bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Proverbs 21
Proverbs 21
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 22 →
1
Umutima w'umwami uri mu kuboko k'Uwiteka,Awuganisha aho ashatse hose nk'uyobora amazi mu migende yayo.
2
Inzira y'umuntu yose imutunganiye ubwe,Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.
3
Gukiranuka n'imanza zitabera,Birutira Uwiteka ibitambo.
4
Kurebana igitsure n'umutima w'ubwibone,Ni byo rumuri rw'abanyabyaha,Byose ni icyaha.
5
Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire,Ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa.
6
Ubutunzi bushakishwa ururimi rubeshya buyoka nk'umwuka,Ababushaka baba bashaka urupfu.
7
Urugomo rw'abanyabyaha ruzabahitana,Kuko banga gukora ibitunganye.
8
Inzira y'uremerewe n'ibyaha iragoramanga cyane,Ariko imirimo y'uboneye ihora itunganye.
9
Kuba mu gakinga k'urusenge,Biruta kubana n'umugore w'ingare mu nzu y'inyumba.
10
Umutima w'umunyabyaha wifuza ibyaha,Umuturanyi we ntabwo yabona ineza imuturukaho.
11
Iyo umukobanyi ahanwe injiji yumviraho,Kandi umunyabwenge iyo yigishijwe ahabwa kumenya.
12
Umukiranutsi yitegereza inzu y'abanyabyaha,Uko bubikwa bakarimbuka.
13
Uwica amatwi ngo atumva gutaka k'umukene,Na we azataka kandi ntazumvwa.
14
Ituro ritanzwe rwihishwa rihosha uburakari,N'impongano zihishwe mu kwaha zoroshya umujinya ukaze.
15
Umukiranutsi anezezwa no gukora ibitunganye,Ariko ku nkozi z'ibibi bizazibera icyishi.
16
Umuntu ujarajara akava mu nzira y'ubwenge,Azaba mu iteraniro ry'abapfuye.
17
Ukunda kuba inkorabishungo azaba umukene,Ukunda vino n'amavuta ya elayo ntabwo azaba umutunzi.
18
Umunyabyaha azaba incungu y'umukiranutsi,N'umugambanyi azagwa mu kigwi cy'intungane.
19
Kwibera ku gasozi kadatuwe,Kuruta kubana n'umugore w'umwaga utera intonganya.
20
Mu rugo rw'umunyabwenge hari ubutunzi bw'igiciro cyinshi n'amavuta ya elayo,Ariko umupfapfa we abipfusha ubusa akabimaraho.
21
Ukurikiza gukiranuka n'imbabazi,Ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n'icyubahiro.
22
Umunyabwenge yurira inkike z'umudugudu w'intwari,Kandi acogoza ibyiringiro byabakomezaga.
23
Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe,Ni we urinda ubugingo bwe amakuba.
24
Umwibone w'umunyakizizi yitwa umunyagasuzuguro,Akorana ubwirasi bwibona.
25
Umunyabute yicwa no kwifuza,Kuko yanga gukoresha amaboko ye.
26
Hariho uhorana uburūra umunsi ukira,Ariko umukiranutsi aratanga ntiyimane.
27
Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira,Nkanswe noneho iyo agitanganye umutima mubi.
28
Umugabo uhamya ibinyoma azarimburwa,Ariko umuntu wumva neza nta wuzamubuza kuvuga.
29
Umunyabyaha ntagira imbebya ku maso ye,Ariko umuntu w'intungane atunganya inzira ze.
30
Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama,Byabasha kurwanya Uwiteka.
31
Ifarashi irindirijwe umunsi w'urugamba,Ariko kunesha kuva ku Uwiteka.
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 22 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31