bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Chronicles 13
2 Chronicles 13
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 14 →
1
Mu mwaka wa cumi n'umunani Yerobowamu ari ku ngoma, Abiya yabaye umwami w'u Buyuda,
2
amara imyaka itatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Māka, umukobwa wa Uriyeli w'i Gibeya. Nuko haba intambara ishyamiranya Abiya na Yerobowamu.
3
Abiya ajya ku rugamba afite abasirikari ibihumbi magana ane b'intwari, Yerobowamu na we aza kumurwanya afite abasirikari ibihumbi magana inani b'intwari.
4
Abiya ahagarara ku musozi wa Semarayimu wo mu misozi ya Efurayimu, maze abwira Yerobowamu n'Abisiraheli bose ati: “Nimunyumve!
5
Ntimuzi ko Uhoraho Imana ya Isiraheli yagiranye Isezerano ridakuka na Dawidi, ngo we n'abamukomokaho bazategeke Isiraheli iteka ryose?
6
Nyamara Yerobowamu mwene Nebati, umugaragu wa Salomo mwene Dawidi yigometse kuri shebuja.
7
Abantu b'imburamumaro baza kwifatanya na we, maze bagomera Robowamu mwene Salomo kubera ko yari akiri muto, nta mbaraga afite kugira ngo abarwanye.
8
None ubu, mwe murashaka kugomera ubwami Uhoraho yahaye abakomoka kuri Dawidi! Muri benshi kandi mufite amashusho y'inyana z'izahabu Yerobowamu yabakoreye ngo zibabere imana.
9
Mwirukanye abatambyi b'Uhoraho bakomoka kuri Aroni n'Abalevi, mwishyiriraho abatambyi mukurikije imigenzereze y'abanyamahanga. Umuntu wese wazanaga ikimasa cyangwa amapfizi y'intama arindwi, yahitaga agirwa umutambyi w'ibyo bigirwamana byanyu.
10
Naho twebwe, Uhoraho ni we Mana yacu kandi ntitwigeze tumwihakana, abatambyi bakorera Uhoraho bakomoka kuri Aroni kandi n'Abalevi bakora imirimo yabagenewe!
11
Buri gitondo na buri mugoroba batura Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'imibavu, bashyira imigati ku meza asukuye kandi buri mugoroba bagacana amatara yo ku gitereko cy'izahabu. Twebwe dukora ibyo Uhoraho Imana yacu yadutegetse, naho mwebwe mwaramwihakanye.
12
Imana iri kumwe natwe ni yo mutware wacu, abatambyi bayo biteguye kuvuza amakondera yo kuduhuruza. Nuko rero Bisiraheli, ntimukarwanye Uhoraho Imana ya ba sokuruza kuko mutatsinda.”
13
Ariko Yerobowamu yohereza igitero guca igico inyuma y'ingabo z'Abayuda, abasigaye babaturuka imbere, bityo abarwanya abaturutse imbere n'inyuma.
14
Abayuda bakebutse basanga bagoswe, batakambira Uhoraho naho abatambyi bavuza amakondera.
15
Ingabo z'Abayuda zivuza akamo, ako kanya Imana itsindira Yerobowamu n'Abisiraheli bose imbere ya Abiya n'Abayuda.
16
Abisiraheli bahunga Abayuda, ariko Imana irababagabiza.
17
Abiya n'ingabo ze barabatsinda barabahashya, maze Abisiraheli ibihumbi magana atanu bagwa ku rugamba.
18
Icyo gihe Abisiraheli bacishwa bugufi naho Abayuda baratsinda, kuko bari biyambaje Uhoraho Imana ya ba sekuruza.
19
Nuko Abiya akurikirana Yerobowamu, amunyaga Beteli na Yeshana, na Efuroni n'imidugudu ikikije iyo mijyi.
20
Abiya akiri ku ngoma Yerobowamu ntiyongeye gukomera, bityo Uhoraho aramuhana arapfa.
21
Naho Abiya arakomera, arongora abagore cumi na bane babyarana abahungu makumyabiri na babiri, n'abakobwa cumi na batandatu.
22
Ibindi bikorwa bya Abiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibyakozwe n'umuhanuzi Ido”.
23
Abiya yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Asa amusimbura ku ngoma. Ku ngoma ya Asa igihugu kimara imyaka icumi gifite umutekano.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
Recommended Reading
Commentary
2 Chronicles Commentaries
→
Devotional
2 Chronicles Devotional Guide
→
Get This Bible
BIR Study Bible
→