bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Deuteronomy 16
Deuteronomy 16
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 15
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 17 →
1
Ujye wubahiriza ukwezi kw’Amahundo, wizihize n’umunsi wa Pasika, ubigirira Uhoraho Imana yawe, kuko mu kwezi kw’Amahundo ari bwo Uhoraho Imana yawe yakwimuye mu Misiri, nijoro.
2
Uzajye utura Uhoraho Imana yawe igitambo cya Pasika, ukivanye mu matungo yawe maremare n’amagufi, ugiturire ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye.
3
Ntuzakirishe umugati usembuye; uzamare iminsi irindwi utunzwe gusa n’imigati idasembuye — ni umugati w’amage, kubera ko wavuye mu gihugu cya Misiri bya huti huti —. Bityo rero, iminsi yose y’ukubaho kwawe uzajye wibuka wa munsi waviriyeho mu gihugu cya Misiri.
4
Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihazagire umusemburo uboneka iwawe, mu gihugu cyawe cyose; kandi inyama uzaba wabagiye gutamba ku munsi wa mbere nimugoroba, ntihazagire izirara ngo zigeze bukeye bwaho.
5
Uramenye ntuzaturire igitambo cya Pasika mu mugi ubonetse wose mu yo Uhoraho Imana yawe aguhaye;
6
ahubwo ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye, ni ho honyine uzatambira Pasika, nimugoroba izuba rirenze, ku munsi w’isaha waviriyeho mu Misiri.
7
Iryo tungo uzariteke, uririre ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo; hanyuma nibucya, wigendere, usubire ku mahema yawe.
8
Mu minsi itandatu, uzajye urya imigati idasembuye, ku wa karindwi habe ikoraniro ryo gusoza umunsi mukuru w’Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire umurimo n’umwe w’amaboko ukora.
9
Byongeye, uzajye ubara ibyumweru birindwi: uzahere ku munsi batangiriraho kugesa imyaka yeze, maze ubare ibyumweru birindwi.
10
Hanyuma ubone kwizihiza Umunsi mukuru w’Ibyumweru, ubigirira Uhoraho Imana yawe; umuzanire amaturo uko umutima wawe ubishaka, ukurikije uko Uhoraho Imana yawe azaba yakugwijeho imigisha.
11
Maze wishimire imbere y’Uhoraho Imana yawe, ufatanyije n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi utuye mu mugi wawe, n’umusuhuke, n’imfubyi n’umupfakazi baturanye nawe, mwishimire ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye.
12
Uzibuke ko wari umucakara mu Misiri, ukomeze ayo mategeko kandi uyakurikize.
13
Ku byerekeye Umunsi mukuru w’Amahema, uzajye uwizihiza iminsi irindwi yose, urangije guhunika ibivuye ku mbuga uhuriraho, no kubika divayi ivuye mu rwengero rwawe.
14
Uzishime kuri iyo minsi mikuru, ufatanyije n’umuhungu wawe, n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe, n’umuja wawe, n’Umulevi, n’umusuhuke, n’umupfakazi batuye mu migi yawe.
15
Mu minsi irindwi yose, uzajye gukorera ibirori Uhoraho Imana yawe, ubyizihirize ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo, kuko Uhoraho Imana yawe azaba yaguhereye umugisha mu myaka usaruye yose, n’imirimo wakoze yose; nuko uzishime, unezerwe.
16
Gatatu mu mwaka, abagabo bose bazakore urugendo, bajye kwiyereka Uhoraho Imana yawe, bamusange ahantu azaba yihitiyemo: bazabigire mu minsi mikuru y’imigati idasembuye, ku Munsi mukuru w’ibyumweru, no mu minsi mikuru y’Amahema. Ntihazagire ujya kureba Uhoraho nta cyo yitwaje;
17
ahubwo buri muntu azajye atanga amaturo y’ibimuvuye mu maboko, uko Uhoraho Imana yawe azaba yaraguhaye umugisha.
18
Mu miryango yawe yose uzishyirireho abacamanza n’abashinzwe kubahiriza amategeko yose Uhoraho Imana yawe aguhaye, bazajye bacira rubanda imanza zitabera.
19
Ntuzagoreke imanza, ntuzite ku cyubahiro cy’umuntu, ntuzakire ruswa, kuko ruswa ihuma amaso abanyabwenge, ikaburizamo imanza z’intungane.
20
Uzaharanire ubutabera, kugira ngo uzabone kuramba no kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
21
Ntuzagire igiti gisengwa ushinga iruhande rw’urutambiro uzubakira Uhoraho Imana yawe.
22
Ntuzagire n’ubwo ushinga za nkingi z’amabuye, kuko Uhoraho Imana yawe azanga urunuka.
← Chapter 15
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 17 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34