bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Deuteronomy 1
Deuteronomy 1
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 2 →
1
Dore amagambo Musa yabwiriye Israheli yose hakurya ya Yorudani, mu butayu, muri Araba, ahateganye na Sufu, hagati ya Parani, Tofeli, Lavani, Haseroti na Di-Zahavu.
2
Kuva kuri Horebu kugera i Kadeshi-Barineya unyuze ku musozi wa Seyiri, hari urugendo rw’iminsi cumi n’umwe.
3
Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka wa mirongo ine kuva bimutse mu Misiri, Musa ageza ku Bayisraheli ibyo Uhoraho yari yamutegetse kubabwira byose.
4
Ubwo yari amaze gutsinda Sihoni umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni, no gutsindira ahitwa Edereyi Ogi umwami wa Bashani wari utuye ahitwa Ashitaroti.
5
Nuko, bari hakurya ya Yorudani mu gihugu cya Mowabu, Musa aterura abasobanurira Amategeko ku buryo buteye butya:
6
Turi ku musozi wa Horebu, Uhoraho Imana yacu yaravuze ati «Mumaze igihe kirekire bihagije kuri uyu musozi;
7
none nimuhaguruke, mujye mu misozi y’Abahemori no mu tutere twose tuhegereye, mukwire muri Araba, no ku Misozi, no mu Bisiza, no muri Negevu no ku nkombe y’Inyanja, mu gihugu cya Kanahani no muri Libani, kugera ku Ruzi runini rwa Efurati.
8
Ngicyo igihugu mbagabiye. Nimukijyemo, kibe icyanyu; ni cyo Uhoraho yarahiye kuzaha abakurambere banyu Abrahamu, Izaki na Yakobo, kimwe n’abazabakomokaho.»
9
Icyo gihe narababwiye nti «Sinabasha kubatwara jyenyine!
10
Uhoraho Imana yanyu yarabagwije, none dore muhwanyije ubwinshi n’inyenyeri zo mu kirere.
11
Uhoraho Imana y’abakurambere banyu arabahe kororoka, murute incuro igihumbi uko mungana ubu ngubu, arabahe n’umugisha nk’uko yabibasezeranyije.
12
Ubu se nabasha gutwara jyenyine intimba zanyu, intonganya n’imanza zanyu?
13
Nimushake mu miryango yanyu abantu bitonda, b’abanyabwenge kandi b’inararibonye, maze mbagire abatware banyu.»
14
Namwe mwaranshubije muti «Ibyo utubwiye gukora ni byiza.»
15
Ni bwo rero ntoranyije abakuru b’imiryango yanyu, abantu b’impuguke kandi b’inararibonye, maze mbagira abatware b’imiryango yanyu: bamwe bagatwara abantu igihumbi, abandi ijana, abandi mirongo itanu, abandi icumi; nongeraho n’abashinzwe kubahiriza amategeko.
16
Icyo gihe nahaye abacamanza banyu amabwiriza ngira nti «Muzajye mwumva ibibazo by’abavandimwe banyu, mucire urubanza rw’intabera umuntu wese ufitanye akantu n’umuvandimwe we cyangwa n’umusuhuke ucumbitse iwe.
17
Mu guca imanza ntimuzagire aho mubogamira, abaciye bugufi n’abakomeye mujye mubumva kimwe; ntimuzagire uwo mutinya, kuko ubucamanza ari ubw’Imana. Nihagira ikibazo kibagora cyane, muzakinshyikirize, nzagikemura.»
18
Icyo gihe rero, mbaha amategeko ku byo mwagombaga gukora byose.
19
Hanyuma twahagurutse i Horebu, twambukiranya bwa butayu bugari kandi buteye ubwoba mwiboneye; dukurikira inzira igana mu misozi y’Abahemori, nk’uko Uhoraho Imana yacu yari yabidutegetse; nuko tugera i Kadeshi-Barineya.
20
Ndababwira nti «Mugeze mu misozi y’Abahemori Uhoraho Imana yacu aduhaye.
21
Dore Uhoraho Imana yawe akweguriye igihugu. Zamuka, ukigire icyawe nk’uko Uhoraho Imana y’abakurambere bawe yabigusezeranyije. Ntutinye, ngo ucike intege!»
22
Icyo gihe mwese mwaranyegereye, murambwira muti «Reka dutume abatasi batubanzirize, badutatire icyo gihugu, batumenyeshe neza inzira tugomba kuzazamukiramo, n’imigi tuzageramo.»
23
Ibyo narabishimye; maze ntoranya muri mwe abagabo cumi na babiri, umwe umwe muri buri muryango.
24
Bashyira nzira, baterera iyo misozi. Bageze mu bikombe bya Eshikoli, barahatata.
25
Basoroma ku mbuto z’icyo gihugu, bahindukiye baraziduha. Badutekerereza n’iby’aho, bagira bati «Igihugu Uhoraho Imana yacu aduhaye ni igihugu cyiza!»
26
Nyamara mwe mwanga kukijyamo, musuzugura ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu,
27
mwitotombera mu mahema yanyu muvuga, ngo «Kuba Uhoraho atwanga ni cyo cyatumye atuvana mu gihugu cya Misiri! Ngo kwari ukugira ngo atugabize Abahemori maze baturimbure!
28
Muti ese turazamuka tujya he? Bene wacu baduciye intege batubwira yuko abantu baho badusumbya kure igihagararo n’imbaraga, ko bafite imigi minini kandi ikomeye, izengurutswe n’inkuta z’amabuye zikabakaba ku ijuru; ndetse twabonyeyo n’Abanaki!»
29
Narababwiye nti «Mwihinda umushyitsi ngo mubatinye!
30
Uhoraho Imana yanyu ubagenda imbere azabarwanirira ubwe, nk’uko yabigenjeje mu Misiri mubyirebera,
31
kandi nk’uko yabigenjeje no mu butayu. Ese nta bwo wiboneye uko Uhoraho Imana yawe yaguhetse nk’uko umuntu aheka umwana we, mu rugendo rwose mwakoze kurinda mugera ino?»
32
Ibyo mwabirenzeho ntimwemera Uhoraho Imana yanyu,
33
kandi ari we wabagendaga imbere akabashakira aho mushinga ingando: nijoro akagenda mu nkingi y’umuriro ngo abereke inzira mucamo, ku manywa akagenda mu gicu.
34
Uhoraho yumvise amagambo mwavugaga, biramurakaza, bituma arahira ati
35
«Ni ukuri, nta n’umwe muri aba bantu, nta n’umwe muri iyi nyoko mbi uzabona igihugu cyiza narahiriye kuzaha abakurambere banyu,
36
keretse Kalebu mwene Yefune: uwo we azakibona, kandi we n’urubyaro rwe nzabaha ubutaka yakandagiyeho, kuko igihe cyose yakurikiye Uhoraho ubudahwema.»
37
Nanjye mwatumye Uhoraho andakarira; maze aravuga ati «Nawe ntuzinjiramo!
38
Yozuwe mwene Nuni umufasha wawe, ni we uzinjiramo: uramutere ubugabo umukomeze, kuko ari we uzatuma Abayisraheli bigarurira icyo gihugu.
39
Byongeye, abana banyu mwavugaga ko bazaba ingaruzwamuheto, abana banyu b’ibitambambuga bataramenya gutandukanya icyiza n’ikibi, bo bazakinjiramo. Ni bo nzagiha, ni bo bazagifata.
40
Naho mwebwe nimuhindukire musubire mu butayu, mugende mwerekeza ku Nyanja y’Urufunzo.»
41
Mwaranshubije muti «Twacumuriye Uhoraho! Noneho tugiye kuzamuka, turwane nk’uko Uhoraho Imana yacu yabidutegetse.» Ni bwo rero buri wese muri mwe afashe intwaro ze, mwibwira ko guterera ya misozi byoroshye.
42
Ubwo Uhoraho yarantumye ati «Babwire uti ’Ntimuzamuke kandi ntimurwane, kuko tutari kumwe! Nimusigeho, hato mutaneshwa n’abanzi banyu!’»
43
Ibyo narabibabwiye, ariko ntimwumva, musuzugura ijwi ry’Uhoraho; maze kubera kwiyemera, mwiha guterera iyo misozi.
44
Ni bwo Abahemori batuye iyo misozi babasanganije intwaro, babomaho nk’irumbo ry’inzuki; maze barabacocagura, kuva i Seyiri kugera i Horima.
45
Mugarutse, mujya kuririra imbere y’Uhoraho; nyamara Uhoraho ntiyabitaho ngo abatege amatwi.
46
Nuko muguma i Kadeshi igihe kirekire, gihwanye n’icyo mwari mwarahamaze mbere.
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 2 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
Recommended Reading
Commentary
Deuteronomy Commentaries
→
Devotional
Deuteronomy Devotional Guide
→
Get This Bible
Kinyarwanda (Bibiliya Ntagatifu) Study Bible
→