bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Deuteronomy 9
Deuteronomy 9
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 10 →
1
Israheli, tega amatwi! Ubu ugiye kwambuka Yorudani, maze unyage umutungo w’amahanga akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko, afite imigi minini kandi icinyiye, izengurutswe n’inkuta z’amabuye zikabakaba ku ijuru,
2
imigi ituwe n’abantu bakomeye kandi barebare cyane, bitwa Abanaki. Urabizi, kandi wumvise bavuga ngo «Ni nde wahangara bene Anaki?»
3
Ubu ngubu ugiye kumenya uko Uhoraho Imana yawe ari we uri bwambuke Yorudani, akakugenda imbere nk’umuriro utsemba; ni we uzabarimbura, ni we uzabagutsindira. Ubwo rero uzabanyaga ibyabo kandi ubarimbure ako kanya nk’uko Uhoraho yabigusezeranyije.
4
Uhoraho Imana yawe namara kubamenesha imbere yawe, ntuzibwire uti «Ubutungane bwanjye ni bwo bwateye Uhoraho kunzana muri iki gihugu ngo nkigarurire.» Ubwigomeke bw’ayo mahanga ni bwo bwateye Uhoraho kubanyaga ibyabo ngo abiguhe.
5
Ubutungane bwawe cyangwa se ubwiza bw’umutima wawe si byo bitumye ugiye kwinjira mu gihugu cyabo ngo ukigarurire; mu by’ukuri, ubwigomeke bw’ayo mahanga ni bwo bwateye Uhoraho kubanyaga ibyabo ngo abiguhe. Indi mpamvu Uhoraho abigiriye, ni ukugira ngo akomeze indahiro yagiriye abasokuruza bawe Abrahamu, na Izaki na Yakobo.
6
Umenye rero yuko ubutungane bwawe atari bwo bwatumye Uhoraho Imana yawe aguha kiriya gihugu cyiza ngo ugitunge, kuko usanzwe uri umuryango ufite ijosi rishingaraye.
7
Jya wibuka, ntukibagirwe ko warakaje Uhoraho Imana yawe igihe wari mu butayu. Kuva wa munsi mwimukiyeho muva mu gihugu cya Misiri kugeza aho mugereye hano, ntimwahwemye kugomera Uhoraho.
8
Kuri Horebu mwarakaje Uhoraho, nuko Uhoraho arabarakarira kugeza ubwo ashatse kubarimburira gushira.
9
Igihe nzamutse uwo musozi ngo mpabwe bya bimanyu by’amabuye, ibimanyu byanditseho Isezerano Uhoraho yari yaragiranye namwe, nagumye kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, ntarya umugati ntanywa n’amazi.
10
Nuko Uhoraho ampa ibyo bimanyu bibiri by’amabuye byanditsweho n’urutoki rw’Imana, bikaba byariho amagambo yose Uhoraho yari yababwiriye kuri uwo musozi, avugira mu muriro rwagati, igihe mwari mwakoranye.
11
Iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine bishize, ni bwo Uhoraho yampaye ibyo bimanyu bibiri by’amabuye, ibimanyu biriho isezerano.
12
Maze Uhoraho arambwira ati «Haguruka, umanuke bwangu, uve hano, kuko imbaga yawe, ya yindi wavanye mu Misiri, yiyandaritse; ntibatinze guteshuka inzira nari nabategetse: biremeye ishusho mu cyuma gishongeshejwe!»
13
Uhoraho yungamo arambwira ati «Ndareba iriya mbaga, ngasanga ari imbaga ifite ijosi rishingaraye!
14
Nyorohera mbarimbure, nzimanganye izina ryabo mu nsi y’ijuru; ariko woweho nzakubyaza ihanga ribaruta ubwinshi kandi ribarusha amaboko.»
15
Nuko rero ndikubura, manuka umusozi, wa musozi wakaga wose umuriro, manuka mfatishije ibiganza byanjye byombi bya bimanyu bibiri biriho Isezerano.
16
Maze ndebye, mbona uko mwacumuriye Uhoraho Imana yanyu, mukiremera ikimasa mu cyuma cyashongeshejwe: nta bwo mwatinye guteshuka inzira Uhoraho yari yabategetse.
17
Ubwo nafashe bya bimanyu bibiri, mbijugunya n’amaboko yanjye yombi, mbimenagurira imbere yanyu.
18
Nahise nikubita hasi imbere y’Uhoraho; mara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine ntarya, ntanywa n’amazi, nk’ubwa mbere, ari ukubera ibyaha byose mwari mwakoze igihe mukoze ibidatunganiye amaso y’Uhoraho, kugeza aho kumurakaza.
19
Natinyaga uburakari n’umujinya Uhoraho yari abafitiye, bigeza aho ashaka kubarimbura; nyamara, n’ubwo ngubwo, Uhoraho yongera kunyumva.
20
N’Aroni ubwe Uhoraho yari yamurakariye cyane, kugeza ubwo ashatse kumurimbura; nuko n’Aroni ndamusabira.
21
Hanyuma icyaha mwari mwakoze, ari cyo cya kimasa, ndagifata, ndagitwika; ibidakongotse ndabihondahonda, ndabisya, bihinduka ifu, maze iyo fu nyimena mu kagezi kamanuka kuri wa musozi.
22
Byongeye kandi i Tabera, i Massa n’i Kiberoti-Hatawa, na ho mwarakaje Uhoraho.
23
N’i Kadeshi-Barineya, igihe Uhoraho abohereje avuga ati «Nimuzamuke, mwigarurire igihugu mbahaye», na bwo mwasuzuguye ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, ntimwamwizera, ntimwatega amatwi ijwi rye.
24
Kuva nabamenya, igihe cyose mwabaye ibyigomeke imbere y’Uhoraho.
25
Igihe rero Uhoraho ashatse kubarimbura, nikubise hasi imbere ye, mpamara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nubamye.
26
Ngatakambira Uhoraho ngira nti «Uhoraho Mana, wirimbura imbaga yawe, ubukonde bwawe, wabohoje ubuhangange bwawe, ukayikuza mu Misiri imbaraga z’ukuboko kwawe.
27
Ibuka abagaragu bawe Abrahamu, Izaki na Yakobo. Wikwita ku gasuzuguro k’uwo muryango, ku bugome bwawo no ku byaha byawo.
28
Hato abo mu gihugu wadukuyemo batava aho bigamba bati ’Uhoraho yananiwe kugeza abantu be mu gihugu yabasezeranyije, kandi arabanga: ni cyo gituma yabakuye ino kugira ngo areke bapfire mu butayu.’
29
Nyamara ni umuryango wawe, ubukonde bwawe, wimuyeyo ubigirishije imbaraga n’umurego by’ukuboko kwawe!»
← Chapter 8
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 10 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34