bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Numbers 13
Numbers 13
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 14 →
1
Uhoraho abwira Musa, ati
2
«Ohereza abantu bajye gutata igihugu cya Kanahani jyewe ngabiye Abayisraheli. Muzohereza abantu bavuye muri buri nzu, buri wese ahagarariye inzu y’abasekuruza be; kandi abazoherezwa bazava mu batware ba Israheli.»
3
Guhera mu butayu bwa Parani, Musa arabohereza, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse. Abo bantu bose bari bavuye mu batware ba Israheli.
4
Dore amazina yabo: Uwari uhagarariye inzu ya Rubeni, ni Shamuwa mwene Zakuri.
5
Uwari uhagarariye inzu ya Simewoni, ni Shafati mwene Hori.
6
Uwari uhagarariye inzu ya Yuda, ni Kalebu mwene Yefune.
7
Uwari uhagarariye inzu ya Isakari, ni Yigweyali mwene Yozefu.
8
Uwari uhagarariye inzu ya Efurayimu, ni Hosheya mwene Nuni.
9
Uwari uhagarariye inzu ya Benyamini, ni Paliti mwene Rafu.
10
Uwari uhagarariye inzu ya Zabuloni, ni Gadiyeli mwene Sodi.
11
Uwari uhagarariye inzu ya Yozefu ari yo ya Manase, ni Gadi mwene Susi.
12
Uwari uhagarariye inzu ya Dani, ni Amiyeli mwene Gemali.
13
Uwari uhagarariye inzu ya Asheri, ni Sheturi mwene Mikayeli.
14
Uwari uhagarariye inzu ya Nefutali, ni Nahibi mwene Wofusi.
15
Uwari uhagarariye inzu ya Gadi, ni Gewuyeli mwene Maki.
16
Ayo ni yo mazina y’abantu Musa yohereje gutata igihugu cya Kanahani; Hosheya mwene Nuni, Musa amwita izina rya Yozuwe.
17
Musa abohereza gutata igihugu cya Kanahani, agira ati «Mugende, munyure kuri Negevu, muterere umusozi
18
maze murebe niba abaturage b’aho ari abanyembaraga cyangwa niba ari abanyantege nkeya.
19
Muzarebe niba icyo gihugu gituwe n’abo bantu ari cyiza cyangwa ari kibi, murebe niba imigi batuyemo ari ingando cyangwa niba ari ibigo by’intavogerwa.
20
Muzarebe niba icyo gihugu cyera imyaka cyangwa niba kiyirumbya, murebe kandi niba giteye amashyamba cyangwa niba ari nta yo. Muzanashirike ubute maze musorome ku mbuto z’icyo gihugu.» Koko rero cyari igihe cy’imizabibu ya mbere.
21
Nuko barazamuka batata icyo gihugu, bahera ku butayu bwa Sini bagera i Rehovu hafi ya Lebo-Hamati.
22
Bazamukira kuri Negevu, bagera kuri Heburoni ahari hatuwe na Ahimani, Sheshayi na Talumayi, abuzukuru b’Abanaki. Heburoni iyo yari yarubatswe imyaka irindwi mbere y’uko Tanisi yo mu Misiri yubakwa.
23
Bageze mu kibaya cya Eshikoli, bahatema ishami ry’umuzabibu rifite iseri bagombye guhekesha umutsibo ari babiri. Basoromye kandi ku matunda, no ku mbuto z’imitini.
24
Aho hantu bahita ikibaya cya Eshikoli, ari byo kuvuga ’Ikibaya cy’iseri’, kubera rya seri ry’umuzabibu Abayisraheli bahasoromye.
25
Ubutasi bw’icyo gihugu babumazemo iminsi mirongo ine.
26
Bagaruka i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bahasanga Musa, Aroni n’imbaga yose y’Abayisraheli. Bababwira iby’urugendo rwabo, banabereka imbuto zo muri icyo gihugu bavuyemo.
27
Batekerereza Musa iyi nkuru, bati «Twagiye mu gihugu watwoherejemo, dusanga rwose ari igihugu gitemba amata n’ubuki; mbese dore n’imbuto cyera!
28
Ariko rero, abantu bagituye ni abanyamaboko cyane, imigi yabo ni ibigo bigari, bikikijwe n’inkuta z’amabuye. Twahasanze kandi n’abuzukuru b’Abanaki.
29
Abamaleki batuye mu ntara ya Negevu, Abahiti, Abayebuzi n’Abahemori batuye mu misozi, naho Abakanahani batuye hafi y’inyanja no ku nkombe z’uruzi rwa Yorudani.»
30
Kalebu acecekesha imbaga yari itaramiye Musa, agira ati «Reka tugende, tuzamuke, twigabize kiriya gihugu; nta gushidikanya ko tuzagitsinda, tukakigarurira.»
31
Ariko abari bajyanye na Kalebu muri ubwo butasi, baramusubiza bati «Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha amaboko.»
32
Ndetse batangira no kugayira cyane Abayisraheli, icyo gihugu bari baratase, bavuga bati «Igihugu twazengurutse kugira ngo tugitate, twasanze ari igihugu kica nabi abagituye, kandi n’abantu twahabonye ni abagabo barebare b’inkorokoro.
33
Twanahabonye ba bantu b’ibihangange, bene Anaki, bo mu bwoko bw’abantu b’ibihambati. Imbere yabo twumvaga turi nk’inzige, kandi koko na bo ubwabo ni ko babonaga tungana.»
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36