bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Proverbs 20
Proverbs 20
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 21 →
1
Vino ni umukobanyi,Inzoga zirakubaganisha,Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.
2
Igitinyiro cy'umwami ni nk'icy'intare yivuga,Umurakaje aba agiriye amagara ye nabi.
3
Umuntu ashimirwa kwirinda impaka,Ariko umupfapfa wese akunda intonganya.
4
Nzarimirana w'umunyabute ntiyihingira atinya imbeho,Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona.
5
Imigambi yo mu mutima w'umuntu ni nk'amazi y'imuhengeri,Ariko umunyabwenge azayifindura.
6
Abenshi mu bantu bakunda kwamamaza ineza yabo,Ariko umunyamurava wamubona he?
7
Umukiranutsi agendera mu murava we,Hahirwa abana be bazamukurikira.
8
Umwami wicaye ku ntebe y'imanza,Atatanyisha ibibi byose amaso ye.
9
Ni nde ubasha kuvuga ati“Ni jye wiyejeje umutima,Ubu nkize icyaha cyanjye”?
10
Ibipimisho biciye ukubiri n'ingero ziciye ukubiri,Byombi ni ibizira ku Uwiteka.
11
Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora,Niba umurimo we uboneye kandi utunganye.
12
Ugutwi kumva n'ijisho rireba,Byombi byaremwe n'Uwiteka.
13
Ntukunde kuryamīra kugira ngo utazakena,Kanguka ube maso kandi uzahaga ibyokurya.
14
Ugiye kugura arapfobya ati“Urampenze, urampenze!”Ariko agenda yishimira icyo aguze.
15
Hariho izahabu n'amabuye ya marijani menshi,Ariko umunwa w'ubwenge ni ibyambarwa by'igiciro cyinshi.
16
Uwishingiye umushyitsi umwake umwambaro we ho ingwate,Kandi uwishingiye abashyitsi umwemere ho ubugwate.
17
Urisha ubuhwahwa araryoherwa,Ariko hanyuma bikamubera umusenyi mu kanwa ke.
18
Imigambi yose ikomezwa n'inama,Kandi uzajye gusembura intambara ufite inama z'ubwenge.
19
Ugenda ari inzimuzi amena ibanga,Nuko ntukiyuzuze n'ukunda kuvugagura.
20
Uvuma se cyangwa nyina,Urumuri rwe ruzazimira mu mwijima w'icuraburindi.
21
Umwandu wabonekera mu maguru mashya mu itangira,Ariko amaherezo ntuhira.
22
Ntukavuge uti “Nzihōrera.”Tegereza Uwiteka na we azagukiza.
23
Ibipimisho biciye ukubiri ni ikizira ku Uwiteka,Kandi igipimo kibeshya si cyiza.
24
Uwiteka ni we uyobora imigendere y'umuntu,Mbese umuntu yamenya ate inzira aganamo?
25
Guhubukira indahiro y'ibyo yashinganye bibera umuntu umutego,Yamara kurahira agasigara yisiganuza.
26
Umwami w'ubwenge ahūza abanyabyaha ikibando,Hanyuma akabagosora.
27
Umwuka w'umuntu ni urumuri yahawe n'Uwiteka,Rusesengura ibihishwe mu mutima.
28
Imbabazi n'ukuri ni byo bitera umwami kurama,Kandi ingoma ye ikomezwa n'imbabazi.
29
Ubwiza bw'abasore ni imbaraga zabo,Kandi ubwiza bw'abasaza ni uruyenzi rw'imvi.
30
Inguma ziryana zikuraho ibibi,Kandi imibyimba igera ku mutima.
← Chapter 19
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 21 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31