bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Deuteronomy 10
Deuteronomy 10
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 11 →
1
Nuko Uhoraho arambwira ati «Baza ibindi bimanyu bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, hanyuma ubizamukane unsange ku musozi; ubaze n’ubushyinguro mu giti.
2
Kuri ibyo bimanyu by’amabuye nzandikaho amagambo yari ku bya mbere wamenaguye; hanyuma uzashyire ibyo bimanyu by’amabuye mu bushyinguro.»
3
Nuko mbaza ubushyinguro mu giti cy’umunyinya, mbaza n’ibimanyu bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, maze nzamuka umusozi mfashe bya bimanyu bibiri by’amabuye mu ntoki.
4
Uhoraho rero, akoresheje umukono usa n’uwa mbere, yandika ku bimanyu bibiri by’amabuye ya Mategeko cumi yari yabatangarije ku musozi avugira mu muriro rwagati, igihe mwari mwakoranye. Nuko Uhoraho ansubiza ibyo bimanyu by’amabuye.
5
Hanyuma ndikubura manuka umusozi; mbishyira muri bwa bushyinguro nari nabaje, maze bigumamo nk’uko Uhoraho yari yabintegetse.
6
Nuko Abayisraheli bahaguruka bava ku mariba ya bene Yahakani berekeza i Mosera. — Aho ni ho Aroni yapfiriye, aranahahambwa; umuhungu we Eleyazari aramusimbura, aba umuherezabitambo. —
7
Bahavuye, bajya i Gudigoda; nyuma bava i Gudigoda berekeza i Yotibata, mu karere k’utugezi twinshi.
8
Icyo gihe Uhoraho arobanura umuryango wa Levi, awushinga kujya utwara ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, guhagarara imbere y’Uhoraho, gukora imihango imugenewe, no guha rubanda umugisha mu izina rye, nk’uko bakibikora na n’ubu.
9
Ni cyo gituma Abalevi batagira umunani cyangwa umugabane w’umwihariko nk’abavandimwe babo; Uhoraho ni we munani wabo, nk’uko Uhoraho Imana yawe yabibasezeranyije.
10
Bityo, namaze kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nk’ubwa mbere, kandi na bwo Uhoraho yongera kunyumva; Uhoraho yisubiyeho, ntiyakurimbura.
11
Nuko Uhoraho arambwira ati «Haguruka! Jya imbere y’imbaga, utange ikimenyetso cyo gushyira nzira, bajye mu gihugu narahiriye abasokuruza babo ko nzakibaha ngo bakigarurire.»
12
None rero Israheli, ubu Uhoraho Imana yawe agutezeho iki? Icyo agutezeho ni uko watinya Uhoraho Imana yawe, ugakurikira inzira ze zose, ugakunda Uhoraho Imana yawe kandi ukamukorera n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose,
13
ugakomeza amategeko y’Uhoraho n’amabwiriza nguhaye uyu munsi, kugira ngo uzahirwe.
14
Dore Uhoraho Imana yawe ni nyir’ijuru, na nyir’ijuru rihatse ayandi, akaba na nyir’isi hamwe n’ibiyiriho byose.
15
Nyamara abasokuruza bawe bonyine ni bo Uhoraho yihambiriyeho arabakunda; nyuma yabo, abana babakomokaho, ari bo mwebwe, yabatoranyije mu yandi mahanga yose, nk’uko bigaragara ubu ngubu.
16
Nimugenye rero imitima yanyu, muherukire aho kumushingana ijosi,
17
kuko Uhoraho Imana yawe ari we Mana ihatse izindi, Umutegetsi w’abategetsi, Imana nkuru, y’igihangange kandi itinyitse, itarenganya kandi itagurirwa,
18
irenganura imfubyi n’umupfakazi, ikunda umusuhuke ikamuha icyo kurya n’icyo kwambara.
19
Muzakunde umusuhuke, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri.
20
Uzatinye Uhoraho Imana yawe kandi umukorere, abe ari we wihambiraho, izina rye abe ari ryo urahira.
21
Ni we ugomba gusingiza, ni we Mana yawe yagukoreye bya bintu byose bikomeye kandi bitangaje wiboneye n’amaso yawe.
22
Igihe abasokuruza bawe bamanutse bajya mu Misiri, bari abantu mirongo irindwi gusa; none dore Uhoraho Imana yawe yarakugwije, akunganya n’inyenyeri zo mu kirere.
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 11 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34