bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Chronicles 4
2 Chronicles 4
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 5 →
1
Salomo yubaka urutambiro rw'umuringa, rufite uburebure bwa metero icumi n'ubugari bwa metero icumi, na metero eshanu z'ubuhagarike.
2
Acura ikizenga kiburungushuye mu muringa ushongeshejwe. Cyari gifite metero eshanu z'umurambararo, na metero ebyiri n'igice z'ubuhagarike, na metero cumi n'eshanu z'umuzenguruko.
3
Icyo kizenga cyari gifite urugara rutatseho impushya ebyiri z'amashusho y'ibimasa biruzengurutse. Kuri buri metero hariho ibimasa makumyabiri byakoranywe n'icyo kizenga.
4
Icyo kizenga cyari giteretse ku migongo y'ibimasa cumi na bibiri bikozwe mu muringa. Bitatu byarebaga mu majyaruguru, ibindi bitatu bireba iburengerazuba, ibindi bitatu bireba mu majyepfo, naho ibindi bitatu bireba iburasirazuba. Icyo kizenga cyari giteretse hejuru yabyo, kandi byari biteranye imigongo.
5
Umubyimba w'icyo kizenga wari sentimetero umunani, urugara rwacyo kandi rwari ruteye nk'urw'igikombe, rushushanyijeho ururabo rwa lisi rubumbuye. Icyo kizenga cyajyagamo litiro ibihumbi mirongo itandatu n'esheshatu.
6
Yacuze kandi ibikarabiro icumi, bitanu abishyira mu majyepfo y'Ingoro, ibindi bitanu abishyira mu majyaruguru, kugira ngo bajye bogerezamo ibikoresho bigenewe ibitambo bikongorwa n'umuriro. Abatambyi biyuhagiriraga muri cya kizenga gikozwe mu muringa.
7
Salomo yakoze ibitereko icumi by'amatara mu izahabu akurikije uko byagenwe maze abishyira mu Ngoro y'Imana, bitanu mu ruhande rw'iburyo, na bitanu mu ruhande rw'ibimoso.
8
Yakoze ameza icumi ayashyira mu Ngoro y'Imana, atanu mu ruhande rw'iburyo, n'atanu mu ruhande rw'ibumoso, akora n'ibikombe ijana by'izahabu.
9
Yubatse kandi urugo rw'abatambyi n'urugo runini, maze amarembo ayakingisha inzugi zometseho umuringa.
10
Icyo kizenga yagiteretse ku nguni y'Ingoro, ahagana mu majyepfo y'iburasirazuba.
11
Huramu yacuze ibikarabiro n'ibitiyo n'ibikombe. Nuko arangiza imirimo yagombaga gukorera Umwami Salomo mu Ngoro y'Imana.
12
Dore ibyo Huramu yakoze: inkingi ebyiri n'imitwe yazo yiburungushuye, inshundura ebyiri zo gushyira ku mitwe yo hejuru y'inkingi,
13
n'amashusho magana ane y'imikomamanga yo gutāka kuri izo nshundura, ni ukuvuga imirongo ibiri y'imikomamanga, kuri buri rushundura rutwikiriye imitwe iri hejuru y'inkingi,
14
n'ibigare n'ibikarabiro byari bibiteretseho,
15
n'ikizenga kimwe n'ibimasa cumi na bibiri cyari giteretsweho,
16
n'ibikarabiro n'ibitiyo n'amakanya yo kwarura inyama n'ibindi byabigenewe. Ibyo bikoresho byose by'Ingoro y'Uhoraho Huramu yakoreye Umwami Salomo, byari bikozwe mu muringa unoze.
17
Umwami yabikoreshereje hagati ya Sukoti na Zaretani mu kibaya cya Yorodani, ahashongesherezwaga umuringa.
18
Salomo akoresha ibikoreho byinshi cyane, ku buryo batashobora kumenya uburemere by'umuringa wakoreshejwe.
19
Salomo yakoresheje n'ibindi bikoresho byose byerekeranye n'Ingoro y'Imana ari byo ibi: igicaniro cy'imibavu cyari gikozwe mu izahabu, n'ameza ashyirwaho imigati iturwa Uhoraho,
20
n'ibitereko by'amatara n'amatara yabyo akozwe mu izahabu inoze, yamurikaga mu Cyumba kizira inenge nk'uko byari bigenwe,
21
n'indabyo n'amatara n'udufashi twayo byose bikozwe mu izahabu inoze,
22
n'ibyuma n'ibikarabiro n'ibikombe n'amasafuriya mu izahabu inoze, n'inzugi z'Ingoro, n'inzugi zinjira mu Cyumba kizira inenge, no mu Cyumba kizira inenge cyane zometsweho izahabu.
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36