bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Chronicles 18
2 Chronicles 18
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 19 →
1
Yozafati agira ubukire bwinshi n'ikuzo, ashyingirana na Ahabu.
2
Hashize igihe Yozafati ajya gusura Ahabu i Samariya. Ahabu amwakirana n'abo bari kumwe, ababāgira intama n'ibimasa byinshi. Ahabu ahuruza Yozafati ngo bajye gutera umujyi: wa Ramoti y'i Gileyadi.
3
Ahabu umwami wa Isiraheli abaza Yozafati umwami w'u Buyuda ati: “Wakwemera ko tujyana gutera Ramoti y'i Gileyadi?” Yozafati aramusubiza ati: “Erega jyewe nawe turi umwe, n'ingabo zanjye ni zimwe n'izawe, tuzajyana ku rugamba!”
4
Yozafati yongera kubwira Ahabu ati: “Banza ugishe Uhoraho inama.”
5
Umwami wa Isiraheli akoranya abahanuzi magana ane, arababaza ati: “Mbese jyewe na Yozafati dutere Ramoti y'i Gileyadi cyangwa mbireke?” Abahanuzi baramusubiza bati: “Genda uyitere, Imana izayikugabiza.”
6
Nyamara Yozafati arabaza ati: “Mbese nta muhanuzi w'Uhoraho uri hano ngo tumubaze?”
7
Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye umwe watubariza Uhoraho, ariko simukunda kuko buri gihe ampanurira ibibi, nta cyiza na kimwe ajya ambwira. Yitwa Mikaya mwene Imula.” Yozafati aramusubiza ati: “Sigaho nyagasani, wivuga utyo!”
8
Nuko Umwami Ahabu ahamagaza umugaragu we, aramutuma ati: “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”
9
Umwami wa Isiraheli n'uw'u Buyuda bari bicaye mu ntebe zabo ku irembo ry'umujyi: wa Samariya, bambaye imyambaro ya cyami. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo.
10
Uwitwa Sedekiya mwene Kenāna wari waracurishije amahembe y'icyuma, aravuga ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Aya mahembe akubere ikimenyetso cyo kuzatsemba Abanyasiriya.’ ”
11
Abandi bahanuzi bose na bo barahanura bati: “Zamuka utere Ramoti y'i Gileyadi uzahatsinda. Uhoraho azakugabiza uwo mujyi:.”
12
Intumwa yari yoherejwe kwa Mikaya iramubwira iti: “Abandi bahanuzi bose bahanuriye umwami ko azatsinda, uramenye ntunyuranye na bo umuhanurire ibyiza.”
13
Mikaya aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta kindi ndi butangaze, uretse icyo Imana yanjye iri bumbwire.”
14
Mikaya asanga umwami, maze Ahabu aramubaza ati: “Mikaya we, mbese jyewe na Yozafati dutere Ramoti y'i Gileyadi cyangwa mbireke?” Mikaya aramusubiza ati: “Nushaka uhatere uzatsinda! Uhoraho azakugabiza uwo mujyi:.”
15
Nyamara Ahabu yongera kumubaza ati: “Mbese ngusabe kangahe kumbwira gusa ukuri kuvuye ku Uhoraho?”
16
Mikaya aramusubiza ati: “Nabonye Abisiraheli bose batataniye ku misozi bameze nk'intama zidafite umushumba, maze Uhoraho aravuga ati: ‘Erega aba bantu ntibagira umutware, buri wese niyisubirire iwe amahoro!’ ”
17
Nuko umwami wa Isiraheli abwira Yozafati ati: “Sinakubwiye ko nta cyiza ajya ampanurira uretse ibibi!”
18
Mikaya yungamo ati: “Umva ijambo ry'Uhoraho: nabonye Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami abamarayika bose bamuhagaze iburyo n'ibumoso,
19
maze Uhoraho arabaza ati: ‘Ni nde ugiye gushuka Ahabu umwami wa Isiraheli ngo atere Ramoti y'i Gileyadi yicirweyo?’ Umwe avuga ibye undi ibye.
20
Nuko haza umumarayika ahagarara imbere y'Uhoraho aravuga ati: ‘Ngiye kumushuka.’ Uhoraho aramubaza ati: ‘Uzabigenza ute?’
21
Umumarayika ati: ‘Ndagenda nshuke abahanuzi be bose bamuhanurire ibinyoma.’ Uhoraho aravuga ati: ‘Genda ukore utyo umushuke, kuko ubishoboye.’ ”
22
Mikaya yungamo ati: “Dore Uhoraho yashyize mu bahanuzi bawe ubuhanuzi bw'ibinyoma, kuko yiyemeje kuguteza ibyago.”
23
Hanyuma Sedekiya mwene Kenāna yegera Mikaya amukubita urushyi avuga ati: “Mbese uwo Mwuka w'Uhoraho wanyuze he umvamo ukaza kuvugana nawe?”
24
Mikaya aramusubiza ati: “Uzarushaho kubisobanukirwa umunsi uzajya kwihisha ahiherereye, uva mu nzu ujya mu yindi.”
25
Nuko Ahabu ategeka umugaragu we ati: “Nimufate Mikaya mumushyikirize Amoni umuyobozi w'umujyi:, na Yowashi umwana wanjye.
26
Mubabwire ko mbategetse gushyira Mikaya muri gereza. Bajye bamuha ibyokurya n'amazi by'intica ntikize, kugeza igihe nzatabarukira amahoro.”
27
Mikaya aramubwira ati: “Nutabaruka amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo!” Yungamo ati: “Namwe rubanda mwese murabe mwumva!”
28
Nuko Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w'u Buyuda, batera Ramoti y'i Gileyadi.
29
Ahabu abwira Yozafati ati: “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro yawe ya cyami.” Nuko ariyoberanya bajya ku rugamba.
30
Umwami wa Siriya yari yategetse abagaba b'ingabo zirwanira mu magare y'intambara ati: “Ntimugire undi murwanya yaba umusirikari muto cyangwa umukuru, murwanye gusa umwami wa Isiraheli.”
31
Abagaba b'ingabo zirwanira mu magare y'intambara, babonye Yozafati baribwira bati: “Nguriya umwami wa Isiraheli.” Baramuhindukirana kugira ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru. Uhoraho Imana aramutabara aramubakiza.
32
Ba bagaba b'ingabo bamenya ko atari we mwami wa Isiraheli baramureka.
33
Hanyuma umusirikari w'Umunyasiriya arasa umwambi, unyura mu ihuriro ry'umwambaro w'icyuma uhinguranya Ahabu. Ahabu abwira uyoboye igare rye ry'intambara ati: “Hindukiza igare umvane ku rugamba kuko nkomeretse bikomeye.”
34
Nyamara kubera ko uwo munsi urugamba rwari rukomeye, barekera Ahabu mu igare aho bari bahanganye n'Abanyasiriya, bugorobye arapfa.
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 19 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36