bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Chronicles 24
2 Chronicles 24
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 25 →
1
Yowasi yabaye umwami afite imyaka irindwi, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba.
2
Yowasi yakoze ibinogeye Uhoraho mu gihe cyose Yehoyada yari akiriho.
3
Yehoyada ashakira Yowasi abagore babiri, babyarana abahungu n'abakobwa.
4
Hanyuma Yowasi agira igitekerezo cyo gusana Ingoro y'Uhoraho.
5
Akoranya abatambyi n'Abalevi arababwira ati: “Mugende mujye mu mijyi y'u Buyuda, mwake Abisiraheli bose ifeza zo gusanisha buri mwaka Ingoro y'Imana yanyu, kandi mwihutire kubikora!” Ariko Abalevi ntibihutira kujyayo.
6
Nuko umwami atumiza Yehoyada Umutambyi mukuru aramubaza ati: “Kuki utategetse Abalevi ngo bajye mu Buyuda n'i Yeruzalemu, kuzana amakoro y'Ingoro y'Uhoraho nk'uko Musa umugaragu we yategetse Abisiraheli bose?
7
Koko rero abahungu ba wa mugore Ataliya wigize icyigomeke bahumanije Ingoro y'Imana, bakoresha n'ibikoresho byeguriwe Ingoro y'Uhoraho basenga Bāli.”
8
Nuko umwami ategeka ko bakora isanduku, bakayishyira hanze ku muryango w'Ingoro y'Uhoraho.
9
Batangaza muri Yeruzalemu no mu Buyuda bwose ko bagomba kuzanira Uhoraho amakoro, Musa umugaragu w'Imana yategetse Abisiraheli igihe yari mu butayu.
10
Rubanda rwose n'abategetsi bose batanga ifeza bafite umutima mwiza, barazizana bazishyira mu isanduku kugeza igihe yuzuriye.
11
Igihe cyarageraga Abalevi bakajyana isanduku ku mugenzuzi w'ibwami wari ubishinzwe. Iyo basangaga yuzuye, umunyamabanga w'umwami n'abahagarariye Umutambyi mukuru barayajyanaga bagakuramo ifeza, isanduku bakayisubiza mu mwanya wayo. Babigenzaga batyo buri munsi bakakira ifeza nyinshi.
12
Nuko umwami na Yehoyada baziha abayobozi b'imirimo, maze bariha abakozi baconga amabuye n'ababaji kimwe n'abacuzi b'ibyuma n'umuringa, kugira ngo basane Ingoro y'Uhoraho.
13
Abakozi bakorana umwete umurimo barawutunganya, basana Ingoro y'Imana bayisubiza uko yari iri barayikomeza.
14
Barangije bazanira umwami na Yehoyada ifeza basaguye, maze bazikoreshamo ibikoresho by'Ingoro y'Uhoraho, ari byo bikoresho byo mu Ngoro n'ibikoreshwa mu gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro: ibikombe n'ibindi bikozwe mu izahabu n'ifeza. Nuko mu gihe cyose umutambyi Yehoyada yari akiriho, bakomeza gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro mu Ngoro y'Uhoraho.
15
Yehoyada arasaza cyane, apfa afite imyaka ijana na mirongo itatu.
16
Bamushyingura mu Murwa wa Dawidi mu irimbi ry'abami, kuko yari yagiriye neza Abisiraheli, yubaha Imana n'Ingoro yayo.
17
Yehoyada amaze gupfa, abatware b'Abayuda baza gushengerera umwami na we arabumva.
18
Nuko bazinukwa Ingoro y'Uhoraho Imana ya ba sekuruza, maze basenga ikigirwamanakazi Ashera n'ibindi bigirwamana. Icyo cyaha gituma Imana irakarira abatuye u Buyuda na Yeruzalemu.
19
Uhoraho aboherereza abahanuzi agira ngo bamugarukire, ariko ntihagira n'umwe ubumva.
20
Nuko Mwuka w'Imana aza ku mutambyi Zakariya mwene Yehoyada, ahagarara imbere ya rubanda aravuga ati: “Uhoraho Imana arababaza impamvu mudakurikiza amabwiriza ye. Ntimuzagira amahoro kubera ko mwimūye Uhoraho, na we yarabazinustwe.”
21
Nyamara bagambanira Zakariya, umwami ategeka ko bamutera amabuye bakamwicira mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho.
22
Umwami Yowasi yiyibagiza ineza Yehoyada yamugiriye, maze yica umwana we. Zakariya agiye gupfa aravuga ati: “Uhoraho narebe ibyo ukoze maze azabikuryoze.”
23
Umwaka urangiye Abanyasiriya batera Yowasi, basesekara i Yeruzalemu no mu Buyuda batsemba abayobozi bose, maze iminyago bayoherereza umwami wabo i Damasi.
24
Nyamara icyo gitero cy'Abanyasiriya cyari kigizwe n'ingabo nkeya, maze Uhoraho azigabiza ingabo z'Abayuda nyinshi cyane, kubera ko bari barasuzuguye Uhoraho Imana ya ba sekuruza. Icyo ni cyo gihano Yowasi yahawe.
25
Ingabo z'Abanyasiriya zisiga Yowasi yakomeretse bikomeye. Nuko babiri mu bagaragu be baramugambanira kubera ko yishe umwana w'umutambyi Yehoyada, maze bamwicira ku buriri bwe. Birangiye bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, ariko ntibamuhamba mu mva z'abami.
26
Abamugambaniye ni Zabadi mwene Shimeyati w'Umwamonikazi, na Yehozabadi mwene Shimiriti w'Umumowabukazi.
27
Ibyerekeye abahungu be n'ibyo bamuhanuriye byose, n'ibireba isanwa ry'Ingoro y'Imana, byose byanditswe mu bisobanuro by'igitabo cyitwa icy'abami. Umuhungu we Amasiya amusimbura ku ngoma.
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 25 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36