bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Proverbs 30
Proverbs 30
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 29
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 31 →
1
Amagambo ya Aguri mwene Yake y'ubuhanuzi. Uwo mugabo abwira Itiyeli ndetse Itiyeli na Ukali ati
2
“Ni ukuri ndi umuntu umeze nk'inka kurusha abandi bose,Simfite kujijuka nk'umuntu,
3
Kandi sinize ubwenge,Simenya n'Uwera uwo ari we.
4
Ni nde wazamutse mu ijuru kandi akamanuka?Ni nde wateranyirije umuyaga mu bipfunsi bye?Ni nde wapfunyitse amazi mu mwambaro we?Ni nde washinze impera zose z'isi?Izina rye ni nde,kandi izina ry'umwana we ni nde niba uyazi?
5
“Ijambo ry'Imana ryose rirageragezwa,Ni yo ngabo ikingira abayihungiyeho.
6
Ntukagire icyo wongēra ku magambo yayo,Kugira ngo itagucyaha ugasanga uri umunyabinyoma.
7
“Nagusabye ibintu bibiri,Ntubinyime umwanya nkiriho.
8
Nkuraho ibitagira umumaro n'ibinyoma bimbe kure,Ntumpe ubukene cyangwa ubukire,Ahubwo ungaburire ibyokurya binkwiriye,
9
Kugira ngo ndahaga nkaguhakana nti‘Uwiteka ni iki?’Cyangwa nkaba umukene nkiba,Nkagayisha izina ry'Imana yanjye.
10
“Ntukabeshyere umugaragu kuri shebuja,Kugira ngo atakuvuma ugatsindwa n'urubanza.
11
“Hariho umuryango w'abantu bavuma ba se,Kandi ntibahe ba nyina umugisha.
12
Hariho umuryango w'abantu biyita intungane,Kandi batuhagiweho imyanda yabo.
13
Hariho umuryango w'abantu,Bariya bagira amaso y'ubwibone,Ijisho barikura mu gihene.
14
Hariho umuryango w'abantu bafite amenyo ameze nk'inkota n'ibijigo bimeze nk'ibyuma,Byo gutsemba abakene mu isi n'indushyi ngo bazikure mu bantu.
15
“Umusundwe ufite abakobwa babiri bataka bati ‘Mpa, mpa!’Hariho ibintu bitatu bitagira igihe bihaga,Ndetse ni bine bitavuga biti ‘Birahagije’:
16
Imva, inda itabyara, isi idahaga amazi,N'umuriro utavuga ngo ‘Mpaze inkwi.’
17
“Ijisho ry'useka se akanga kumvira nyina,Rizanogorwa n'ibikōna byo mu bikombe,Kandi ibyana by'ibisiga bizarimira.
18
“Hariho ibintu bitatu bitangaza bindengaho,Ndetse ni bine ntazi:
19
Ubugenge bw'igisiga mu kirere,Ubugenge bw'inzoka ku rutare,Ubugenge bw'inkuge mu nyanja hagati,N'ubugenge bw'umugabo ku nkumi.
20
“Ni ko ubugenge bw'umugore wa maraya bumeze,Ararya akiyunyuguza,Maze akavuga ati ‘Nta kibi nakoze.’
21
“Hariho ibintu bitatu bitigisa isi,Ndetse ni bine itabasha kwihanganira:
22
Umugaragu iyo ahindutse umwami,Umupfapfa iyo aguye ivutu,
23
Umugore w'igicamuke iyo atashye mu nzu,N'umuja iyo azunguye nyirabuja.
24
“Hariho ibintu bine biba ku isi bitoya,Ariko bifite ubwenge bukabije:
25
Ibimonyo ni ubwoko budakomeye,Ariko byibikira ibyokurya mu cyi.
26
Impereryi ni ubwoko butagira imbaraga,Ariko ziyubakira amazu mu bitare.
27
Inzige ntizigira umwami,Ariko zitera zigabanyijemo imitwe.
28
N'umuserebanya ufatisha amaboko yawo,Ariko uba no ku nyumba z'abami.
29
“Hariho ibintu bitatu bifite imigendere myiza,Ndetse ni bine bigenda neza cyane:
30
Intare irusha izindi nyamaswa zose amaboko,Kandi ntigira icyo ihunga.
31
Ifarashi y'intambara n'isekurume y'ihene,Kandi n'umwami utagira abamugomera.
32
“Niba wakoze iby'ubupfapfa ukishyira ejuru,Cyangwa niba wagambiriye ibibi,Wifate ku munwa.
33
Gucunda amata kuresa amavuta,Guhotora izuru kuvusha amaraso,Ni ko gutera uburakari kuzana intonganya.”
← Chapter 29
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 31 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31