bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Chronicles 15
2 Chronicles 15
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 16 →
1
Mwuka w'Imana atuma Azariya mwene Odedi
2
kujya gusanganira Asa. Aramubwira ati: “Asa n'Abayuda n'Ababenyamini mwese, nimunyumve! Uhoraho ari kumwe namwe, niba namwe muri kumwe na we. Nimumushakashaka muzamubona, ariko nimumureka na we azabareka.
3
Dore Abisiraheli bamaze igihe kirekire batamenya Imana nyakuri, nta mutambyi wo kubigisha nta n'Amategeko yayo bafite.
4
Nyamara bageze mu makuba bagarukira Uhoraho Imana ya Isiraheli, baramushakashaka arabiyereka.
5
Muri icyo gihe abantu ntibari bafite umutekano, ahubwo cyari igihe cy'imidugararo mu bihugu byose.
6
Igihugu cyashyamiranaga n'ikindi, umujyi: ukarwanya undi, kuko Imana yabatezaga amakuba y'uburyo bwose.
7
Mwebwe rero nimukomere mureke kwiheba, kuko Imana izabitura ikurikije ibikorwa byanyu.”
8
Asa yumvise ubwo butumwa agejejweho n'umuhanuzi Azariya mwene Odedi, agira akanyabugabo maze atsemba ibigirwamana byo mu ntara y'u Buyuda n'iy'u Bubenyamini, n'ibyo mu mijyi yari yarigaruriye yo mu ntara ya Efurayimu. Yavuguruye n'urutambiro rw'Uhoraho rwari imbere y'ibaraza ry'Ingoro y'Uhoraho.
9
Nuko akoranya Abayuda n'Ababenyamini bose, hamwe n'abakomokaga mu miryango y'Abefurayimu, n'Abamanase n'Abasimeyoni batuye u Buyuda, kuko bari bagarukiye umwami wa Isiraheli ari benshi, bamaze kubona ko Uhoraho Imana ye ari kumwe na we.
10
Bakoranira i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatatu k'umwaka wa cumi n'itanu Asa ari ku ngoma.
11
Uwo munsi batambira Uhoraho ibimasa magana arindwi, n'intama ibihumbi birindwi banyaze.
12
Basezerana kuramya Uhoraho Imana ya ba sekuruza, n'umutima wabo wose n'ubugingo bwabo bwose.
13
Umuntu wese yaba umusore cyangwa umusaza, yaba umugabo cyangwa umugore utajyaga kwemera kuramya Uhoraho Imana y'Abisiraheli, yagombaga kwicwa nta kabuza.
14
Bagirira indahiro imbere y'Uhoraho baranguruye ijwi, bavuza amahembe n'amakondera.
15
Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kubera ko bari bararahiye babikuye ku mutima, kandi bashakashaka Uhoraho bashyizeho umwete baramubona, abaha umutekano usesuye.
16
Umwami Asa avana nyirakuru Māka ku mwanya w'ubugabekazi, kuko yari yarikoreshereje inkingi yeguriwe ikigirwamanakazi Ashera. Ategeka ko bamenagura iyo nkingi bakayijanjagura, bakayitwikira ku kagezi ka Kedironi.
17
Asa ntiyasenya ahasengerwaga muri Isiraheli, nyamara yakomeje gukunda Uhoraho mu mibereho ye yose.
18
Nuko Asa ajyana ibintu we na se beguriye Imana abishyira mu Ngoro y'Imana, ari byo ifeza n'izahabu n'ibindi bikoresho.
19
Maze ntihongera kuba intambara, kugeza mu mwaka wa mirongo itatu n'itanu Asa ari ku ngoma.
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 16 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36