bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Proverbs 10
Proverbs 10
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 11 →
1
Imigani ya Salomo.Umwana w'umunyabwenge anezeza se,Ariko umwana upfapfana ababaza nyina.
2
Ubutunzi bubi nta cyo bumara,Ariko gukiranuka kudukiza urupfu.
3
Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n'inzara,Ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira.
4
Ukoresha ukuboko kudeha azakena,Ariko ukuboko k'umunyamwete gutera ubukire.
5
Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge,Ariko uryamīra mu isarura ni umwana ukoza isoni.
6
Amahirwe ari ku mutwe w'umukiranutsi,Ariko urugomo rutwikira akanwa k'abakiranirwa.
7
Kwibuka umukiranutsi kuzana umugisha,Ariko izina ry'umunyabyaha ryo rizabora.
8
Umunyabwenge mu mutima yemera amategeko,Ariko umupfu w'umunyamagambo azagwa.
9
Ugenda atunganye aba agenda akomeye,Ariko uyobya inzira ze azamenyekana.
10
Uwicanirana amaso atera umubabaro,Kandi umupfu w'umunyamagambo azagwa.
11
Akanwa k'umukiranutsi ni isōko y'ubugingo,Ariko urugomo rupfuka umunwa w'abanyabyaha.
12
Urwangano rubyutsa intonganya:Ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose.
13
Ku munwa w'ujijutse haboneka ubwenge,Ariko ibitugu by'udafite umutima bihanishwa inkoni.
14
Abanyabwenge bikoranyiriza kumenya,Ariko akanwa k'umupfapfa ni akaga karimbura vuba.
15
Ubutunzi bw'umukire bumubera umudugudu ukomeye,Ibitsemba abatindi ni ubukene bwabo.
16
Umurimo w'umukiranutsi werekeye ku bugingo,Inyungu z'umunyabyaha zerekeye ku byaha.
17
Uwitondera ibihugūzwa ari mu nzira y'ubugingo,Ariko uwanga gucyahwa arayoba.
18
Uhisha urwango ni umunyamunwa uryarya,Kandi ubeshyera undi aba ari umupfu.
19
Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro,Uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.
20
Ururimi rw'umukiranutsi ni ifeza y'indobanure,Umutima w'inkozi y'ibibi ni uw'umumaro muke.
21
Umunwa w'umukiranutsi ugaburira benshi,Ariko abapfapfa bapfa bazize kubura ubwenge.
22
Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire,Kandi nta mubabaro yongeraho.
23
Gukora ibibi umupfapfa abyita ibikino,Ariko umuhanga yishimira ubwenge.
24
Icyo umunyabyaha atinya ni cyo kizamugeraho,Ariko icyo umukiranutsi yifuza azagihabwa.
25
Nk'uko serwakira ihita ni ko umunyabyaha ahera,Ariko umukiranutsi ni urufatiro ruhoraho iteka.
26
Nk'uko umushari wa vino usharirira akanwa,Kandi nk'uko umwotsi ubabaza amaso,Ni ko umunyabute amerera abamutuma.
27
Kūbaha Uwiteka gutera kurama,Ariko imyaka y'umunyabyaha izatuba.
28
Kwiringira k'umukiranutsi ni umunezero,Ariko icyo umunyabyaha yifuza kizahera.
29
Uburyo bw'Uwiteka bubera abatunganye igihome,Ariko ku nkozi z'ibibi ni ukurimbuka.
30
Ntabwo umukiranutsi azanyeganyezwa,Ariko abanyabyaha ntibazaba mu isi.
31
Akanwa k'umukiranutsi kavamo ubwenge,Ariko ururimi rugoreka ruzacibwa.32 Umunwa w'umukiranutsi uzi ibishimwa,Ariko akanwa k'umunyabyaha kavuga iby'ubugoryi.
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 11 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31