bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Proverbs 12
Proverbs 12
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 13 →
1
Ukunda guhugurwa aba akunda ubwenge,Ariko uwanga guhanwa aba asa n'inka.
2
Umuntu mwiza azabona ihirwe ku Uwiteka,Ariko azatsinda ugambirira ibibi.
3
Nta muntu ukomezwa no gukora ibibi,Kandi umuzi w'umukiranutsi ntuzarandurwa.
4
Umugore w'ingeso nziza abera umugabo we ikamba,Ariko ukoza isoni ni nk'ikimungu kiri mu magufwa ye.
5
Ibyo umukiranutsi atekereza biratunganye,Ariko inama z'umunyabyaha ni uburiganya.
6
Amagambo umunyabyaha avuga ni ayo kubikīra kuvusha abantu amaraso,Ariko akanwa k'utunganye kazabarokora.
7
Abanyabyaha bazubikwa ntibazaba bakiriho,Ariko urugo rw'umukiranutsi ruzakomera.
8
Umuntu azashimirwa uko ubwenge bwe buri,Ariko ufite umutima ugoramye azagawa.
9
Umuntu woroheje ariko afite akagaragu,Aruta umwirasi utagira ikimutunga.
10
Umukiranutsi yita ku matungo ye,Ariko imbabazi z'umunyabyaha ni umwaga.
11
Uhinga umurima we asanzuye azabona ibyokurya bimuhagije,Ariko ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima.
12
Umunyabyaha yifuza gutungwa n'iminyago y'ababi,Ariko imizi y'umukiranutsi ituma yera imbuto.
13
Ururimi rucumura rubera umuntu mubi umutego,Ariko umukiranutsi azakira amakuba.
14
Imbuto z'ibituruka mu kanwa k'umuntu ni zo zimuhesha ibyiza,Kandi umuntu ahabwa ibihwanye n'imirimo y'amaboko ye.
15
Imirimo y'umupfu ihora imutunganira,Ariko umunyabwenge yemera kugirwa inama.
16
Uburakari bw'umupfapfa bugaragara vuba,Ariko umunyamakenga yirengagiza ibitutsi.
17
Uvuga iby'ukuri yerekana gukiranuka,Ariko umugabo w'indarikwa avuga ibinyoma.
18
Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk'inkota,Ariko ururimi rw'umunyabwenge rurakiza.
19
Ikivuzwe cy'ukuri kiraramba,Ariko iby'ururimi rubeshya bishira vuba.
20
Uburiganya buba mu mitima y'abajya inama y'ibibi,Ariko abajya inama y'amahoro ibyabo ni umunezero.
21
Nta cyago kizaba ku mukiranutsi,Ariko abanyabyaha bazuzurwamo n'ibibi.
22
Ururimi rubeshya ni ikizira ku Uwiteka,ahubwo anezezwa n'abakora iby'ukuri.
23
Umunyamakenga abumbatira ubwenge bwe,Ariko umutima w'abapfapfa wamamaza ubupfu bwabo.
24
Ukuboko k'umunyamwete kuzatwara,Ariko ukuboko k'umunyabute kuzakoreshwa uburetwa.
25
Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro,Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo umutima.
26
Umukiranutsi ayobora umuturanyi we,Ariko inzira y'abanyabyaha irabayobya.
27
Umunyabute ntahigura umuhigo we,Ariko umwete w'umuntu umugirira akamaro kanini.
28
Mu nzira yo gukiranuka hari ubugingo,No mu mayira yako nta rupfu rubamo.
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 13 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31