bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Deuteronomy 3
Deuteronomy 3
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 4 →
1
Hanyuma twarahindukiye, tuzamukira mu nzira igana i Bashani, ariko Ogi umwami wa Bashani hamwe n’ingabo ze zose badutegera ahitwa Edereyi kugira ngo baturwanye.
2
Uhoraho rero arambwira ati «Ntutinye, kuko namukurekuriye, we n’ingabo ze zose n’igihugu cye cyose; uzamugire uko wagize Sihoni umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni.»
3
Nuko Uhoraho Imana yacu aturekurira Ogi umwami wa Bashani n’ingabo ze zose, turabatsemba ntihasigara n’umwe.
4
Icyo gihe dufata imigi ye yose, ntitwasigaza urusisiro na rumwe. Twafashe akarere kose ka Arugobu ho muri Bashani katwarwaga na Ogi, kari kagizwe n’imigi mirongo itandatu;
5
yose yari ikomeye cyane, ikikijwe n’inkuta ndende, ikagira n’imiryango ikingishijwe inzugi z’ibyuma, tutiriwe tuvuga insisiro nyinshi cyane zo mu byaro.
6
Nuko tuyitura Uhoraho tuyirimbura, nk’uko twari twabigiriye Sihoni umwami wa Heshiboni; buri mugi turawutsemba: ari abagabo, ari abagore, ari abana.
7
Ariko amatungo yose hamwe n’ibyo twasahuye muri iyo migi, tubijyanaho iminyago.
8
Icyo gihe rero, abo bami bombi b’Abahemori tubambura ibihugu byabo biri hakurya ya Yorudani, uhereye ku mugezi wa Arunoni ukagera ku musozi wa Herimoni.
9
Uwo musozi wa Herimoni, abaturage ba Sidoni bawita Siriyoni, naho Abahemori bo bakawita Seniri –.
10
Twari twafashe imigi yose yo ku Murambi, dufata Gilihadi yose, kugera i Salika na Edereyi, imigi yo mu gihugu cya Bashani, cyatwarwaga n’umwami Ogi.
11
– Ogi rero, umwami wa Bashani, ni we wenyine wari usigaye mu bakomoka ku Barefayimu; ndetse n’igitanda cye gikozwe mu cyuma si cyo kiri i Raba y’Abahamoni? Gifite uburebure bw’imikono cyenda, n’ubugari bw’imikono ine, dukurikije imikono isanzwe –.
12
Nuko icyo gihugu rero turakigarurira. Bene Rubeni na bene Gadi nabahaye igice kimwe cy’imisozi ya Gilihadi hamwe n’imigi yaho, uhereye ku mugi w’Aroweri wubatse hejuru y’umubande wa Arunoni.
13
Igice gisigaye cya Gilihadi hamwe na Bashani yose, ari yo gihugu cy’umwami Ogi, mbigabira igice kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase. Akarere kose ka Arugobu hamwe na Bashani yose ni byo byitwaga igihugu cy’Abarefayimu.
14
Yayiri mwene Manase yigarurira Arugobu yose, ageza ku gihugu cy’Abageshuri n’icy’Abamahaka; nuko yiyitirira utwo turere twa Bashani, ku buryo n’ubu hakitwa «Insisiro za Yayiri».
15
Makiri, we namuhaye Gilihadi.
16
Bene Rubeni na bene Gadi mbaha akarere gahera kuri Gilihadi kakagera ku mugezi wa Arunoni, uwo mugezi ukaba ari wo uba urubibi; bakagarurwa kandi n’umugezi wa Yaboki, ubagabanya na bene Hamoni.
17
Kandi mbaha Araba – Yorudani iba urugabano – kuva kuri Kinereti kugera ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu iri mu nsi y’ibisi bya Pisiga, ahagana iburasirazuba.
18
Icyo gihe mbaha aya mabwiriza nti «Ni Uhoraho Imana yanyu wabeguriye iki gihugu. Nti intwari mwese, muzafate intwaro zanyu, mujye imbere y’Abayisraheli bene wanyu, mwambuke Yorudani.
19
Naho abagore banyu, n’abana banyu n’amatungo yanyu byonyine – kandi nzi ko mufite amatungo menshi – bizagume mu migi nabahaye,
20
kuzageza igihe Uhoraho azaha bene wanyu kuruhuka nk’uko namwe yabibahaye, na bo batunge igihugu Uhoraho Imana yanyu abahaye hakurya ya Yorudani; hanyuma muzabone ubugaruka, buri muntu ajye mu bukonde bwe namukebeye.»
21
Icyo gihe Yozuwe na we muha aya mabwiriza, nti «Wiboneye n’amaso yawe ibintu byose Uhoraho Imana yanyu yagiriye ba bami bombi; uko ni ko Uhoraho azagirira ibihugu byose ugiye gusanga hakurya.
22
Ntimubatinye, kuko Uhoraho Imana yanyu ari we ubwe ubarwanirira.»
23
Nuko ninginga Uhoraho nti
24
«Uhoraho Mana, watangiye kwereka umugaragu wawe ubuhangange bwawe n’ububasha bw’ukuboko kwawe. Ese mu ijuru cyangwa ku isi hari indi mana muhwanya ibikorwa n’ububasha?
25
Undeke nambuke ngere hakurya, maze ndebe igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorudani, ndebe iriya misozi myiza, ndebe na Libani!»
26
Ariko kubera mwe, Uhoraho yarandakariye, ntiyanyumva. Uhoraho yarambwiye ati «Uherukire aho! Ntiwongere kugira icyo umbwira kuri ibyo!
27
Zamuka ujye mu mpinga ya Pisiga, uterere amaso iburengerazuba no mu majyaruguru, mu majyepfo no mu burasirazuba; uhitegereze neza, kuko utazambuka Yorudani iyi ngiyi!
28
Ha Yozuwe amabwiriza yawe, umutere ubugabo umukomeze, kuko ari we uzagenda imbere y’iyi mbaga akambuka Yorudani, akaba ari we uzatuma bakukana kiriya gihugu ureba.»
29
Nuko tuguma mu kibaya giteganye na Beti-Pewori.
← Chapter 2
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 4 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34