bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Chronicles 28
2 Chronicles 28
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 27
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 29 →
1
Ahazi yabaye umwami afite imyaka makumyabiri, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Ahazi yakoze ibitanogeye Uhoraho, ntiyagenza nka sekuruza Dawidi.
2
Ahubwo yagenjeje nk'abami ba Isiraheli, ndetse acurisha amashusho ya Bāli mu muringa kugira ngo ayaramye.
3
Ahazi yosereza imibavu mu kabande ka Hinomu, ageza n'aho atamba abana be, akurikije imihango ihumanye yakorwaga n'amoko Uhoraho yirukanye mu gihugu akayisimbuza Abisiraheli.
4
Nuko atamba ibitambo, yosereza n'imibavu ahasengerwaga no ku mpinga z'imisozi, no munsi y'ibiti byose bitoshye.
5
Nuko Uhoraho Imana atererana Ahazi maze umwami wa Siriya aramutsinda, yigarurira Abayuda benshi cyane abajyana ho iminyago i Damasi. Uhoraho arongera amuteza Peka mwene Remaliya umwami wa Isiraheli, na we aramutsinda bikabije.
6
Mu munsi umwe Peka yica Abayuda b'intwari ibihumbi ijana na makumyabiri, kubera ko bari barasuzuguye Uhoraho Imana ya ba sekuruza.
7
Igihangange Zikiri wo mu Befurayimu yica Māseya umuhungu w'umwami, na Azirikamu umukuru w'ingoro y'umwami, na Elikana wari wungirije umwami.
8
Abisiraheli batwara ho iminyago Abayuda ibihumbi magana abiri, barimo abagore n'abana b'abahungu n'abakobwa, banyaga n'ibintu byinshi babijyana i Samariya.
9
Umuhanuzi w'Uhoraho witwaga Odedi arahatunguka, aza gusanganira ingabo zigeze i Samariya arazibwira ati: “Uhoraho Imana ya ba sokuruza yarakariye Abayuda irababagabiza, mubicana umujinya ukabije ku buryo byageze no mu ijuru.
10
None abo Bayuda n'abatuye i Yeruzalemu murashaka kubagira inkoreragahato! Ese mwebwe nta gicumuro mufite ku Uhoraho Imana yanyu?
11
Nimunyumve murekure abo bene wanyu mwazanye ho iminyago, kuko namwe Uhoraho yabarakariye.”
12
Nuko bamwe mu bayobozi b'Abefurayimu ari bo Azariya mwene Yehohanani, na Berekiya mwene Meshilemoti, na Yehizikiya mwene Shalumu, na Amasa mwene Hadulayi, bamagana abari bavuye ku rugamba
13
barababwira bati: “Ntimugeze izo mfungwa hano kuko twaba ducumuye ku Uhoraho. Mbese murashaka kongera ibyaha n'ibicumuro byacu bisanzwe ari byinshi, ku buryo uburakari bw'Imana bwagurumaniye Isiraheli?”
14
Nuko za ngabo zisiga imfungwa n'iminyago imbere y'abakuru b'ingabo n'ikoraniro ryose.
15
Abantu bahamagawe mu mazina bategekwa kwita kuri izo mfungwa, bazanira imyenda y'imicuzo n'inkweto abari bambaye ubusa barabambika, babaha ibyokurya n'ibyokunywa, babomora inguma, abadashobora kugenda babashyira ku ndogobe babageza kwa bene wabo i Yeriko, umujyi: w'imikindo. Hanyuma basubira i Samariya.
16
Muri iyo minsi, Umwami Ahazi asaba inkunga umwami wa Siriya.
17
Ubwo kandi Abedomu bari bateye Abayuda babajyana ho iminyago.
18
Abafilisiti na bo bari bateye imijyi y'i Kefila n'iyo mu majyepfo y'u Buyuda. Bari bafashe umujyi: wa Betishemeshi n'uwa Ayaloni, n'uwa Gederoti n'uwa Soko n'insisiro zawo, n'uwa Timuna n'insisiro zawo, n'uwa Gimuzo n'insisiro zawo maze barahatura.
19
Koko rero Uhoraho yakojeje isoni u Buyuda kubera Umwami Ahazi, woshyaga Abayuda ngo bagomere Uhoraho kandi na we ubwe agacumura bikabije.
20
Tigilati-Pilineseri umwami wa Ashūru, aho gutabara Ahazi azanwa no kumurwanya.
21
Nuko Ahazi afata ku bintu byo mu Ngoro y'Uhoraho no ku byo mu ngoro ye bwite, no ku byo mu ngoro z'ibyegera bye abiha umwami wa Ashūru, ariko byose ntibyagira icyo bimumarira.
22
Umwami Ahazi amaze gushoberwa arushaho kugomera Uhoraho.
23
Atura ibitambo imana z'i Damasi zari zaramutsinze avuga ati: “Ubwo imana z'abami bo muri Siriya zibafasha gutsinda, nanjye nzituye ibitambo kugira ngo zizandwanirire.” Nyamara ibyo byamukururiye kurimbuka we n'abantu be.
24
Ahazi akoranya ibikoresho byo mu Ngoro y'Imana byose arabimenagura, akinga imiryango y'Ingoro y'Uhoraho, maze yiyubakishiriza intambiro muri Yeruzalemu yose.
25
Muri buri mujyi: w'u Buyuda ahubaka ahasengerwa kugira ngo yosereze imibavu izindi mana, bityo arakaza Uhoraho Imana ya ba sekuruza.
26
Ibindi bikorwa n'ibigwi bya Ahazi, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda n'aba Isiraheli.”
27
Nuko Ahazi arapfa ashyingurwa mu Murwa wa Dawidi, ariko ntiyashyingurwa mu mva z'abami ba Isiraheli. Umuhungu we Hezekiya amusimbura ku ngoma.
← Chapter 27
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 29 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36