bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Deuteronomy 25
Deuteronomy 25
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 26 →
1
Abantu nibagira icyo bapfa, bazajye mu rukiko, babacire urubanza: uri mu kuri azabe ari we bavuga ko atsinze, uri mu cyaha abe ari we bavuga ko atsinzwe.
2
Nibasanga nyir’icyaha akwiye gukubitwa ibiboko, umucamanza azamuryamishe ku butaka, ategeke ko bamukubitira imbere ye ibiboko bihwanye n’icyaha cye.
3
Bazamukubite ibiboko mirongo ine; ntibazarenzeho, kugira ngo igihe bamukubita ibiboko byinshi batamutonyagura bikabije, maze umuvandimwe wawe akahavana ubusembwa uhora urora.
4
Ntuzahambire umunwa w’inka iri ku kazi ko guhonyora ingano.
5
Abavandimwe niba batuye hamwe, umwe muri bo akaza gupfa atarabyara akana k’agahungu, umugore wa nyakwigendera ntazashake umugabo utari uwo muri uwo muryango; ahubwo umugabo wabo azamusange amuhungure, amugire umugore we.
6
Umuhungu uwo mugore azabyara bwa mbere ni we uzakomeza izina rya wa muvandimwe wapfuye, bityo izina rye ryoye kwibagirana mu Bayisraheli.
7
Uwo mugabo nadakunda guhungura umugore wabo, uwo mugore azajye ku irembo ry’umugi, asange abakuru, abaregere avuga ati «Umugabo wacu yanze ko izina rya mwene se riramba mu Bayisraheli, yanze kunkorera icyo ashinzwe.»
8
Abakuru b’umugi wabo bazamuhamagaze, bavugane na we. Azaze ahagarare aho ngaho, maze avuge ati «Sinshaka kumuhungura.»
9
Umugore yagombaga guhungura azamwegere, aho ari imbere y’abo bakuru, amwambure urukweto, amucire mu maso, hanyuma aterure avuga ati «Nguko uko bagenzereza umuntu wanze gucikura urugo rwa mwene se!»
10
Nuko mu Bayisraheli bazajye bamwita «Nyakwamburwurukweto».
11
Umugabo n’umuvandimwe we nibaramuka basingiranye bakarwana, maze umugore w’umwe muri bo akaza gutabara umugabo we ukubitwa n’undi, agasodotsa intoki, agasingira uwo mubisha iwabo w’abantu, akamukama,
12
uzace ikiganza cy’uwo mugore. Ntuzamugirire ibambe!
13
Ntuzagire mu isaho yawe ibipimisho bibiri bidahwanye, ikiremereye n’ikitaremereye.
14
Ntukagire mu nzu yawe ibyibo by’urugero rumwe biciye ukubiri, ikinini n’igito.
15
Ahubwo igipimisho cy’uburemere uzahorana kizabe cyuzuye kandi kitabeshya, n’icyibo ugeresha incuro kizabe cyuzuye kandi kitabeshya, kugira ngo iminsi y’ukubaho kwawe izarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
16
Koko rero abakora ibintu nka biriya bose, abakora ibinyuranye n’ubutabera bose, baba ari ishyano Uhoraho Imana yawe yanga urunuka.
17
Jya wibuka ibyo Amaleki yakugiriye mu rugendo, igihe mwimukaga mu Misiri:
18
yaje kugutegera mu nzira, aguca inyuma, maze atsemba abari bagikururuka inyuma bose; igihe wari wishwe n’umunaniro kandi waguye isari, ntiyatinye Imana.
19
Ni cyo gituma Uhoraho Imana yawe namara kuguha kuruhuka, agukijije abanzi bawe bose bakugose, mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde ngo ukigarurire, uzazimangatanya Amaleki, ikibagirana mu nsi y’ijuru. Uramenye ntuzabyibagirwe!
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 26 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34