bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Proverbs 7
Proverbs 7
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 8 →
1
Mwana wanjye, komeza amagambo yanjye,Kandi amategeko yanjye uyizirike.
2
Komeza amategeko yanjye ukunde ubeho,N'ibyigisho byanjye ubirinde nk'imboni y'ijisho ryawe.
3
Ubihambire ku ntoki zawe,Ubyandike ku nkingi z'umutima wawe.
4
Ubwire Bwenge uti “Uri mushiki wanjye”,N'ubuhanga ubwite incuti yawe.
5
Kugira ngo bikurinde umugore w'inzanduka,N'umunyamahangakazi ushyeshyengesha amagambo ye.
6
Nari mpagaze ku tubambano tw'idirishya ry'inzu yanjye ndunguruka,
7
Nuko ndeba mu baswa,Nitegereje mu basore,Mbona umusore utagira umutima,
8
Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy'inzu ya maraya,Nuko ayembayemba ajya ku nzu ye,
9
Ari mu kabwibwi bugorobye,Ageza mu mwijima w'igicuku.
10
Maze umugore aramusanganira,Yambaye imyambaro y'abamaraya,Kandi afite umutima w'ubucakura.
11
Ni umugore usamara kandi ntiyifata,Ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye.
12
Rimwe aba ari mu mayira ubundi aba ari mu maguriro,Kandi ategera mu mahuriro y'inzira yose.
13
Nuko aramufata aramusoma,Avugana na we adafite imbebya ati
14
“Mfite ibitambo by'uko ndi amahoro,Uyu munsi nahiguye imihigo yanjye.
15
Ni cyo gitumye nza kugusanganira,Nshaka cyane kureba mu maso hawe, none ndakubonye.
16
Uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye,Bidozweho amabara y'ubudodo bwo muri Egiputa.
17
Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza,Ishangi n'umusagavu na mudarasini.
18
Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo,Twinezeze mu by'urukundo.
19
Kuko umugabo wanjye atari imuhira,Yazindukiye mu rugendo rwa kure.
20
Yajyanye uruhago rw'impiya,Kandi azagaruka mu mboneko z'ukwezi gutaha.”
21
Nuko amushukisha akarimi ke kareshya,Amukuruza kuryarya k'ururimi rwe.
22
Aherako aramukurikira,Nk'ikimasa kigiye kubagwa,Cyangwa nk'umusazi uboshywe ajya guhanwa.
23
Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we,Ameze nk'inyoni yihutira kugwa mu mutego,Itazi ko yategewe ubugingo bwayo.
24
None rero bahungu banjye muntegere amatwi,Kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye.
25
Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira ze,Ntukayobere mu migenzereze ye.
26
Kuko yagushije benshi abakomeretsa,Ni ukuri, abo yishe ni umutwe w'ingabo munini.
27
Inzu ye ni inzira igana ikuzimu,Imanuka ijya mu buturo bw'urupfu.
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 8 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31