bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Numbers 30
Numbers 30
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 29
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 31 →
1
Musa abwira Abayisraheli ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose.
2
Musa abwira abatware b’amazu ya Israheli, ati «Dore itegeko Uhoraho yatanze:
3
Umuntu nagirira Uhoraho umuhigo, cyangwa akagira icyo yiyemeza mu ndahiro, ntazanyuranye n’ijambo rye. Ahubwo azubahirize muri byose amasezerano yamuvuye mu kanwa.
4
Igihe umukobwa w’inkumi ukiri kwa se agiriye Uhoraho umuhigo, cyangwa akagira icyo yiyemeza ku giti cye,
5
iyo se amenye ko yakoze ayo masezerano cyangwa ko hari icyo yiyemeje ku giti cye, ntagire icyo amubwira, byose bizahama.
6
Ariko umunsi se yabimenye akamubuza, iyo mihigo ye n’ibyo yiyemeje ku giti cye, byose bizaba bisheshwe. Uhoraho azamubabarira kuko se azaba yamubujije.
7
Uwo mukobwa kandi ashobora kurongorwa akirangwaho iyo mihigo hamwe n’ibyo yiyemeje ku ijambo ryavuye mu kanwa ke.
8
Umugabo we iyo abimenye ntagire icyo amubwira kuri uwo munsi, umuhigo we n’ibyo yiyemeje byose ku giti cye bikomeza guhama.
9
Ariko umugabo we namubuza ku munsi yabimenyeyeho, uwo muhigo hamwe n’ibyo yiyemeje byose ku ijambo rivuye mu kanwa ke, bizaba bisheshwe. Uhoraho na we azamubabarira.
10
Cyakora, umuhigo w’umupfakazi cyangwa w’umugore wirukanywe mu nzu, uzahama uko azaba yawiyemeje kose.
11
Ariko uwo muhigo nawugirira mu nzu y’umugabo we, akagira icyo yiyemeza ku ndahiro,
12
hanyuma umugabo yabimenya ntagire icyo avuga ngo amubuze, ayo masezerano ye yose azahama.
13
Ariko umugabo we niyiyemeza kuyasesa ku munsi yayamenyeyeho, amagambo y’uwo mugore yerekeye umuhigo n’andi masezerano yose, azaba impfabusa. Kuko umugabo we azaba yayasheshe, Uhoraho azababarira uwo mugore.
14
Ari umuhigo cyangwa indahiro umugore yiyemeje akanabisibirira, umugabo we ni we uzabiha ishingiro cyangwa akabisesa.
15
Uwo mugabo natagira icyo avuga kugera bukeye, iyo mihigo y’umugore hamwe n’ayo masezerano ye, azaba abihaye guhama. Azaba abihaye ishingiro kuko nta cyo azaba yabivuzeho ku munsi yabimenye.
16
Ariko umugabo niyiyemeza kubisesa nyuma y’umunsi yabibwiweho, ni we uzabazwa icyaha cy’umugore we.»
17
Ayo ni yo mategeko Uhoraho yabwiye Musa. Yerekeye umugabo n’umugore we, kimwe n’umugabo n’umukobwa we w’inkumi ukiri iwabo.
← Chapter 29
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 31 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36