bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Deuteronomy 2
Deuteronomy 2
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 3 →
1
Nyuma twarahindukiye tujya mu butayu, twerekeza ku nyanja y’Urufunzo nk’uko Uhoraho yari yabimbwiye; tuzenguruka umusozi wa Seyiri, bimara igihe kirekire.
2
Hanyuma Uhoraho yarambwiye ati
3
«Hashize igihe kirekire muzenguruka uyu musozi, none nimuhindukire mugane mu majyaruguru!
4
Ati ha rubanda aya mabwiriza, uti dore mugiye kunyura ku butaka bwa bene wanyu, bene Ezawu batuye muri Seyiri. Bo bazabatinya, ariko rero namwe muzirinde,
5
ntimuzabarwanye; nta cyo nzabaha ku gihugu cyabo, habe n’ahangana n’aho umuntu yakandagiza ikirenge, kuko umusozi wa Seyiri naweguriye Ezawu.
6
Ibiryo muzarya muzabigure na bo, mubishyure amafeza; ndetse n’amazi yo kunywa, muzemere muyagure na bo mubishyure feza.
7
Kuko Uhoraho Imana yawe yaguhereye umugisha mu byo uzakora byose, yitaye ku rugendo wakoreye muri ubu butayu bugari; dore imyaka ibaye mirongo ine Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe, kandi nta cyo wigeze ubura.»
8
Nuko rero tunyura kure ya bene wacu, bene Ezawu batuye muri Seyiri, dukurikira inzira ica muri Araba iturutse mu karere ka Eliyati na Esiyoni-Geberi. Turakimirana, twerekeza mu butayu bwa Mowabu.
9
Maze Uhoraho arambwira ati «Uramenye ntugirire Mowabu urugomo, ntubarwanye, kuko nta cyo nzaguha ku gihugu cyabo: bene Loti ni bo nahaye umugi wa Ari ngo habe ubukonde bwabo.»
10
– Kera hari hatuye Abahemi, bakaba abantu b’ibihangange, benshi, kandi barebare cyane nk’Abanaki.
11
Kimwe n’Abanaki, babarirwaga mu Barefayimu, ariko Abamowabu bakabita Abahemi.
12
No muri Seyiri kera hari hatuye Abahori, maze bene Ezawu barabasahura, barabamenesha, bityo barahiturira, nk’uko Abayisraheli babigenjeje mu gihugu Uhoraho yabahayeho ubukonde. –
13
Uhoraho ati «Nimugende, mwambuke umugezi wa Zeredi.» Nuko twambuka umubande wa Zeredi.
14
Urugendo twakoze kuva i Kadeshi-Barineya kugeza ubwo twambutse umugezi wa Zeredi rwamaze imyaka mirongo itatu n’umunani – kugeza ubwo nyine abaturwaniriraga bose icyo gihe basaza bagashira, nk’uko Uhoraho yari yarabirahiye;
15
ndetse n’ukuboko k’Uhoraho kwarabashikamiye, kugira ngo bagabanuke mu ngando zacu, barinda bashira.
16
Urupfu rero rumaze gutsemba muri rubanda abari abatabazi bose icyo gihe,
17
Uhoraho arambwira ati
18
«Uyu munsi wambukiranye igihugu cya Mowabu, unyuze mu mugi wa Ari.
19
Nugera ahateganye na bene Hamoni, uramenye ntubagirire urugomo ngo ubarwanye, kuko nta cyo nzaguha ku gihugu cya bene Hamoni, kubera ko nacyeguriye bene Loti.
20
– Icyo gihugu cyitirirwaga kandi Abarefayimu, kuko Abarefayimu bari bagituye mbere, Abahamoni bakabita Abazamuzimi:
21
bari abantu b’ibihangange, benshi kandi barebare cyane, mbese nk’Abanaki! Ariko Uhoraho yarabarimbuye ngo babise Abahamoni; nuko barabanyaga, barabazungura.
22
Ni na ko Uhoraho yari yaragiriye bene Ezawu batuye muri Seyiri arimbura Abahori ngo bababise; nuko barabanyaga, barabazungura, kugeza na n’ubu.
23
Byongeye kandi, Abakafutori baturutse i Kafutori, barimbuye Abahawi bari batuye mu nsisiro za Gaza, maze barabazungura —.
24
Nuko Uhoraho ati «Nimuhaguruke mugende, mwambuke umugezi wa Arunoni! Dore nkurekuriye Sihoni Umuhemori, umwami wa Heshiboni, hamwe n’igihugu cye. Tangira ucyigarurire, umutere murwane.
25
Uyu munsi, ndatangira gukangaranya amahanga yose atuye mu nsi y’ijuru, kugira ngo agutinye; abazumva bakuvuga, bazahinda umushyitsi, badagadwe imbere yawe.»
26
Nuko igihe turi mu butayu bwa Kedemoti, ni bwo nohereje intumwa kwa Sihoni umwami wa Heshiboni, mubwira aya magambo y’amahoro, nti
27
«Ndeka nyure mu gihugu cyawe! Nzaca mu nzira nyabagendwa, sinzagana iburyo cyangwa ibumoso;
28
ibiryo bizantunga n’amazi nzanywa, uzabingurishe ku giciro cya feza; undeke gusa nitambukire ku maguru,
29
nk’uko bene Ezawu batuye muri Seyiri na bene Mowabu batuye umugi wa Ari bangenjereje, kugeza igihe nzambukira Yorudani nkagera mu gihugu Uhoraho Imana yacu yaduhaye.»
30
Nyamara Sihoni umwami wa Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uhoraho Imana yawe yari yateye umutima we kunangira, ntunabashe gutekereza, kugira ngo uwo munsi amukurekurire.
31
Nuko Uhoraho arambwira ati «Dore nabanje kukurekurira Sihoni hamwe n’igihugu cye; ngaho tangira ucyigarurire.»
32
Sihoni hamwe n’ingabo ze zose badusanganirira i Yahasa, kugira ngo baturwanye.
33
Nuko Uhoraho Imana yacu aramuturekurira, tumwicana n’abahungu be, kimwe n’ingabo ze zose.
34
Icyo gihe dufata imigi ye yose, maze buri mugi tuwutura Imana tuwurimbura: ari abagabo, ari abagore, ari abana, ntitwasiga n’uwakirazira;
35
keretse amatungo yonyine, ni yo twajyananye n’ibyo twasahuye mu migi twari twafashe.
36
Uhereye kuri Aroweri yubatse ku musozi uri hejuru y’umugezi wa Arunoni, ugahera no ku mugi wubatse mu mubande waho, ukagera i Gilihadi, nta mugi n’umwe watunaniye: Uhoraho Imana yacu yari yatweguriye byose.
37
Igihugu cya bene Hamoni ni cyo gusa tutegereye: aho ni inkengero zose z’umugezi wa Yaboki n’imigi yo mu bisozi n’ahandi hantu hose Uhoraho Imana yacu yari yaratubujije.
← Chapter 1
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 3 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34