bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Numbers 20
Numbers 20
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 21 →
1
Mu kwezi kwa mbere, imbaga yose y’Abayisraheli igera mu butayu bwa Sini, maze umuryango utura i Kadeshi. Aho ni ho Miriyamu yaguye, baramuhamba.
2
Imbaga yari yabuze amazi, nuko yivumbura kuri Musa na Aroni.
3
Imbaga yiyenza kuri Musa ivuga iti «Iyo natwe tuza kujyana n’abavandimwe bacu igihe bapfiraga imbere y’Uhoraho!
4
Ni kuki wazanye ikoraniro ry’Uhoraho muri ubu butayu? Kwari ukugira ngo dupfe twebwe n’amatungo yacu!
5
Ni kuki wadukuye mu Misiri ukatuzana aha hantu h’amakuba? Nta mwaka wahahingwa, ari imitini, ari imizabibu cyangwa amakomamanga; ahantu hataba n’amazi yo kunywa!»
6
Musa na Aroni bava mu mbaga baza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro; bikubita hasi bubitse umutwe ku butaka, maze ikuzo ry’Uhoraho rirababonekera.
7
Uhoraho abwira Musa, ati
8
«Tora inkoni yawe, wowe n’umuvandimwe wawe Aroni, mukoranye imbaga, maze mu maso yayo mubwire urutare rubahe amazi. Urwo rutare urarubyaza amazi, uyahe imbaga inywe hamwe n’amatungo yabo.»
9
Nk’uko yari yabitegetswe, Musa atora inkoni yari imbere y’Uhoraho,
10
maze we na Aroni bakoranyiriza imbaga hafi y’urwo rutare, barayibwira bati «Nimutege amatwi, mwa byigomeke mwe! Mbese dushobora kubavuburira amazi muri uru rutare?»
11
Musa arega ukuboko, ya nkoni ayikubita ku rutare incuro ebyiri, maze amazi menshi arapfupfunuka. Nuko imbaga iranywa, buhira n’amatungo yabo.
12
Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nta bwo mwanyemeye ngo muhamye ubutungane bwanjye imbere y’Abayisraheli. Kubera iyo mpamvu ntimuzageza iriya mbaga mu gihugu nayisezeranije.»
13
Ayo ni yo mazi y’i Meriba, ari byo kuvuga ’Urwiyenzo’, kuko ariho Abayisraheli biyenjeje kuri Uhoraho, na we akahagaragariza ubutungane bwe.
14
Bageze i Kadeshi, Musa yoherereza umwami wa Edomu intumwa kumubwira ziti «Dore icyo abavandimwe bawe b’Abayisraheli bavuze: Amakuba yose twagize urayazi.
15
Abasokuruza bacu baramanutse bajya mu Misiri, maze umuryango wacu uhatura igihe cy’iminsi myinshi cyane. Abanyamisiri ariko badufashe nabi, baratuburagiza, twebwe n’abasokuruza bacu.
16
Twatakiye Uhoraho yumva induru yacu, nuko atwoherereza umumalayika wo kudukura mu Misiri. None ubu rero tugeze i Kadeshi, umugi uri ku mupaka w’igihugu cyawe.
17
Turagusaba ngo uduhe inzira mu gihugu cyawe! Nta bwo tuzakunyurira mu mirima no mu mizabibu, cyangwa ngo tunywe amazi mu mariba yawe. Tuzaboneza umuhanda mugari twoye gutandukira na gato ngo tujye iburyo cyangwa ibumoso, kugeza ubwo tuzamara kwambuka igihugu cyawe.»
18
Ariko umwami wa Edomu arabasubiza ati «Nta bwo muzanyurira mu gihugu. Nimubigerageza, nzasohoka mbasanganize ingabo zanjye.»
19
Abayisraheli baramubwira bati «Tuzikurikirira umuhanda; kandi nitunywa ku mazi yawe, jyewe cyangwa amatungo yanjye, nzakuriha ikiguzi cyayo. Ndagusaba gusa ko utureka tukitambukira.»
20
Ariko umwami wa Edomu arasubiza ati «Nta bwo muzatambuka.» Nuko asohokana n’imbaga y’abantu basanganiza Abayisraheli intwaro n’ingufu nyinshi.
21
Abanyedomu bima batyo Abayisraheli inzira mu gihugu cyabo. Nuko Abayisraheli na bo bishakira indi nzira.
22
Bavuye i Kadeshi, imbaga yose y’Abayisraheli igera ku musozi wa Hori.
23
Bageze aho i Hori ku mupaka w’igihugu cya Edomu, Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati
24
«Aroni agomba gupfa agasanga ba sekuru. Nta bwo azinjira mu gihugu nahaye Abayisraheli kuko mwasuzuguye ijwi ryanjye igihe cya ya mazi ya Meriba.
25
Jyana rero Aroni n’umuhungu we Eleyazari, mujye ku musozi wa Hori.
26
Ufate imyambaro ye y’umuherezabitambo uyambike umuhungu we Eleyazari. Aho ni ho Aroni azagwa.»
27
Musa akora nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, maze mu maso y’imbaga yose bazamuka ku musozi wa Hori.
28
Musa yambura Aroni imyenda ye ayambika Eleyazari umuhungu we. Aroni arapfa, agwa aho mu mpinga y’umusozi. Birangiye, Musa na Eleyazari baramanuka bava ku musozi.
29
Imbaga yose ibona ko Aroni yapfuye, nuko umuryango wa Israheli wose umara iminsi mirongo itatu umuririra.
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 21 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36