hanyuma murivange n’amazi yo mu isoko.
18
Umuntu usukuye azafata ishami ry’igiti cya hisopo, arikoze muri ya mazi, maze aminjagire ihema n’ibikoresho byose, hamwe n’abantu bazaba baririmo. Azaminjagira kandi na wa wundi uzaba yarakoze uwishwe n’inkota, intumbi cyangwa amagufa y’umuntu, cyangwa imva.
19
Ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, umuntu usukuye azaminjagira amazi ku wahumanijwe; ku munsi wa karindwi, azaba yamuhanaguyeho icyaha cye. Uwahumanye azamesa imyambaro ye, yiyuhagire umubiri wose, nimugoroba azaba asukuye.
20
Ariko umuntu wahumanijwe, ntakore umuhango we wo kwisukura, azacibwe mu ikoraniro, kuko yakwanduza Ingoro y’Uhoraho. Uwo muntu aba ahumanijwe, kuko ataminjagiye amazi y’icyuhagiro.
21
Ibyo bizababere itegeko ridakuka. Uwaminjagiye amazi y’icyuhagiro, agomba kumesa imyambaro ye. Naho uzaba yakoze muri ayo mazi we, azagumana ubwandure bwe kugeza nimugoroba.
22
Icyo umuntu uhumanijwe azakoraho cyose, kizaba cyanduye, kandi umuntu uzakora kuri icyo kintu azaba ahumanijwe kugeza nimugoroba.
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 20 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36