bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Proverbs 25
Proverbs 25
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 26 →
1
Iyi na yo ni imigani ya Salomo yimuwe, yandikwa n'abagaragu ba Hezekiya umwami w'u Buyuda.
2
Icyubahisha Imana ni uko ikinga ibintu,Ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura.
3
Uko ijuru riri hejuru cyane n'isi igera ikuzimu,Ni ko n'imitima y'abami itamenyekana.
4
Kura inkamba mu ifeza,Maze hazavamo icyuma gihabwa umusennyi.
5
Kura abagome imbere y'umwami,Maze ingoma ye izakomezwa no gukiranuka.
6
Ntukibonabone imbere y'umwami,Kandi ntugahagarare mu mwanya w'abakomeye.
7
Kuko ibyiza ari uko wahamagarwa ngo “Ngwino witabe”,Biruta ko wasubizwayo imbere y'umwami murebana.
8
Ntukihutire kuburanya mugenzi wawe,Yagutsinda wakorwa n'isoni,Hanyuma ukabura uko ugira.
9
Ahubwo mwikiranure muri ukwanyu,Kandi ntukabitarange,
10
Kugira ngo ubyumva atazakugaya,Kandi umugayo wawe ukazaguhamaho.
11
Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye,Ni nk'amatunda y'izahabu ku mbehe y'ifeza.
12
Gucyaha k'umunyabwenge gutunganira ubyumva,Nk'impeta y'izahabu cyangwa imitamirizo y'izahabu nziza.
13
Uko imbeho ya shelegi imera mu gihe cy'isarura,Ni ko intumwa idatenguha imerera abayitumye,Kuko inyura umutima wa ba shebuja.
14
Nk'uko imvura irimo umuyaga ikuba igapfa,Ni ko uwo muntu amera wishimiriza ibyo azatanga kandi abeshya.
15
Kwitonda ukarindīra byemeza umutware,Kandi ururimi rworoheje ruvuna igufwa.
16
Mbese ubonye ubuki?Uryeho ubuguhagije,Nturenze urugero kugira ngo utaburuka.
17
Ntugahoze ikirenge cyawe mu nzu y'umuturanyi,Kugira ngo ataguhararuka akakwanga.
18
Umuntu ushinja umuturanyi we ibinyoma,Ni nk'imangu n'inkota n'umwambi utyaye.
19
Kwizera umuhemu mu gihe cy'amakuba,Ni nk'iryinyo ricitse n'ikirenge gitanye.
20
Udabagirira umuntu ubabaye mu mutima,Ameze nk'uwiyambika ubusa mu mbeho,Cyangwa nk'umushari wa vino usutswe ku munyu.
21
Umwanzi wawe nasonza umugaburire,Nagira inyota umuhe amazi yo kunywa,
22
Kuko uzaba urunze amakara yaka ku mutwe we,Kandi Uwiteka azakugororera.
23
Umuyaga uva ikasikazi uzana imvura,Ni ko n'ururimi ruzimura rutera kwiraburirwa mu maso.
24
Kuba mu gakinga k'urusenge,Biruta kubana n'umugore w'ingare mu nzu y'inyumba.
25
Nk'uko amazi afutse amerera umutima waka,Ni ko n'inkuru nziza zimera zivuye mu gihugu cya kure.
26
Umukiranutsi wiyoroshya imbere y'abanyabyaha,Ameze nk'iriba ritobamye n'isōko yandujwe.
27
Si byiza kurya ubuki bwinshi,Kandi icyubahiro abantu bishakira si cyo cyubahiro nyakuri.
28
Umuntu utitangīra mu mutima,Ameze nk'umudugudu usenyutse utagira inkike.
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 26 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31