bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Proverbs 27
Proverbs 27
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 28 →
1
Ntukiratane iby'ejo,Kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana.
2
Aho kwishima washimwa n'undi,Ndetse n'umushyitsi ariko atari ururimi rwawe wishimisha.
3
Ibuye riraremereye,Umusenyi ni umutwaro,Ariko uburakari bw'umupfapfa burusha byombi kuremera.
4
Uburakari butera urugomo,Kandi umujinya umeze nk'isūri,Ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari?
5
Guhanirwa ku mugaragaro,Kuruta urukundo rudaseruka.
6
Ibikomere by'umukunzi bizanwa n'ukuri,Ariko umwanzi asomana akabya.
7
Uwijuse akandagira mu buki,Ariko inda ishonje ikirura cyose kirayiryohera.
8
Uko inyoni iguruka igasiga icyari cyayo,Ni ko umuntu ameze ururongotana agata iwabo.
9
Nk'uko amadahano y'imibavu anezeza umutima,Ni ko umuntu aryoherwa n'inama ivuye mu mutima w'incuti ye.
10
Ntukareke incuti yawe n'incuti ya so,Kandi ku munsi ugize amakuba ntukajye gutabaza mwene so,Umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.
11
Mwana wanjye, gira ubwenge,Kandi unezeze umutima wanjye,Kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.
12
Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga,Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.
13
Uwishingiye umushyitsi umwaka umwambaro we ho ingwate,Uwishingiye umugore w'inzaduka umenye ko ari inshingano.
14
Uzinduka kare cyane akajya gushima incuti ye asakuza,Bimubera nk'umuvumo.
15
Umunsi w'imvura nyinshi y'urujojo rudahita,N'umugore w'ingare uvuga urudaca birahwanye.
16
Ushaka kumubuza ni nko kubuza umuyaga,Azamufata anyerera nk'amavuta.
17
Uko icyuma gityaza ikindi,Ni ko umuntu akaza mugenzi we.
18
Uhinga umutini ni we uzarya imbuto zawo,Kandi unamba kuri shebuja ni we uzashimwa.
19
Nk'uko amaso y'umuntu arebana n'ayo mu mazi,Ni ko umutima w'umuntu ureba mu wundi.
20
Ikuzimu nirimbukiro ntihahaga,Ni ko n'amaso adahaga kurora.
21
Uruganda rutunganya ifeza,N'itanura ritunganya izahabu,Kandi umuntu ageragezwa n'ibyo bamwogeza.
22
Nubwo wasekurisha umupfapfa umuhini nk'ingano,Ubupfu bwe ntibwamushiramo.
23
Gira umwete wo kumenya uko imikumbi yawe imeze,Kandi ufate neza amashyo yawe,
24
Kuko ubukungu budahoraho iteka,Ingoma na yo idahoranwa ibihe byose.
25
Ubwatsi bukuze buracibwa bukarundwa hakamera ubushya,Kandi ibyatsi byo mu misozi bigakoranirizwa mu rugo.
26
Abana b'intama bakubera imyambaro,Kandi ihene zivamo izigurwa umurima,
27
Na yo amahenehene azaba ayo kunyobwa nawe,Aguhaze n'abo mu rugo rwawe,Ndetse atunge n'abaja bawe.
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 28 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31