bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Deuteronomy 26
Deuteronomy 26
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 27 →
1
Numara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde, ukakigarurira ukagituramo,
2
uzagerure incuro ku muganura w’imyaka yose wejeje mu butaka bwawe, imyaka uzasarura mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye. Ubishyire mu cyibo, maze ujye ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo ahatuze Izina rye.
3
Uzagende usange umuherezabitambo uzaba utahiwe muri icyo gihe, umubwire uti «Uyu munsi ndamenyesha Uhoraho Imana yawe yuko nageze mu gihugu Uhoraho yarahiye abasogokuruza bacu ko azakiduha.»
4
Umuherezabitambo azakwakira cya cyibo, agitereke hasi imbere y’urutambiro rw’Uhoraho Imana yawe.
5
Nuko uvugire imbere y’Uhoraho Imana yawe, uti «Sogokuruza yari Umwaramu wagendaga yangara, asuhukira mu Misiri; aba yo ari umusuhuke, ari hamwe n’abantu bake cyane bari bamuherekeje. Arahororokera, aba imbaga ikomeye, ifite amaboko kandi itubutse.
6
Ariko Abanyamisiri batugiriye nabi, baduhindura abatindi, banadukoresha ku gahato imirimo y’ubucakara iruhanyije.
7
Nuko dutakira Uhoraho Imana y’abasokuruza bacu. Uhoraho na we yumva imiborogo yacu; areba ukuntu twari indushyi, turi mu kaga, kandi tunashikamiwe.
8
Maze Uhoraho adukuza mu Misiri imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe; abigira kandi agaragaza ibikorwa bikanganye, n’ibimenyetso n’ibitangaza.
9
Atugeza aha hantu, aduha iki gihugu ari igihugu gitemba amata n’ubuki.
10
None dore nzanye umuganura w’ibyeze mu butaka wampaye, wowe Uhoraho.» Uzabitereke hasi imbere y’Uhoraho Imana yawe, wuname imbere y’Uhoraho Imana yawe;
11
maze wishimire ibyiza byose Uhoraho Imana yawe yaguhaye ku buntu wowe n’urugo rwawe, ubigire ufatanyije n’Umulevi n’umusuhuke w’umunyamahanga mubana.
12
Mu mwaka wa gatatu, ari na wo mwaka wo gutanga icya cumi cy’umutungo, numara kugerura icya cumi ku byo wejeje byose no kugihaho Umulevi, umusuhuke w’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi bari mu migi yawe, bakarya bagahaga,
13
icyo gihe uzavugire imbere y’Uhoraho Imana yawe aya magambo uti «Nakuye mu nzu yanjye umugabane wagenewe guturwa, nywuhaho Umulevi, umusuhuke w’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi, nkurikije amategeko yawe yose wampaye, ntagize itegeko ryawe na rimwe nica nkana cyangwa nibagirwa.
14
Nta cyo nigeze ndya kuri uwo mugabane ndi mu cyunamo, nta cyo nakuyeho ndi umuhumane, nta cyo nahayeho abazimu. Rwose numviye Uhoraho Imana yanjye, ngenza uko amabwiriza yose wampaye abivuga.
15
None rero, wowe utuye mu ijuru, mu Ngoro ntagatifu, unama witegereze, maze uhe umugisha umuryango wawe, kimwe n’ubutaka waduhaye ari igihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko wabirahiriye abasokuruza bacu.»
16
Uyu munsi Uhoraho Imana yawe akubwirije gukurikiza ayo mategeko n’iyo migenzo: ujye ubyitaho, ubikurikize n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose.
17
Uyu munsi, dore watumye Uhoraho avuga yeruye ko azakubera Imana, ariko nawe ugakurikiza inzira ze wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye n’imigenzo ye, mbese ukajya wumvira ijwi rye.
18
Uyu munsi kandi, Uhoraho na we yatumye uvuga weruye ko uzamubera umuryango w’ubukonde yihariye, nk’uko yabigusezeranyije, kandi ko uzakomeza amategeko ye yose.
19
Icyo gihe rero azagukuza, agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe icyubahiro, n’ubwamamare n’ishema; bityo ubere Uhoraho Imana yawe umuryango mutagatifu, nk’uko yabigusezeranyije.
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 27 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34